Gishari: Hasojwe amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w’abibumbye

Ku wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) hasojwe amahugurwa yateguwe n’ishami rya polisi (Police Component) ryo mu mutwe w’ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF).

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bibiri, akaba yari agize icyiciro cya 9. Yatangiye ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2019. Yitabiriwe n’abapolisi 60 baturutse mu bihugu 9 bigize umuryango wo mu bihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba ari byo: Ibirwa bya Comoros, Ethiopia, Seychelles, Sudan, Kenya, Somalia, Uganda, Djibouti n’u Rwanda rwayakiriye. Impuguke zatanze amasomo muri aya mahugurwa zaturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari byo Kenya na Uganda babifashijwemo n’abandi bo muri Denmark, na Norway.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/OP Felix Namuhoranye akaba ari na we wari umushyitsi mukuru. Nanone hari n’umuyobozi muri EASF Maj. Gen. Charles Rudakubana ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissionner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Namuhoranye yavuze ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wishimiye gukomeza guha abantu ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi ni igikorwa cy’ubwitange, gisaba ubunyamwuga n’ubushobozi mu rwego rwo kubasha gucunga umutekano haba muri Afurika n’ahandi ku isi bigendeye ku bibazo bihari.”

Yavuze ko muri rusange kubaka ubushobozi bw’abapolisi binyuze mu mahugurwa by’umwihariko, ari bimwe mu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda iharanira mu rwego rwo gukora kinyamwuga no kugendana na gahunda zigezweho.

DIGP Namuhoranye yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, abarimu babigishije ndetse n’abafatanyabikorwa bayagizemo uruhare.

Yagize ati: “Natwe tuzahora twiteguye gutabara aho badukenera hose mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amahoro.”

Umuyobozi muri uyu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara (EASF), Maj. Gen. Charles Rudakubana yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho bahugura abapolisi, abasirikari ndetse n’abasivili kugira ngo aho bazakenerwa hose bazoherezweyo.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko ari ingirakamaro cyane haba mu rwego rw’ibihugu bigjize umuryango w’umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) ndetse no ku muryango w’Abibumbye muri rusange.

Yagize ati: “Abayahawe bamenya inshingano zijyanye no kubungabunga amahoro, cyane ko ari zo ziba zabajyanye mu butumwa, ntacyo byaba bimaze hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu, abayahawe rero bikwiye ko bakora kinyamwuga, bakarangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo no kubazwa ibyo bakora.”

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa wo mu gihugu cya Djibouti, Lt. Col. Hoummad Loita Hoummad, wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko aya mahugurwa yabaye ingirakamaro kuri bo kuko yabafashjije kumva inshingano za buri wese mu kuzuza inshingano z’umuryango w’abibumbye, Afurika yunze Ubumwe ndetse n’umuryango wa EASF.

Yagize ati: “Twarushijeho gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga amahoro mu butumwa bwa LONI, kurinda abasivili, kubaha buri wese, amahoro n’umutekano tutibagiwe n’ubumenyi twahawe bwo kugendera ku ikarita, kuba intangarugero mu bandi, mu by’ukuri yadufashije kuzuza inshingano zacu.”

Yakomeje avuga ko ibyo yabonye ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, na byo we na bagenzi be byababereye isomo kuko babonye intege nke zabayeho igihe Jenoside yabaga mu Rwanda n’icyo basabwa kugira ngo babashe kurinda abasivili ntihazagire ahandi biba.

Assistant Inspector of Police (AIP) Natalie Ingabire, umwe mu banyarwanda bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko bungukiyemo byinshi bitandukanye.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yatwibukije uko tugomba kubahiriza inshingano zacu mu gihe turi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uburyo twaganiriza n’uko twafasha abagore, abakobwa ndetse n’abasivili.”

EASF ni umwe mu miryango yashyizweho na Afurika yunze ubumwe(AU) ukaba ari umutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye Afurika, cyane cyane ibijyanye n’amahoro n’umutekano.

Muri ibi byumweru bibiri bari bamaze muri aya mahugurwa, bayigiyemo amasomo atandukanye arimo kubungabunga amahoro n’umutekano, inshingano z’umuryango w’abibumbye, ibikorwa byo gutabara, uko barinda abasivili n’uko bakubahiriza ikiremwa muntu.

Banize kandi ibijyanye n’itumanaho, bakoze ingendo shuri, uko bafasha uwahuye n’ihungabana, uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uburyo batanga ubutabazi bw’ibanze n’ibindi bitandukanye. Bibukijwe inshingano z’umuntu woherejwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ibyo asabwa, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro no kumenya isano iri hagati y’umuryango wa EASF n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akamaro ko gutanga amakuru n’itumanaho.

Bibukijwe kandi akamaro k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu bijyane n’amahoro n’umutekano ndetse no kurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’ibindi. Ibi byose bikaba byari mu ntego z’aya mahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka