U Rwanda rugiye kubaka inzibutso za Jenosiside eshatu muri Uganda

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko u Rwanda ruteganya kubaka inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ahitwa Ggolo, Kanseselo na Lambu muri Uganda, aharuhukiye imibiri y’abantu igera ku bihumbi 10 ivuye mu Rwanda.

Uhagarariye ibikorwa by’inzibutso muri CNLG, Ildephonse Karengera, avuga ko bateganya kubaka kuri buri site inzu y’ubusobanuro n’amashusho, amateka y’u Rwanda muri rusange n’aya Jenoside by’umwihariko.”

Nubwo nta gihe nyacyo izi nzibutso zaba zarangiriyeho Karengera yatanze, yavuze ko zizaba zubatse ku buryo busa n’urwibutso rwa Gisozi zikazaba ziri ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Imibiri iri muri Uganda yahageze mu gihe cya Jenoside aho ibihumbi n’ibihumbi by’imibiri y’Abatutsi yagiye ijugunywa mu migezi yisuka mu Kagera, nako kakayijyana mu kiyaga cya Victoria.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka