Ukwezi kwa 5 kuzarangira nta mugororwa ukibarizwa muri ’1930’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kiratangaza ko mu kwezi kwa Gicurasi 2018 abagororwa bose bazaba bamaze gukurwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka “1930”, bakajyanwa mu ya Mageregere.

Igikorwa cyo kwimura abagororwa bafungiye muri "1930" kiri kugana ku musozo
Igikorwa cyo kwimura abagororwa bafungiye muri "1930" kiri kugana ku musozo

Kuva muri Gashyantare 2017 RCS yatangiye kwimura abagororwa bagera ku 3000 bafungiye muri Gereza ya 1930, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hilary Sengabo avuga ko gahunda ihari ari uko abazimurwa bose bagomba kujyanwa muri gereza nshya ya Mageragere nayo iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Agira ati “Hasigaye abagororwa bagera kuri 500, ariko bitarenze ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka tuzaba twarangije kubimura kuko aho bagomba gutuzwa ubu hamaze gutunganywa.”

Hari gahunda y’uko iyo gereza ya "1930" iri mu nyubako zubatswe bwa mbere muri Kigali yahindurwamo inzu ndangamateka, nk’uko Monique Mukaruriza wahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yari yabitangaje muri Mata 2016.

Yavugaga ati “Ni inyubako ya guverinoma. Abagororwa bose nibamara kwimurwa tuzayihinduramo inzu ndangamateka.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage nabwo bwari bufite icyizere ko iyi gereza iramutse ihinduwemo inzu ndangamateka yagira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize.

Buvuga ko nk’uko inzu izwi nko kwa Richard Kandt igaragaza amateka y’Abadage mu Rwanda, iyi gereza nayo izagaragaza amateka y’Ababiligi mu Rwanda.

Izi nzu zombi zihuriye ku kuba inzu ya Kandt ari yo inzu ya mbere yubatswe n’Abadage, mu gihe gereza ya "1930" ari yo nzu ya mbere yubatswe n’Ababiligi muri Kigali.

Hari n’ikindi gitekerezo cy’uko iyo gereza yahindurwamo Hoteli y’amateka, aho Umujyi wa Kigali washaka abahanga mu bwubatsi ku buryo yahindurwamo inzu igezweho, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira.

Gusa yagaragaje imbogamizi zirimo ko byafata igihe kuko byasaba ko habanza kubaho ihererekanyabutaka hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bakabona kuyigurisha ku mushoramari.

Igishushanyo cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza ko iyo gereza kimwe n’ibindi bice bitatu bigize umujyi byashyizwe mu bice bigize umutungo ndangamurage.

Ibyo ni Kiliziya ya Sainte Famille, igice cy’ubucuruzi kizwi nka “Matheus”, kuri “Le Plateau” naho mu Mujyi wa Kigali.

Hakaba hari gushakwa uburyo hatunganywa kugira ngo hashyirwe ku rwego rw’umurage mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka