Nyagatare: Abana batewe inda zitateganijwe bahabwa akato mu nsengero

Iyaturemye Aime Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare avuga ko abana batewe inda zitateganijwe bahabwa akato mu nsengero z’abaporotesitani.

ADPR ntiyihanganira uwo ari we wese wakoze ubusambanyi yaba umwana cyangwa umukuru
ADPR ntiyihanganira uwo ari we wese wakoze ubusambanyi yaba umwana cyangwa umukuru

Uwo muyobozi avuga ko abapolotesitani bafite uruhare runini mu gutuma abana batewe inda zitateganijwe babaho mu bwihebe kuko iyo bahuye n’ibibazo, babaha akato aho kubahumuriza ngo babagire n’inama yo kutazongera kugwa mu mutego w’ababatera inda.

Ati “Turabizi neza umwana amara guterwa inda agahabwa akato mu muryango we ariko bigahera mu rusengero kuko n’uririmba muri korari ahita ahagarikwa.”

Iyaturemye Aime asaba abanyamadini n’amatorero kwegera abo bana bakabafasha kugira ngo bumve ko bagikunzwe n’ubwo bahuye n’ibibazo.

Pasitoro Epaphrodite Rwayitare umushumba mu itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare, yemeza ko mu itorero ryabo, uwakoze ibyaha by’ubusambanyi bikamenyekana ahita ahezwa mu itorero.

Yemeza ko uretse n’ubusambanyi, ngo n’umugambanyi, umujura n’ undi ukora ibyaha bikomeye, ahita ahezwa igihe runaka mu itorero.

Ati “Iyo hari ibimenyetso, uwakoze ibi byaha arahezwa igihe runaka, yazihana akatura akegerana n’uwo bagikoranye bakatura, iyo badasubiye mu byaha barababarirwa.”

Cyakora ngo iyo ari ibibazo bikomeye nk’iby’abana baterwa inda zitateguwe ngo ababishinzwe mu nzego za Leta, ngo nibo bako bakurikirana aba bana, uwakorewe icyo cyaha ntatereranwe mu bibazo ahubwo akegerwa kugira ngo yikure mu bibazo arimo.

Umwe mu bana batewe inda yabwiye Kigali Today ko kimwe na bagenzi be bahagaritswe mu matorero n’amadini basengeragamo bituma bamwe n’ababyeyi babo babahinduka.

Yemeza ko guhabwa akato bituma biheba bagatekereza n’ibintu bitari byiza ndetse n’abana babyaye bakabaho nabi kuko na ba nyina baba badatekanye.

Yifuza ko Leta yabafasha bagasubira mu mashuri kuko kenshi ngo usanga imiryango yabo yarabakuyeho amaboko.

Yifuza kandi ko ibirego byabo bagejeje mu nkiko bafashwa bigakurikiranwa kabone n’ubwo ababahohoteye baba barahunze igihugu.

Mu karere ka Nyagatare abana 2009 batewe inda mu mwaka wa 2016 na 2017 naho 2017-2018 bakaba bamaze kurenga gato 1600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guheza mu Nsengero abakobwa babyaye,ntabwo aribyo.Yesu nta na rimwe yahezaga abanyabyaha,ahubwo yarabashakaga kugirango abigishe.Mulibuka igihe Yesu yaganirizaga umugore w’indaya ku iriba rya Yakobo,hanyuma akayibwiriza ikishima.Ikibabaje nuko na Pastors benshi basambana.Muli 2006,ndibuka ukuntu abakobwa benshi bagiye gushinja Pastor Charles Murenzi kuli CID,kubera kubasambanya ababeshya ko azabajyana muli Amerika.Mu minsi yashize,Pastor wo muli Nigeria yateye inda abagore n’abakobwa 20 basengeraga mu idini rye.Police imubajije impamvu,ababwira ko ari umwuka wera wabimutegetse!Yesu yavuze ko abakuru b’amadini bigira intama,nyamara baba ari amasega yambaye uruhu rw’intama.

Gatare yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka