Gutera ibiti na byo ni ugucunga umutekano w’abaturage - Polisi

Polisi y’u Rwanda, Ingabo n’abaturage bo mu murenge wa Jali muri Gasabo bateye ibiti bisaga ibihumbi 12 birimo iby’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, muri gahunda y’umuganda rusange.

Polisi yifatanyije n'abaturage ba Gasabo gutera ibiti
Polisi yifatanyije n’abaturage ba Gasabo gutera ibiti

Ni mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018, aho wibanze ku gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse no kurwanya imirire mibi kuko hatewe ibiti by’imbuto zitandukanye mu mirima y’abaturage.

Uretse ibiti bya Gereveriya byatewe ku mirwanyasuri, hanatewe amavoka, ibinyomoro n’amapapayi mu mirima y’abaturage, Polisi ngo ikaba yafatanyije na bo mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wabo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi, DIGP Juvénal Malizamunda.

Yagize ati “Tumaze iminsi dukangurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka zo mu muhanda. Umutekano rero si uwo mu muhanda gusa, ibidukikije birinda abaturage ibiza bitandukanye, bakabona umwuka mwiza ndetse harimo n’ibiti by’imbuto ziribwa bituma bagira imirire myiza, biri mu bigize umutekano wabo”.

DIGP Juvénal Malizamunda yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurinda abaturage ibiza
DIGP Juvénal Malizamunda yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurinda abaturage ibiza

Ibiti bisanzwe byatewe ni 10.000 bikaba byatewe ku buso bwa Ha 25 n’ibiti by’imbuto ziribwa 2000 byatewe mu mirima y’abaturage.

Mukamukwiye Pelagie wo mu kagari ka Muko waterewe ibiti, yemeza ko bizamugirira akamaro kanini mu gihe kiri imbere.

Ati “Bantereye avoka n’ibinyomoro, nabyishimiye kuko umuryango wanjye ugiye kubona intungamubiri zihagije, cyane ko ku isoko imbuto zihenze. Tuzabona n’ibyo dusagurira isoko bityo ninjize n’amafaranga azamfasha kwiteza imbere”.

Twizeyimana Theogene ati “Iki ni igikorwa cyiza, nkatwe dutuye mu misozi miremire dukunze guhura n’ikibazo cy’isuri none Polisi n’ingabo badufashije kuyirwanya tukaba twizeye kuzeza neza, turabibashiye”.

Abapolisi bafatanyije n'ingabo z'igihugu bateye ibiti 12000
Abapolisi bafatanyije n’ingabo z’igihugu bateye ibiti 12000

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko ku musozi wa Jali hari imiryango ikirimo imirire mibi ari yo mpamvu hibanzweho.

Ati “Hano ni mu nkengero z’umujyi, usanga higanje abaturage bugarijwe n’imirire mibi ari yo mpamvu twabafashije gutera ibiti by’imbuto zizabongerera intungamubiri. Ikigamijwe kandi ni uko nibeza bazagira n’izo bajyana ku isoko bakabona amafaranga yo guhaha ibyo badafite bakagira imibereho myiza”.

Uretse muri Jali, umuganda ngo wakorewe no mu yindi mirenge ya Gasabo, aho nko mu wa Nduba batangiye kubaka inzu 154 z’abatishoboye, ahandi batera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse banatunganya n’imihanda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka