Huye: Intambara y’abashumba n’abakarani yasize inkomere

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, abashumba barwanye n’abakarani ahitwa mu Irango mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za najoro ku buryo hari abajyanywe kwa muganga ari inkomere.

Intambara y'abashumba n'abakarani yasize inkomere
Intambara y’abashumba n’abakarani yasize inkomere

Umwe mu batuye mu Irango wahageze impande zombi zasakiranye, yabwiye Kigali Today ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo.

Yagize ati “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba bari bagarutse kugira ngo bihorere. Baje bitwaje najoro bifashisha bahira bakajya bakebagura abakarani, abandi na bo bafata imihini n’imyase hanyuma rurambikana.”

Yunzemo ati “Harimo abatarimo bumva basa n’abagiye muri koma, hari abakomeretse ku matwi, mu ijosi, ku maboko......barimo baravirirana, ufite umutima mukeya ntabwo yabireba.”

Ubundi mu Irango hari abakarani babarirwa muri 20, kandi ngo hakunze no kunyura abashumba babarirwa muri 25 biganjemo abaturuka i Ngoma, ariko abashumba baje biyemeje kurwana ni batanu.

Muri iyo mirwano baremanye inguma
Muri iyo mirwano baremanye inguma

Abakomeretse cyane bajyanywe kwa muganga bari barindwi, harimo abashumba batatu n’abakarani bane, ariko babiri mu bakarani ni bo bagarutse nyuma yo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rango, abandi bose ubu bari mu maboko ya RIB.

Babiri mu bashumba batafashwe ngo batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko n’ubundi bazagarukana na bagenzi babo batari baje.

Uwahaye amakuru Kigali Today yanavuze ko urebye bose bari basinze, kandi ngo n’ubwo inzoga banywa akenshi ari inzagwa zipfundikiye, iyitwa Zeru Gatatu ari yo ibabasha cyane.

Ikindi, ngo uretse kuba bararwanye n’abakarani, bariya bashumba bakunze kurwana ahantu henshi, basinze, bakajya no mu mirima y’abaturage bakahira imigozi y’ibijumba, ushatse kuvuga agakubitwa.

Ku bijyanye n’uko bashobora kuzagaruka bakongera bagateza amahane mu isantere ya Rango, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko babifatiye ingamba, cyane ko baba abashumba ndetse n’abakarani bo muri kariya gace babazi bose.

Bararwanye barakomeretsanya, bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rango, bahava bajya gufungwa
Bararwanye barakomeretsanya, bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rango, bahava bajya gufungwa

Yagize ati “Tuba tubazi. Turabakurikirana tuganire na bo, tubagire inama, abatarabigizemo uruhare babyirinde, banibutswe ko iyo umuntu akoze ikintu kitemewe n’amategeko hari uburyo bamukurikirana.”

Uretse amakimbirane hagati y’abashumba n’abakarani, mu Murenge wa Mukura hajya havugwa n’abatega abagenzi ku kiraro cya Mukura bakabambura amaterefone cyangwa bakabahohotera.

Icyakora Gitifu Ngabo avuga ko kugeza ubu bo batarabona umuntu ubabwira ko yahahohoterewe, uretse ko bitanababujije gufata ingamba ku mutekano waho, ku buryo abatambuka batagomba kugira impungenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwo abo bayobozi nibabikurikirane hakiri kare batazaza naho bita mu kihene cyangwa wanasanga naho bahategera abantu

Dukumire icyaha kitaraba Ni yo ntero n’inyikirizo

kevine gisagara yanditse ku itariki ya: 19-06-2024  →  Musubize

Abanyamakuru namwe murakabya basi. Iriya ni intambara se? Umutwe w’inkuru kuki utawita urugomo rwashyamiranije aba na bariya. Biriya byitwa urugomo ruturuka ku businzi ruganisha ku gushyamirana, ntabwo ari intambara. Intambara igira uko itegurwa, abayitegura, amategeko igenderaho,ibikoresho, imyambaro, ibiribwa, imiti,…..
Iyo ufashe umutwe w’inkuru ugatangira uvuga ngo ni intambara, uba uca igikuba, ushobora gutuma n’umushyitsi wumvise iyo ntambara yari afite gahunda yo gusura ako gace kabereyemo urwo rugomo atinya kuhagera agasubika urugendo rwe ngo hari intambara. Birakwiye kubanza kumenya gutandukanya, intambara, ubushyamirane, urugomo n’imirwano.

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 19-06-2024  →  Musubize

Ndumva. Iyonkurumuyivugankiyoroshye. Njyenabonye. Bariyabashumba. Arabicanyi. Mbambwirukuri. Ubwambere1. Narabibonye. Ubwakabiri2. Nabwonarimpari. Yegosinzi. Icyobapfaga

Nzeyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-06-2024  →  Musubize

Ndumva. Iyonkurumuyivugankiyoroshye. Njyenabonye. Bariyabashumba. Arabicanyi. Mbambwirukuri. Ubwambere1. Narabibonye. Ubwakabiri2. Nabwonarimpari. Yegosinzi. Icyobapfaga

Nzeyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka