Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya habereye impanuka y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa, umushoferi wayo n’umuherekeza (kigingi) barakomereka.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yarashe ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo bashakaga gutoroka, umwe agahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bishwe mu minsi ibiri ikurikiranye ku matariki ya 06 na 07 Kanama 2020, baba barazize amakimbirane hagati yabo n’ababishe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru habaye impanuka zinyuranye zihitana ubuzima bw’abantu 14, ahanini ngo zaturutse ku muvuduko ukabije.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira (…)
Abapolisi bagize ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bunyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’izindi nzego, ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bafashe Tuyishime Jean Claude w’imyaka 19, Sindayiheba Emmanuel w’imyaka 25, Gasore Lionçeau w’imyaka 19 na Nkurunziza Jean de Dieu w’imyaka 22. Bose bafatiwe mu Karere ka (…)
Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (…)
Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga. Yakekwagaho icyaha cyo gusambanya no gucuruza bantu.
Ku Muhima mu marembo y’ibiro bya Polisi y’u Rwanda, ahakorera ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, hakomeje gufatirwa abiyita abapolisi basaba abantu amafaranga babizeza kuzabaha ‘permis’ (impushya zo gutwara ibinyabiziga).
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya buravuga ko bwafashe Bikorimana Ignas ufite imyaka 17 akekwaho kwica mukase n’abana babiri.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iremeza ko imaze gufatana abasore babiri udupfunyika (boules) 5,110 tw’urumogi, ubwo bari muri bisi ya RITCO yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto mu Karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Munyu yarashwe agapfa agerageza gucika inzego z’umutekano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, rwerekana abantu batanu bakekwaho kwica umumotari bakanamutwara moto ye mu Karere ka Muhanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abasore batandatu bakomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bashinjwa kurema itsinda ryiba abacuruzi ba Mobile Money/Airtel Money.
Abaturage ba Repubulika ya Santarafurika batuye mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, batangiye guhabwa amazi meza n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Umuturage wo mu Murenge wa Cyamzarwe mu Karere ka Rubavu, yarashwe mu ijoro ryakeye, mu Kagari ka Busugari mu Mudugudu wa Bisizi, yikoreye urumogi yari avanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Guhera ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2020, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musheri mu Karere ka Nyagatare, bakekwaho kwiba sima zubakishwa amashuri mu Murenge wa Musheri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, aravuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho imyenda igaragara ko ari iy’umupolisi w’u Rwanda w’ipeti ry’inyenyeri ebyiri, (Inspector of Police) yaba yaraturutse ngo igere ku mujura uherutse gufatwa ayambaye.
Habumukiza Theoneste wari uzwi ku izina rya Antreparanthèse mu nyeshyamba, akaba n’umwe mu nyeshyamba zagabye igitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yasobanuye byinshi kuri icyo gitero.
Abakuru b’abarwanyi bakuwe mu mitwe ishinjwa iterabwoba ikorera muri Kongo Kinshasa, batangaza ko nyuma yo kuzanwa mu Rwanda iby’iyo mitwe byabaye nk’ibirangiye burundu.
Polisi mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi Nsengiyumva Abass w’imyaka 19, nyuma yo gufatwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamugali yagiye kwiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho n’amapeti ya Polisi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 n’umusivili umwe bavanywe mu mashyamba ya Kongo Kinshasa bohererezwa u Rwanda guhera mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2020, barimo umuhungu wa Gen Irategeka Wilson wayoboye FDLR.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangiye kugeza mu bugenzacyaha abakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga nyamara birengagije ukuri.
Ahagana saa cyenda z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, abajura bateye urugo rwa Depite Dr. Frank Habineza, ruri mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bakomeretsa umukozi we ushinzwe umutekano bamuteye icyuma ku ijosi.
Rtd Maj David Rwabinumi ni umwe mu Nkotanyi 600 zari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ni we wakoreshaga imbunda yubakiwe ikimenyetso ku gisenge cy’iyi nyubako. Byinshi ku rugamba yahuye na rwo bikurikire muri iyi video.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasobanuye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, abasirikare bari ku rugamba batigeze bacika intege n’ubwo mu ntangiriro zarwo bapfushije abasirikare n’abayobozi benshi.