Kigali: Umukingo wagwiriye abantu bane, batatu muri bo barapfa
Mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Ubumwe, Umudugudu w’Isangano mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahakorera RSSB, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, umukingo wagwiriye abasore bane, batatu muri bo bahasiga ubuzima, undi umwe ararokoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Grace Mukandori, mu kiganiro yagiranye na RBA, yatangaje ko aba bantu bagwiriwe n’umukingo barimo bakora ahari Kompanyi y’Abashinwa irimo isiza ngo bahubake inzu.
Ati “Abapfuye bajyanywe kwa muganga kugira ngo bakorerwe iby’ibanze, nyuma bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanyinya, naho uwarokotse ahita ajya mu muryango we”.
Iriduka ry’uyu mukingo, Gitifu Mukandori avuga ko rishobora kuba ryatewe no kuba ubutaka bwaho bwaroroshye kubera imvura imaze iminsi igwa.
Ati “Kubera ko tumaze iminsi turi mu bihe by’imvura birashoboka ko ari ubutaka bworoshye bikaba ari yo mpamvu ubutaka bwaridukiye hejuru y’abo bantu”.
Gitifu Mukandori avuga ko indi mpamvu yaba yateye uwo mukingo kuriduka ari uko ukase nabi bikaba na byo biri mu byateza iyo mpanuka.

Ati “Ukurikije uko umukingo ukase ufite ubuhaname burebure ariko inzobere mu kubaka zisanga hari uburyo wagombaga gukatwamo bikagabanya ubwo buhaname”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima avuga ko ubusanzwe inyubako zose zubakwa mu mujyi zikorerwa igenzura, akavuga ko ibyabaye ari impanuka, ndetse ko bongera ingufu mu bugenzuzi.
Inkuru bijyanye:
Kigali: Nyuma y’umukingo waridukiye abubatsi ku Muhima, imirimo yahagaze
Ohereza igitekerezo
|