Iburasirazuba: Mu kwezi kumwe gusa hamaze gufatwa abakekwaho kwiba moto icyenda
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu kwezi kumwe gusa hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bwa moto icyenda (9), bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi mu Turere dutandukanye tugize Intara.

Avuga ko uheruka gufatwa yibye moto mu Karere ka Nyagatare, ubwo nyirayo yari ayimuhaye ngo arye umunyenga undi agenderako, yafatiwe mu Murenge wa Kabarore mu Mujyi wa Kabarore arimo kuyigurisha.
Avuga ko umuguzi wa mbere atigeze ayigura ariko uwa kabiri wari wiyemeje kwishyura yagize amakenga y’igiciro gito igurishwa ahita amenyesha Polisi ukekwaho kuyiba arafatwa.
Ati “Uwambere ntiyayiguze n’ubwo yagurishwaga amafaranga 200,000 kandi ari nshya ahubwo yarayiretse ntiyatanga n’amakuru. Uwa kabiri rero we yagize amakenga y’igiciro cyayo cyari hasi cyane ajya ku ruhande ahamagara Polisi ukekwaho kuyiba arafatwa.”
Avuga ko mu mpera za Nzeri n’Ukwakira 2024, muri rusange hibwe moto icyenda (9), enye (4)zikaba zarabonetse ndetse hafatwa abantu icyenda (9) bakekwaho ubujura bw’izi moto n’ubwo eshanu (5) zikiburiwe irengero.
SP Hmadun Twizeyimana, avuga ko amwe mu mayeri abakekwaho kwiba moto bakoresha, ngo ni ugucunga aho abantu baparitse bagahita batwara moto zabo, ariko umwihariko ukaba ari uko hafi ya bose bafashwe baba baziranye n’abo baziba ndetse ari n’inshuti.
Agira inama abakora ubujura bwa moto kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ku bufatanye bw’abaturage bazakomeza gufatwa.
Ariko nanone asaba ba nyiri moto, kugira amakenga y’aho baparika no kudatanga icyuho ku bakora ubujura bwa moto.
Ati “Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ari abaturage ari Polisi, tuzafatanya kubarwanya ariko n’abazitwara birinde uburangare, guhereza umuntu wese ubonye ngo najye kurya umunyenga, guparika ahantu hashobora guteza icyuho cyo kuyiba cyangwa guparika ahantu hatari abantu.”
Ashimira abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha cyane ubujura, batanga amakuru kandi ku gihe.
Akarere ka Nyagatare niko gakunze kurangwamo ubujura bwa moto, aho muri Nyakanga na Kanama, nabwo hafashwe abantu umunani (8) bakekwaho kwiba moto, ahanini bakaba barabikoreraga hafi na Sitade y’Akarere ka Nyagatare hadatuwe.
Ohereza igitekerezo
|