Kigali: Polisi yerekanye moto zirenga 2000 zafatiwe mu makosa
Polisi y’u Rwanda yerekanye moto zigera ku 2019, zafatiwe mu makosa atandukanye zirimo izahinduriwe ibirango cyangwa zigashyirwaho Pulake z’impimbano zitabaruye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Ni moto zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye zerekanywe kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, zose uko ari 2019 ziri ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, zikaba zarafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko zimwe muri izi moto, ba nyirazo bagiye bafatirwa mu bikorwa birimo ubujura, gushikuza telefoni n’amasakoshi hamwe no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro cyihariye umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yagiranye na RBA, yatangaje ko moto zose zafashwe zigiye zifite ibibazo bitandukanye birimo abafashwe batwaye basinze, abatwaraga badafite uruhushya rwo gutwara cyangwa ibindi byangombwa bimemerera gukora uwo mwuga, hamwe n’izakoze impanuka zitegereje ko imanza zazo zirangizwa.
Ati “Ariko by’umwihariko hakaba harimo n’izahinduye ibirango (Plate), bene nk’izi ni zimwe duhagarika ntizihagarare, ni bene za zindi usanga umuntu ahamagara umumotari akamutuma ati, ungereze ibintu aha ntabigezeyo, ba bandi umuntu amwishyura nk’ibihumbi bitanu ari bumugarurire nka bitatu agahita atera umugeri moto akigendera.”
Yungamo ati “Aba rero nibo mu by’ukuri bagiye mu bice bitandukanye, bamera nk’abateza ikibazo cy’ibyaha bitandukanye ku bagenzi, bene nkabo iyo tubafashe amakosa bafite ntabwo ari ahanwa n’amande, n’ibyaha bihanwa n’amategeko cyane cyane bishingiye mu gukora inyandiko mpimbano.”
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko zimwe mu zifite amakosa y’amande abamaze kwishyura bagenda bakazitwara, izifite ibibazo by’ibirango na zo iyo bamaze kubikosoza muri RRA bazisubizwa iyo berekanye ibirango bishya bahawe.
Abafite amakosa adahanwa n’amande kuko aba yabaye ibyaha, nibo batinya kujya gufata moto zabo kuko baba batinya gukurikiranwa n’amategeko, bagahitamo kuzireka kugeza igihe ziterejwe cyamunara.
Itegeko riteganya ko nyuma y’iminsi 30 ikinyabiziga gifashwe nyiracyo ataragaragara ngo asobanurirwe ibyo asabwa kugira ngo agisubirane, gitezwa cyamunara, ariko Polisi ikavuga ko ibihanganira ku buryo bishobora no kugera mu mezi ane, ndetse no ku munsi wa cyamunara uje akagaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo asabwa agasubirana ikinyabiziga cye, bamureka akagisubirana kuko ikigamijwe atari uguteza cyamunara.
Polisi y’u Rwanda iraburira abatwara abagenzi kuri moto kwitwararika bakirinda amakosa yose yatuma bagwa mu gukora ibyaha.
Polisi kandi isaba abaturage kujya bagenzura moto iyo babonye ifite ikirango cy’umuhondo gusa nta mibare y’umutuku iriho, kujya bayitangira amakuru cyangwa ntibayitege kuko nyirayo aba ari umujura cyangwa acyekwaho ibindi byaha.
Ohereza igitekerezo
|