Urubyiruko rw’u Rwanda ku isonga ryo kubaka amahoro

U Rwanda ni igihugu cyabaye mu ntambara, amacakubiri, ubwicanyi bwa hato na hato, nta mutekano, nta mahoro. Ibi bikaza gufata indi ntera muri genocide yakorewe abatutsi aho imbaraga z’urubyiruko zakoreshwaga mu gusenya igihugu no kwica abagituye aho gukora ngo rugiteze imbere, ariko ubu si ko biri.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihijwe mu Rwanda ku itariki 21 Nzeli 2011 watumye buri wese asubiza amaso inyuma akareba aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze n’aho rugana. Kuri uwo munsi abatari bake bakoze urugendo bashishikariza abantu kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira amahoro.

Abari aho bose bishimiye uruhare rw’urubyiruko mu gushyigikira no gushimangira amahoro cyane ko bigaragarira mu bintu bitandukanye. Kimwe mu byo urwo ruhare rugaragaramo ni mu buhanzi aho urubyiruko rw’abahanzi rwari aho kuri uwo munsi buri wese yagize ubutumwa atanga baririmba amahoro. Abo ni nka Man Martin mu ndirimbo ye icyo dupfana, Gabby mu ndirimbo ye Amahoro, ndetse n’abandi benshi nka Sofiya, Kizito, Tuyisenge n’abandi.

Uretse abo bahanzi hari umubare munini w’urubyiruko rwaturutse mu mashuli yisumbuye na za kaminuza bibumbiye mu muryango SCUR (Student’s Club for Unity and Reconciliation) uharanira ubumwe n’ubwiyunge. Intego y’uyu muryango ni ukubaka igihugu kizira amacakubiri kirimo amahoro arambye n’urukundo nk’abanyarwanda bihereyeho.

Nk’uko byagarutsweho n’abari aho kugirango uharanire ko amahoro akwira hose bihera ku muntu ku giti cye kuko ntawe utanga icyo adafite. Bityo rero nta gushidikanya ko urubyiruko rw’u Rwanda rwabigezeho, akaba ari nayo mpamvu aho gusenya igihugu cyabo, bashaka ibigiteza imbere bitabira umurimo batitaye ku byo baba badahuriyeho.

Buri wese akwiye guharanira ubusugire bw’amahoro atitaye ku bimutanya na mugenzi we kuko icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa. Kandi burya ahari amahoro n’iterambere riraza ubukungu bukiyongera maze imihigo ikeswa.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka