Ubuyobozi bwa Polisi bufatanyije n’ubw’akarere ka Gatsibo bakoze umuhango wo kumena no kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na Miliyoni 5 n’ibihumbi 377 tariki 22 Mutarama 2015, mu murenge wa wa Rwimbogo.
Abenga inzoga z’ibiyobyabwenge bamwe bita nyirantare abandi bakazita ibikwangari bavuga ko babiterwa n’uko iyo benze iz’ibitoki baziburira icyashara kuko ngo abakiriya babo bikundira izi za nyirantare.
Karake Jean Pierre wo mu Kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 ubwo yari agiye iwe kurahura.
Abaturiye ibagiro rya Gihara barinubira umunuko n’umwanda urivamo kuko bibicira umwuka bahumeka ndetse n’imbwa ziza kurya uwo mwanda zikabarira abana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’inzego z’umutekano burasaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bwabo zikanatuma bahungabanya umutekano.
Umugabo witwa Hakomerisuka Jean w’imyaka 40 wari utuye mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo yagaragaye amanitsemo mu giti yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 19/01/2015 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.
Abayobozi batatu bakora mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango bakekwaho guhabwa Ruswa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe.
Habamenshi Anastase w’imyaka 28 ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi na bagenzi be b’abamotari bo mu Mujyi wa Musanze bamufatana igipfunyika cy’ibiro 30 by’urumogi.
Ubuyobozi bwa Luxury Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko agaciro k’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro kataramenyekana, gusa ngo hangiritse ibikoresho byinshi.
Mukaneza Damarce, umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza arashijwa n’umuturanyi we witwa Kabarere Safina w’imyaka 27 y’amavuko kumushishikariza gukuramo inda atwite, ndetse no kumuha imiti ivugwaho ubushobozi bwo kuyikuramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko ubu akarere gafite umutekano uhagije, ariko ikibazo gafite kagikomereye cyane gikomeje guteza umutekano muke ari ibiyobyabwenge.
Imvura yiganjemo amahindu n’umuyaga mwinshi yasakambuye amazu 45 ndetse inangiza ibintu byinshi birimo imyaka nk’ibigori, insina n’ibindi bitandukanye mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Inkuba yahitanye umugabo witwa Nzarinyurahe Etienne w’imyaka 38 wari utuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare bahitamo kujya kunywera ibiyobyawenge nka Kanyanga mu gihugu cya Uganda.
Ndikumana Jean Bosco utuye mu Kagari ka Mushongi mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya Nyarubuye akekwaho kwica umugore we witwa Nyirabuyange Atalie amukubise umugeri mu nda mu ijoro ryo ku itariki 16/01/2015.
Bavakure Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero yiyahuje umuti wica udusimba mu myaka mu gitondo cya tariki ya 18/01/2015 bamusuka amata ariko biba iby’ubusa arapfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Nduwayo Viateur yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kunyereza amafaranga ya gahunda ya VUP yo mu Murenge wa Nyakarenzo yahoze ayobora, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Abakecuru babiri bo mu Mudugudu wa Mugote mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya bafatanywe ibiti by’urumogi bitandatu bahinze mu murima wabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko aho hashyiriweho komite z’abashumba baragira mu ishyamba rya Gishwati nta rugomo ruherutse kuhagaragara.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kugirana ubushyamirane n’urugomo bituruka ku kurogana hakoreshwe ibyo bita “ibigambwa” cyangwa “ibitama”, bifatwa nk’ibyitwa “amagini” cyangwa “ibitega” mu tundi duce.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zitangaza ko abagore 167 aribo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2014, mu gihe hafashwe abagabo 80 n’abana 9.
Umwarimu ukekwaho gutera inda umunyeshuri yigishaga yarangiza akanamwica ubu ari mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuva kuwa 13/01/2015, ikaba igikora iperereza ngo ashyikirizwe urukiko.
Umusore witwa Irimaso ukomoka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gufatwa agiye kwiba ibinyomoro mu murima uri mu murenge wa Cyanika agashaka kurwanya abari babirinze bakamutemagura ku maguru, ku maboko ndetse no mu mugongo.
Ikibazo cy’imbwa zirya abantu cyongeye kuvugwa mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye nyuma y’uko izindi mbwa ziriye abantu mu Murenge wa Shyogwe mu kwezi gushize.
Umukozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu (SEDO) abaturage bakunze kwita Agronome mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, Uwizeyimana Delphin hamwe na Bizumuremyi Jean Claude, umwe mu bagize urwego rufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO), bari mu maboko ya polisi nyuma yo (…)
Mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’uwitwa Hitimana Innocent bikekwa ko yiciwe mu rugo rwe ku wa 11/01/2015.
Nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murunda mu Karere ka Rutsiro atawe muri yombi akekwaho kunyereza Sima yasagutse ubwo bubaka ibyumba by’amashuri, abandi bafatanyije kuyobora nabo batawe muri yombi.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yashyikirije uwitwa Niyigena Fabien moto yo mu bwoko bwa TVS yibiwe mu Rwanda igafatirwa mu gihugu cy’u Burundi, ku gicamunsi cyo kuwa 13/01/2015.
Mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umugore utwite bigaragara ko yishwe anizwe.
Nyuma y’icyumweru kimwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafunzwe bazira kunyereza sima yagombaga kubakishwa ivuriro mu murenge wa Mushonyi, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Murunda nawe yafunzwe azira sima yo kubaka amashuri.