Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020, umugabo witwa Rowan Baxter yaguye mu nkongi we n’abana be.
Majyambere Alex uherutse gufatanwa ihene yiyemerera ko amaze imyaka ibiri yiba kandi abifashwa no kuba azi amasaha abari ku irondo baryamira.
Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26, wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.
Gahunda ya Gerayo Amahoro mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Karere ka Rubavu yayobowe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi, avuga ko Gerayo Amahoro igamije gukumira impanuka mu muhanda.
Pasitoro Abidan Ruhongeka uyobora Itorero ry’Abadivantisiti mu gice cy’Amajyepfo y’u Rwanda, avuga ko niba hifuzwa ko abantu bazagera mu ijuru amahoro, bakwiye no kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, asaba Abanyarwanda bakunda gutega moto kwirinda ubwira buterwa no gukererwa muri gahunda zabo, bagategeka umumotari kwihuta cyane kuko bishobora guteza impanuka.
Nyuma yo kugera hirya no hino mu madini n’amatorero, higishwa gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020 yakomereje ubu bukangurambaga mu Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi.
Munyemana Gaston, Rukundo Theogene hamwe na Munyarugendo Noel, bafungiwe ku cyicaro cya Polisi i Remera, aho bakurikiranyweho kwiyita abapolisi nyamara batakiri bo.
Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania igonze ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ihitana abantu batatu.
Abakozi batatu bo muri SACCO yo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.
Abaturage batuyr Umudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba telefone bagasiga bafashe n’abagore ku ngufu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.
Murwanashyaka Faustin w’imyaka 25 na Uwingeneye Solange w’imyaka 19 bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 35.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 rwataye muri yombi umukozi wo mu Bushinjacyaha witwa Tuyisenge R. Christian.
Iduka ry’uwitwa Habimana Leonidas uzwi ku izina rya Doris riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Karenge mu Karere ka Ngoma ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Serivise ishinzwe ibiza mu Karere ka Huye ivuga ko imvura yaguye muri Mutarama ariko cyane cyane mu ntangiriro za Gashyantare 2020, yasenyeye imiryango igera kuri 67.
Ku mugoroba wo ku itariki 06 Gashyantare 2020 ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Burera ku ruhande rw’u Rwanda, habereye umuhango wo guhererekanya umurambo w’umuturage w’u Rwanda wapfiriye muri Uganda. Polisi ya Uganda ivuga ko yasanze uwo murambo uziritse umugozi mu ijosi unagana mu giti.
Abatuye mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo batewe impungenge n’abatwara amagare bagaragara mu mihanda ya kaburimbo bayatwayeho imitwaro iremereye cyane, bakavuga ko ari kimwe mu biteza impanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buravuga ko inzu zirenga 40, imyaka yari ihinze mu mirima, n’ibindi bikorwa, ari byo bimaze kwangizwa n’imvura imaze iminsi igwa.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2020, Mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, ifite ibirango bya RAD 140 Z, ihitana ubuzima bwa Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 15 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba abantu amafaranga kuri konti zabo za Mobile Money (MoMo) bakoresheje uburiganya.
Umwana wo ku muhanda witwa Jackson Gatego uri mu kigero cy’imyaka 10 yari atwawe n’umuvu munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, akaba yaratabawe n’uwitwa Bunani Jean Claude w’umukarani, abifashijwemo na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yuririraho ajya gutabara Gatego.
Imibare y’agateganyo itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko abantu 13 ari bo bishwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 02 - 03 Gashyantare 2020.
Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.
Ndayambaje Phenias w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri afite ibikomere mu mutwe no ku maguru, akavuga ko abaturage batanu bo mu gihugu cya Uganda bamusanze mu murima we uri muri Uganda baramufata bamukubita imihoro.
Abasirikare 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kunganira izindi nzego zifite mu nshingano kuwurinda zirimo na Polisi y’Igihugu.
Umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Shafi Gabiro, avuga ko ubutumwa butangiwe mu musigiti bugera ku mitima y’Abayisilamu kandi bakabwubahiriza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, Polisi y’u Rwanda yakomereje gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, igamije kwigisha abaturage kwirinda impanuka zibera mu muhanda, mu idini ya Islam.