Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 saa yine, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Manishimwe Elode w’imyaka 20 ukekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) avuga ko aho atuye mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano muke ndetse akoresha ifoto y’umuntu wakomeretse cyane. (…)
Hagati ya tariki ya 6 na tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byo kugenzura abatwara imodoka banyoye inzoga. Muri ibyo bikorwa hafashwe abantu 28, bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bose ibipimo byagaragaje ko bafite umusemburo wa Alukolo mu maraso urengeje 0,8.
Ikipe ya Volleyball y’abagore ya APR (APR WVC) mu kanya kashize ikoze impanuka ubwo imodoka yagendaga ifata abakinnyi mu bice bitandukanye muri Kigali nk’uko bisanzwe.
Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.
Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore berekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.
Ubwo bahabwaga impanuro za nyuma mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abapolisi 160 basabwe kurangwa no kubaha ndetse no gukorera hamwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda.
Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). ACP Rose Muhisoni yahawe ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prisons).
Abarwanyi batandatu b’umutwe witwa CPC 64 baguye mu gitero bagabye mu mujyi wa Bukavu mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, muri bo 36 bafatwa n’ingabo za Congo (FARDC).
Abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga. Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na (…)
Imvura yaraye iguye yangije umuhanda wa kaburimbo Huye - Nyamagabe ahitwa kuri Nkungu, ku buryo utakiri nyabagendwa. Uyu muhanda n’ubundi wari warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw’ Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko ntibyabuzaga imodoka zitaremereye gutambuka, kuko (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.
Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abapolisi 35 bakorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu. Bahuguwe ku kurwanya inkongi. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abapolisi mu mashami (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, imodoka nini ya Kompanyi itwara abagenzi yitwa Swift Safaris yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa (SOSERGI) biravugwa ko yafashwe n’inzego z’umutekano arimo yica inzugi z’ibiro by’abakozi b’iyi sosiyete.
Abantu 33 bafatiwe mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira 2021 ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu barimo bambukiranya umupaka biba ngombwa ko barenga umupaka batabimenye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo ahabwa ipeti rya Colonel.
Ikamyo yari ipakiye amavuta ya mazutu yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruhango ku muhanda munini uva Kigali-Muhanga-Huye, ubwo yari imaze kugenda nk’ibilometero bitatu uvuye mu Mujyi wa Muhanga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 14 barenze ku mategeko y’umuhanda bagatwara imodoka banyoye ibisindisha.