Umuyobozi usenga yuzuza inshingano kurusha utabikora - Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire avuga ko umuyobozi usenga yuzuza inshingano kurusha udasenga kuko yirinda imigenzereze mibi kubera gutinya Imana, kuko iyo umuntu adafite Imana imugenzura buri gihe, yigenzura akishyiriraho umurongo agenderaho.

Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko umuyobozi usenge yuzuza inshingano ze neza.
Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko umuyobozi usenge yuzuza inshingano ze neza.

Yemeza ko ufite Imana igenga ubuzima bwe hari ibyo adashobora gukora kubera gutinya ko Imana imureba.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Werurwe 2019 mu masengesho yo gusengera igihugu, intara y’Uburasirazuba, uturere kugera ku mudugudu, yahuje abakirisitu, abayobozi b’amatorero n’amadini ndetse n’abayobozi muri ino ntara.

Pasiteri Dr. Rutayisire ati “Umuntu ashobora gukwepa umukoresha we, akajya akorera ku jisho iyo amureba ariko iyo ufite ijisho rikureba buri gihe hari icyo bihindura gikomeye. Ni gusohoza inshingano ni bigenda usenga azisohoza neza kuko yirinda ikibi.”

Pasiteri Rutayisire kandi avuga ko umuyobozi usengera ibibazo ahura nabyo Imana ibyoroshya mugihe udasenga we bimutesha umutwe no kubisohokamo bikamugora.

Yasabye abayobozi n’abayobozi b’amadini n’amatorero kwita ku rubyiruko kugira ngo urudatunganye ruhinduke kuko aribo bayobozi b’ejo.

Abayobozi barimo Guverineri Mufulukye bari bitabiriye amasengesho.
Abayobozi barimo Guverineri Mufulukye bari bitabiriye amasengesho.

Mufulukye Fred guverineri w’intara y’iburasirazuba ashima igitekerezo cy’abanyamadini n’amatorero cyo gusengera ubuyobozi ariko nanone akabasaba ubufatanye mu kurandura ibibangamiye abaturage nk’imirire mibi, ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe.

Agira ati “ Amadini akwiye kwigisha ko umwana akwiye kugira imirire myiza, urubyiruko bakarwigisha kuva mu biyobyabwenge n’abakobwa bakagira imyifatire ibarinda inda zitateguwe, ababyeyi bakigishwa kurera neza.”

Bishop Musoni Deborah umushumba w’itorero Eagle Ministries avuga ko habayeho kwirengagiza inshingano ku bayobozi b’amadini.

Ati “Mbere yo kubaka itorero hakwiye kubanza kubaka iry’ibanze ( Urugo), ababyeyi bakigishwa kumenya abana babo ntibaharirwe abakozi gusa, umukirisitu ntahore mu rusengero atazi uko abo mu rugo babayeho.”

Mbere ya Kanama umwaka wa 2018, Intara y’iburasirazuba yabarizwagamo amadini n’amatorero 3893 mbere y’uko habaho ifungwa ry’insengero zubatse nabi zateza impanuka ku bazisengeramo.

97% by’abaturage bagera kuri miliyoni 3 batuye iyi Ntara ngo babarizwa mu madini n’amatorero.

Abayobozi b'uturere bibukijwe ko gusenga bifasha mu gukemura ibibazo no kwesa imihigo.
Abayobozi b’uturere bibukijwe ko gusenga bifasha mu gukemura ibibazo no kwesa imihigo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ikindi buriya kubaho udasenga ni ugusenyuka ni nkumubiri utarya burya ntabuzima ugira ,umuntu nyawe ,cyangwa se umukristu nyawe arangwa no gusenga.

KWIZERA Beni d’amour yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ntabwo Rutayisire abeshye.Ntabwo Imana yaturemeye kutuvangura,abakijijye,abanyapolitike ,abeza ndetse na ababi,twese Nyagasani adukunda kimwe .ikindi wamenya ute icyo abo uheza kubuntu bw’Imana ntabwo tuzi iyo bihereye icyo babwira imana

KWIZERA Beni d’amour yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ibya Politics ntaho byahurira no gusenga!!

Sam yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Canon Reverand Pastor Doctor Rutayisire,rwose emera ko ubeshye abantu.Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi nkuko Yohana 17:16 havuga.Nubwo Abanyepolitike nyamwishi basenga,bakora byinshi Imana itubuza:Kwiba,kwica,kurwana,ruswa,gusambana,gutonesha bene wabo,gutekinika,etc...
Hera kuli president Nkurunziza wiyita Umurokore,nyamara ariwe ukuriye IMBONERAKURE zamaze abantu zibica.
Nawe Rutayisire uzi neza yuko ibyo uvuga ngo urimo gusengera Abayobozi,uba wishakira umugati n’ibyubahiro.Ni ryari wigeze ubona Yesu,Pawulo,Petero,Yakobo,etc...bavuga ngo bagiye "gusengera" Pilato cyangwa Herodi???
Yesu yatubujije kuvanga amasaka n’amasakaramentu.Niyo mpamvu Abakristu nyakuri,nawe bagufata nk’Umunyepolitike witwaza bibiliya n’umusaraba.Uribuka ko bigeze kuguha "umugati" utubutse (national bread) ukaba Commissioner muli NURC kandi byaragukijije.Please change your attitude niba ushaka ko Imana ikwemera nk’umukristu nyakuri.True Christians must be "politically neutral",kandi bakigisha Daniel 2:44,havuga ko ku munsi w’imperuka Imana izakuraho abategetsi b’isi yose.Aho kubabwira ngo "ibintu byose bakora Imana irabashyigikiye".

gatare yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Birababaje kuba umuntu murikigihe afite ibyo bitekerezo nkibyawe, nonese pawulo yavuze gute atii mujye musengera na bayobozi nabo kuko ara bakozi b’IMANA so ndumva wowe umeze nkabamwe badafata indangamuntu ngo harimo imibare yikuzimi

nyatanyi yanditse ku itariki ya: 26-05-2019  →  Musubize

Jye ntabwo nemeranya n’ibi. Mubajura dufite muri public institutions, harimo n’abo barokore. Hum... nako ingirwabarokorwa.

Reka! yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka