Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bataye muri yombi abantu batanu bakekwaho ubujura bwayogoje ahazwi nka “Dobandi” mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiwe uruhare bwagize, mu kugaruza umwana w’amezi abiri wari wibwe.
Abatuye mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge, ahakunze kwitwa “Dobandi”, barasaba ubuyobozi kubakiza amabandi yitwaza ibyuma akabiba amanywa n’ijoro.
Imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane” yafashwe n’inkongi ubwo yari iri mu igaraje riri iruhande rwa Gare ya Musanze, irashya irakongoka.
Abaturage batandukanye bo mu murenge wa Muhoza muri Musanze bahangayikishijwe n’ubujura bwo mu ngo bwongeye kubura nyuma y’igihe bafite agahenge.
Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bahangayikishiijwe n’insinga z’amashanyarazi zidafunitse, zica hafi y’amazu yabo.
Umugore n’umugabo bo mu Bugesera, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata bakekwaho kuroga inka enye zirimo izihaka eshatu n’ikimasa.
Abasilamu bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku idini ibitirirwa.
Nsabuwiteka Jean Claude afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo muri Musanze, ashinjwa kubahuka mu ruhame Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Abatuye akagari ka Cyamukuza mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara,bavuga ko babangamiwe n’abagore bakora uburaya bagateza umutekano muke.
Abayobozi bo mu karere ka Burera, bibukijwe ko guhanahana amakuru ku gihe bizabafasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuhagaragara.
Abantu icyenda bo mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera bakoze impanuka y’ubwato babiri muri bo barapfa.
Umusore ukekwaho kuba mu mutwe w’Abarembetsi bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyaruguru, yafatiwe mu karere ka Musanze afite ibiro 13 by’urumogi.
Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye guta muri yombi abakekwaho urupfu rw’umuganga witwa Maniriho Christian, warashwe ubwo yavaga ku kazi.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, batoraguye umwana w’umukobwa w’amezi abiri ku nzira babura uwamubyaye akamuhata.
Maniraho Christian wakoraga mu kigo nderabuzima cya Nyange cyo mu Karere ka Ngoma, yarashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga ku kazi.
Uyobora isilamu mu Karere ka Huye yasabye imbabazi ku bw’abayisiramu bagenzi babo bagaragayeho ingengabitekerezo yo koreka imbaga mu Rwanda.
Munyemana Alphonse wo mu Karere ka Ngoma yishe umwana we w’imyaka itatu umukuru aramucika, arangije yiyahuza imiti ntiyapfa.
Umwana witwa Benegusenga Elyse wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi yaraye arohamye mu mugezi ahita apfa.
Mu kumwe kumwe gusa kwa Kanama 2016, abantu 42 batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’inka n’ihene.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko iterambere ritashoboka nta mutekano kuko ari wo musingi waryo agasaba buri wese kuwubungabunga.
Abatuye mu Isanteri ya Nyarutovu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bafite impungenge z’amapoto y’ amashanyarazi ashaje akaba yaratangiye kubagwira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burihanangiriza bamwe mu baturage bateye umugongo kurara irondo.
Kuri uyu wa 27 Kanama, Maniragaba Elisa w’imyaka 26 yishwe atewe icyuma na Mugisha Emmanuel w’imyaka 16 bapfa isambusa.
Abayobozi b’inego z’ibanze mu Karere ka Rulindo basabwe kurushaho kwegera abaturage bayobora kugira ngo bafatanyirize hamwe kwicungira umutekano.
Abavandimwe babiri bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi barashinjwa kwica uwo bava inda imwe bafatanyije n’umututuranyi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo Muhanda (Traffic Police) riratangaza ko ryatangiye kwifashisha imodoka zidafite ibirango bya Polisi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze barasabwa kurwanya ibikorwa byose biganisha ku iterabwoba, by’umwihariko ibisa n’ibimaze iminsi bigaragara bivugwa ko bishamikiye kuri Islam.
Kuri uyu wa 25 Kanama 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwemeje ko umunyemari Mugambira Aphrodice wari wajuririye igufungo cy’iminsi 30 y’agateganyo akomeza gufungwa.
Abakozi bane mu Karere ka Ngororero batawe muri yombi n’inzego za Polisi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.