U Rwanda rwashyikirijwe icyemezo cy’uko inzibutso enye zanditswe mu murage w’Isi

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyikirije u Rwanda icyemezo kigaragaza ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO.

Izo nzibutso zirimo urwa Gisozi ari na rwo rwabimburiye izindi kubona icyo cyemezo, urwa Nyamata, Bisesero ndetse na Murambi na zo biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024 aribwo zizashyikirizwa icyo cyemezo.

Ni icyemezo cyatanzwe n’umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay wari uherekejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana.

Mu ijambo rye, Audray Azoulay yavuze ko gutanga icyemezo cyemeza ko inzibutso zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO ari iby’ingenzi nyuma y’uko icyemezo cyo kuzishyiramo umwaka ushize cyemejwe na komite ibishinzwe iba ihagarariye ibihugu 195.

Ati “Icyo bisobanuye ni uko bizatuma amahanga azirikana ko mu Rwanda habaye amakuba, kandi ko atari mu Rwanda gusa ahubwo yagwiriye Isi yose, binasobanuye ko hagomba kurindwa no kubungabungwa kugira ngo bizafashe ibiragano by’ahazaza kumenya amateka ya Jenoside.”

Akomeza agira ati “Tumaze igihe dukorana n’u Rwanda mu gufasha kwigisha amateka ya Jenoside, dufasha abarimu kugira ngo batange ibishobora gufasha abantu, no gukorana n’urubyiruko ku bijyanye n’aya mateka, ibi rero ni iby’ingenzi ku Rwanda ndetse no kuri UNESCO ku bw’inyungu z’abatuye Isi.”

Ikimenyetso cy'uko Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Murage w'Isi wa UNESCO
Ikimenyetso cy’uko Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Murage w’Isi wa UNESCO

Mu gihe iki gikorwa gikozwe habura gusa amasaha atarenga 48 ngo mu Rwanda batangire Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko igikorwa cyakozwe kigaragaza ko umurage w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubaye umurage w’Isi ku buryo buhamye.

Ati “Icyo bigaragaza ni uko umurage w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo usanzwe uriho, ariko ubaye noneho umurage w’Isi ku buryo buhamye, icya kabiri ni uko uwo murage w’Isi uzinjizwa mu mateka yigishwa, no mu mateka agaragaza ko kwica atari umuco, UNESCO ishinzwe kubungabunga indangagaciro z’ubumuntu, zubaka, z’amahoro, z’umutekano, z’ubusugire bw’ibihugu.”

Akomeza agira ati “Iki kizaba ikimenyetso UNESCO izajya yereka amahanga yose ko mu Rwanda habayeho kurengera, ubuzima buricwa. Ni ikintu gikomeye kuba bigiye kujya byigishwa bikajya mu masomo, bikajya no muri gahunda zose zo kubungabunga umuco, ubushakashatsi UNESCO ishinzwe ariko no kwigisha.”

Mu Kwakira 2023 nibwo byemejwe ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyizwe mu murage wa UNESCO.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko ari ikimenyetso gihamye cyerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari isomo ku Isi n'abayituye
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko ari ikimenyetso gihamye cyerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari isomo ku Isi n’abayituye

Zose uko ari enye zifite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nk’urwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 yagiye ikurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro bazira uko bavutse.

Urwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 50. Rufite amateka yihariye kuko abiciwe ku gasozi ka Murambi benshi bari bahahungiye bakuwe aho bari bihishe hirya no hino mu yahoze ari Gikongoro, babwirwa ko bagiye gucungirwa umutekano n’ingabo z’Abafaransa zo mu cyitwaga ‘Zone Turquoise’.

Urwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 45, rukaba rufite icyo ruvuze mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko muri Kiliziya ya Nyamata ari ho hahungiye Abatutsi benshi bizeye amakiriro, abandi bahazanwa bavanywe ku biro bya Komini Kanzenze, aho bari bamaze kubura ubutabazi bw’ubuyobozi.

Mu Bisesero ni akandi gace kihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko urwibutso rwa Bisesero ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi babarirwa hagati y’ibihumbi 50 na 60.

Abasesero bafite amatariki bashegeshwe arimo tariki 13 Gicurasi 1994, aho batewe n’igitero gikomeye nyuma y’inama yahuje Perefe Kayishema, abayobozi ba Komini n’abasirikare, bica abagore n’abana benshi.

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, avuga ko Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizafasha mu kwigisha amateka bitari gusa ku Banyarwanda ahubwo ku batuye Isi
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, avuga ko Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizafasha mu kwigisha amateka bitari gusa ku Banyarwanda ahubwo ku batuye Isi

Ikindi gitero cyabaye tariki 27 Kamena 1994 nyuma y’uko basizwe n’Abafaransa bari baje kubareba bakava mu bwihisho ariko bakababwira ko bagiye gusaba uburenganzira bwo kubatabara.

Abafaransa bagarutse kubareba tariki 28 Kamena 1994 basanga hasigaye Abasesero babarirwa mu 1,300 barimo inkomere nyinshi.

Si inzibutso enye gusa zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO, kubera ko zagiyemo ziyongera kuri Pariki ya Nyungwe na yo imaze igihe yarashyizwe muri uwo murage w’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka