Mugabe Robert akurikiranyweho gusambanya abavandimwe barimo utaruzuza imyaka y’ubukure

Mugabe Robert usanzwe ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Great Lakes voices , akurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB; akekwaho gusambanya abavandimwe babiri barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure.

Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abavandimwe
Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abavandimwe

Ikirego kirega Mugabe cyagejejwe kuri RIB n’ Umubyeyi w’abo bana, avuga ko Mugabe yamusambanirije abana barimo ufite imyaka 19 akamutera inda, n’undi w’imyaka 17 akamusigira n’ubundi burwayi atatangaje..

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko Mugabe Robert yatangiye kubazwa ku ibyo byaha, dosiye ye ikaba yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uhuuum, ni umwanditsi w’ikinyamakuru koko! ashakiye amakuru bagenzi be b’abanyamakuru.RIB nibikurikirane nta marangamutima.

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka