Menya impamvu inzira abanyamaguru bambukiramo umuhanda yahinduwe umutuku

Minisiteri y’ibikorwaremezo iravuga ko gusibura inzira abanyamaguru bambukiramo umuhanda hakoreshejwe irange ry’umutuku n’umweru ari ukubaha agaciro kandi bikazafasha kugabanya impanuka zibera ahagenewe kwambukira abanyamaguru kuko ayo marangi agaragarira neza buri wese ukoresha umuhanda.

Aho abagenzi bambukira mu mihanda hahinduriwe amabara
Aho abagenzi bambukira mu mihanda hahinduriwe amabara

Ibi byatangajwe kuri uyu 22 Ugushyingo, ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, ubwo hirya no hino mu gihugu hatangizwaga igikorwa cyo gusibura ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira umuhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu ubwo yafunguranga ku mugaragaro iki gikorwa, yavuze ko amarangi atukura agaragarira buri wese ukoresha umuhanda kandi akamenya ko agomba kwitonda.

“Imihanda twubaka si iy’ibinyabiziga gusa, ni iya buri wese kandi akamenya ko agomba kuyigendanamo ubwitonzi kugirango atagira uwo abangamira.”

Yasobanuye ko impamvu bahisemo gusiga amarangi y’umutuku aho abanyamaguru bambukira umuhanda, ari uko atuma hagaragarira neza abakoresha umuhanda bose ku buryo bizagabanya impanuka z’abahagongerwa.

Yagize ati “Izi nzira hari abazigongerwagamo, ababagonze bakitwaza ko zitagaragara neza none ibara ry’umutuku rizakuraho urwo rwitwazo kuko rigaragarira buri wese ko ari inzira z’abanyamaguru ku buryo kubagonga bambuka umuhanda bizacika burundu.”

Guhindura aya mabara ngo bigamije guha agaciro abanyamaguru barindwa impanuka
Guhindura aya mabara ngo bigamije guha agaciro abanyamaguru barindwa impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of police (CP) John Bosco Kabera yibukije ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese yubahiriza imikoreshereze inoze y’ibimenyetso n’ibyapa byo ku mihanda.

Yagiza ati“Kwicungira umutekano mu muhanda ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze yawo,ukubaha ibimenyetso n’ibyapa, buri wese abikoze atyo umutekano waba ari mwiza kuko n’impanuka zagabanuka cyane ku buryo bugaragara.”

Ntakirutimana Janvier utwara moto mu mujyi wa Kigali avuga ko ntawe uzongera kwitwaza ko atabonye neza inzira z’abanyamaguru kuko ngo irangi ry’umutuku rigaragaza neza ko hagomba kwitonderwa.

Yagize ati “Ukiri kure uhita ubona mu maso yawe hari ikintu kidasanzwe bigatuma witonda ku buryo nta kosa ryo kuhagongera umuntu ryabaho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Numva Kami yahubuste atumvishe ibya uze embête. Ikibazo si ukunu la ikibazo ni uko abirirwa barisiga ntabwirinzi bahawe mu gihe abayobozi babuhawe. Bivuzengo abayobozi bazi ububi nubukana bwaryo Ariko ntibatekereje kubo bayobora. Ntwara imodoka Ariko ntacyo rintwaye. Uciyeho riranuka Ariko mfite nuburenganzira bwo gufunga ibirahure Ariko ibaze uwirirwa arisinda umunsi wose.

ALias yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

irangi riranuka buriya niryo rizaramba wize iki wowe utaziko irangi ripiga mumazuru niryo riba aro orginal kandi rinika rikiri ribisi humura niryuma ntibyongera

kami yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Nonese ko mbona bambaye casquette na nose mask bariya birirwa barisiga umugi wose ntazo babahaye. Uciyeho ririya range rinuka nabi. Sinzi impamvu ababishimzwe batabonako hari ubuzima bwa abana baba nyarwanda buri mu kanga.

ALias yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka