Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’Abagaba b’Ingabo muri Afurika

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama ya 19 y’Abagaba b’Ingabo ku mugabane w’Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Umugaba Mukuru w'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama y'abagaba b'ingabo muri Afurika
Umugaba Mukuru w’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’abagaba b’ingabo muri Afurika

Iyi nama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia kuva kuwa Mbere tariki 3 ikaza gusozwa kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024.

Brigadier General Mohamed El Mocktar Menny, Umuyobozi mukuru w’inama y’Abagaba bakuru ku mugabane w’Afurika n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo yagezaga ijambo ku bayitabiriye yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamiye ibice bitandukanye by’umugabane harimo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’iterabwoba.

Yagaragaje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibibazo bikomeje gufata indi intera, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR.

Brig Gen Mohamed El Mocktar Menny, akomeza avuga ko Komisiyo yashyigikiye inzira ya Dipolomasi ndetse n’ibikorwa by’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa Kongo, zaje gusimbuzwa Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, mu mujyo wo gukomeza kugarura umutekano n’ituze muri ako gace.

Iyi naka iri kubera muri Addia Ababa muri Ethiopia yahuje Abagaba b'ingabo n'inzego nkuru zishinzwe umutekano
Iyi naka iri kubera muri Addia Ababa muri Ethiopia yahuje Abagaba b’ingabo n’inzego nkuru zishinzwe umutekano

Ati: "Ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bigaragaza intambwe yatewe n’imbaraga zashyizwe mu kugarura ituze mu gace. Iyi Komisiyo ishinzwe kugarura amahoro ikaba ikomeza gushishikariza ko hashyigikirwa ibikorwa bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo".

Brig Gen Mohamed El Mocktar Menny, avuga ko nubwo hari ingamba zafashwe n’ibihugu ndetse n’amahanga, mu guhashya iterabwoba n’ibikorwa by’ihohotera bikomeje kwibasira ibihugu byo mu ihembe rya Afurika, akarere k’ibiyaga bigari ndetse na Mozambique ndetse n’ibindi bibazo by’Umutekano muke bikomeje kwibasira utu duce.

Akomeza agaragaza ko ibisubizo mu guhashya ibi bitero, bikwiye kuzana n’ingamba nshya mu guhangana n’amayeri mashya akoreshwa n’imitwe y’iterabwoba.

Agaragaza ko ibihugu bikwiye kwigira ku bibera ahandi, hagamijwe gushyiraho urwego rw’umutekano no kongera ubushobozi mu guhashya amakimbirane.

Brig Gen Mohamed El Mocktar Menny, avuga ko mu nama ya 18 imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo no kureba ibikorwa by’Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia ATMIS, agaragaza ko hari intambwe imaze kugerwaho.

Muri ibyo bikorwa byakozwe harimo kuba hari bimwe mu birindiro byari bifitwe n’Ingabo ziri muri ubwo butumwa, byagiye bisubizwa Ingabo za Somalia. Muri iyo myanzuro kandi harimo no kureba uburyo hagabanwa zimwe mu ngabo ziri muri ubu butumwa aho biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka ingabo zigera ku 4000 ziri muri ubwo butumwa zizagabanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka