Huye: Ububiko bw’ibicuruzwa bwahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyoni 70 Frw

Mu ma saa moya zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena 2024, inzu ibikwamo ibicuruzwa, mu nzu z’ubucuruzi ziherereye ahitwa mu Kizungu rwagati mu mujyi i Huye, hafi y’isoko, yahiriyemo iby’agaciro ka miliyoni 70, nk’uko bivugwa na nyir’ibyo bicuruzwa witwa Viateur Akimana.

Imifuka y'imiceri na kawunga byahiye byose birivanga
Imifuka y’imiceri na kawunga byahiye byose birivanga

Inkuru mbi y’uko ibicuruzwa bye byahiriye muri depo asanzwe abibikamo yamugezeho yagiye muri siporo, ariko yahageze ibyarimo byakongotse, atanabasha kugira icyo yakora, ku buryo kizimyamoto yatumijwe i Nyanza ari yo yabashije gutuma na depo zindi byegeranye zidashya.

Ku kibazo cyo kumenya aho inkongi y’umuriro yatumye ibyari muri sitoke ze bihinduka umuyonga, yagize ati “Byanyobeye. Byanyobeye kuko nta muriro wari muri kashi pawa (cash power) ngo mbe navuga ko byaturutse ku mashanyarazi. Keretse haramutse hari ayanyuraga mu butaka ahari.”

Icyakora, abageze ahabereye iriya nkongi bagiye bahuriza ku kuba ishobora kuba yaturutse mu nzu y’inyuma y’iyahiye, byegeranye cyane, bamwe bavugaga ko hari ifuru, abandi igikoni, bagatekereza ko ubushyuhe bwahaturutse ari bwo bushobora kuba bwatumye habaho inkongi.

Ibicuruzwa byari muri depo byahiye birakongoka
Ibicuruzwa byari muri depo byahiye birakongoka

Jean Paul Uwineza, umuzamu wari uhari inkongi itangira ni we wahuruje abahamagaye polisi bakanasambura inzu byegeranye kugira ngo zidafatwa, hanyuma bakanazisohoramo ibicuruzwa byarimo kugira ngo na byo bidashya. Yagize ati “Inyuma buriya ni ho waturutse, kuko ari na ho umwotsi waturutse. Waturukaga ku rukuta rw’inyuma, ukazamukira mu mabati, ukagira ngo ni ab’inyuma bacanye.”

Avuga uko byatangiye agira ati “Nsimbura aba nijoro saa kumi n’ebyiri. Ubwo nuriye hariya hejuru (Ni akazu ko gucungiramo abajura kashyizweho bimaze kugaragara ko abajura basigaye banyura mu bisenge by’amaduka), nicaramo umwanya. Mbona akotsi gatangiye gacumba, ariko nkagira ngo ni inyuma bacanye nk’ibisanzwe. Sinzi ukuntu nagiye kubona mbona umwotsi uriyongereye mpita njya gutabaza abakarani.”

Na bikeya cyane byasigaye biranuka umwotsi
Na bikeya cyane byasigaye biranuka umwotsi

Naho ku bijyanye n’ingano y’igihombo inkongi yamusigiye, Akimana yagize ati “Umuntu aba arimo imyenda ya banki. Nk’ubu nari naranguye nduzuza. Harimo imifuka y’umuceri 450 kuko ejo nari napakuruye Fuso yuzuye. Harimo kawunga zigera muri 350, udufuka tunini n’udutoya. Harimo n’ingufuri, amakarito ya kanta, ibibiriti, ibintu utabara.”

Yunzemo ati “Ugereranyije harimo ibicuruzwa bya miliyoni nka 70 kuko harimo ibyo nishyuye n’iby’abandi bari babimpaye ariko ntarabishyura.”

Kizimyamoto yahageze ibicuruzwa byamaze gukongoka, ariko yaramiye depo zegeranye n'iri hariya hari gucumba umwotsi
Kizimyamoto yahageze ibicuruzwa byamaze gukongoka, ariko yaramiye depo zegeranye n’iri hariya hari gucumba umwotsi

Ku kibazo cyo kumenya uko aza kwitwara muri ibi bibazo, yavuze ko ahari abonye ubufasha bwa Leta wenda yagira icyizere, ariko ko nta kindi abona cyamufasha.

Ati “Wabigenza ute se ko ari nko gupfusha umuntu cyangwa nk’ikamyo igahirima ikagenda? Iyo byakugezeho urabyemera nyine. N’ubu umutima ntabwo uratera neza. Ari umugongo urandya, ari iki...umubiri wose ndi kumva nyine ntazi, nta n’ibitekerezo mfite.”

Abacuruzi bagenzi ba Akimana bamufitiye impuhwe kuko nta minsi yari ishize ikigo cy’imisoro n’amahoro kimuciye amande ya miriyoni umunani, kandi ngo urebye amakosa ni ay’uwamukoreye imenyekanishamusoro wabikoze nabi.

Depo yegeranye n'iyahiye yasambuwe umuriro utarahagera, bituma ibicuruzwa byari bitarasohorwa bitagira icyo biba
Depo yegeranye n’iyahiye yasambuwe umuriro utarahagera, bituma ibicuruzwa byari bitarasohorwa bitagira icyo biba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi nyubako zirashaje kuko nzizi mu 1998 kandi nabwo zitameze neza byaba byiza bakoreye mu nyubako zuzuje ubuziranenge gusa bihangane kandi niba bafite ubwishingizi bubagoboke

doudou yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka