Video: Ni iki u Rwanda ruzungukira mu kwandikwa kw’Intore mu murage w’Isi?

Abayobozi b’inzego ziteza imbere Umuco mu Rwanda bavuga ko nyuma y’uko Intore zishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi udafatika, Abanyarwanda bagiye kubona imirimo myinshi ishingiye ku guhamiriza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), tariki 03 Ukuboza 2024, ryatangaje ko rishyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Intore ni cyo kirango cya mbere cy’u Rwanda UNESCO ishyize mu murage ndangamuco udafatika w’Isi, bikaba byaremerejwe mu Nama ya 19 ya UNESCO iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva tariki 2-7 Ukuboza 2024.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RCHA), Amb. Robert Masozera, yagaragaye muri iyo nama ashima kandi asobanurira abayitabiriye, ko umuhamirizo w’Intore z’u Rwanda ari ikimenyetso cy’ubutwari, ukwigira n’ubufatanye biranga Abanyarwanda kuva mu mateka no mu mibereho yabo.

Amb. Masozera avuga ko kwandikwa kw’Intore z’u Rwanda mu murage w’Isi wa UNESCO, biha u Rwanda imbaraga zo gusigasira uwo murage no kuwuhererekanya mu bisekuru bizabaho mu bihe bizaza.

Umurage ndangamuco udafatika ni iki?

Jean Baptiste Ruzindana Rugasa ukurikiranira hafi ibijyanye n’ubuhanzi bushingiye ku muco Nyarwanda, asobanura ko guhamiriza kw’Intore ari ikintu umuntu atateruza intoki ngo agihe uwo bicaranye, kuko ari intekerezo n’imikorere igenda iba uruhererekane rudacika mu miryango y’Abanyarwanda kuva mu kinyejana cya 12.

U Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ya Paris(mu Bufaransa) agamije kubungabunga umurage ndangamuco udafatika (Convention for the Safeguarding of the Intangible Cultural Heritage), ku itariki 17 Ukwakira 2003, aza kwemezwa burundu n’Iteka rya Perezida No 53/01 ryo ku wa 02/11/2012.

Ingingo ya 2 y’aya masezerano ivuga ko umurage ndangamuco udafatika ugizwe n’uruhererekane nyemvugo rutezwa imbere cyane cyane n’ururimi kavukire, imyiyereko gakondo ari na ho hagaragara Intore, imigenzo, imihango n’ibirori gakondo, ubumenyi n’imigenzereze ku bintu karemano, ndetse n’ubumenyingiro bushingiye ku bugeni n’ubuhanzi gakondo.

Rugasa yakomeje asobanura ko kwandikisha umurage ndangamuco udafatika ku rutonde rw’umurage w’Isi, bizagirira akamaro kanini Abanyarwanda, kuko UNESCO ihita itangira kumenyekanisha uwo murage no kuwurinda ku rwego mpuzamahanga.

Uyu murage kandi ngo urushaho kujya mu bikurura ba mukerarugendo, Abakozi bashinzwe kuwubungabunga bagahugurwa na UNESCO, ndetse ko imishinga y’iterambere ishamikiye kuri uwo murage itangira guterwa inkunga na UNESCO binyuze mu kigega cyayo.

Umutoza Mukuru w’Itorero ry’Igihugu (Urukerereza), Intore Massamba, ari mu bashimishijwe n’iki cyemezo cya UNESCO, avuga ko Abanyarwanda bazi guhamiriza neza hamwe n’abakora imigara, amayugi n’ibindi intore zikenera, bagiye kubona imirimo ari benshi haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Massamba yagize ati "Mu Rwanda hagiye kuza abashakashatsi n’abanditsi, ariko noneho amatorero yacu abyina afite n’intore agiye kubona akazi kenshi cyane, isi igiye kuza kubashaka kugira ngo bajyane intore bazigaragaze, zerekane kandi zamamaze u Rwanda, kandi noneho n’izo ntore ubwazo zitahane akantu(amafaranga)."

Massamba avuga ko agiye gukangurira benshi kwigisha abana babo ubutore, badahera gusa ku ndangagaciro no ku kubyina imbyino zisanzwe, ahubwo guhamiriza bigatangira kwigishwa guhera hasi mu midugudu no mu mashuri, ku buryo ngo intore izajya ijya guhagararira u Rwanda ibikwiye.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU), Albert Mutesa, ashimangira ko Intore zigiye gukenerwa hirya no hino ku isi habera iserukiramuco n’ibindi birori, ari na byo ngo bizatuma benshi mu Rwanda batangira kwiga imbyino no guhamiriza, ndetse no guteza imbere ubukorikori n’ubugeni bishingiye ku byo intore zikenera.

Mutesa agira ati "Ubu intore zigiye kujya zitumirwa, itorero ryashyirwa ahantu hatandukanye nko muri za ambasade, ku buryo igihe bavugiye bati ’turashaka itorero ry’u Rwanda’ intore zihita ziboneka hafi."

Mutesa avuga ko kugeza ubu hari ibintu birenga 900 bikirimo kwigwaho kugira ngo bibe byasabirwa kuba umurage ndangamuco w’u Rwanda ku rwego rw’isi, byiganjemo umwihariko w’Abanyarwanda nk’ubudehe, umuganda, umuganura n’ibindi bituruka mu muco Nyarwanda.

Kurikira ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka