Nyanza: Hatashwe Hotel y’ubukerarugendo bushingiye ku muco

Mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo basura akarere ka Nyanza bakurikiye ahantu ndangamateka y’u Rwanda aherereye ahitwa mu Rukali muri aka karere imwe mu ihoteri izwi ku zina rya “Dayenu” tariki 9/5/2014, yatashye inyubako igaragaza mu buryo bw’ibishushanyo ubukerarugendo bushingiye ku muco wagiye uranga abanyarwanda bo hambere.

Abashyitsi muri uyu muhango bagaragayemo n’abanyamahanga batuye mu karere ka Nyanza batambagijwe ibice binyuranye by’iyi Hotel Dayenu ndetse n’igice cyerekana ubwo bukerarugendo bushingiye ku muco giheshwa umugisha na padiri mukuru wa Paruwasi gatorika Nyanza.

Hafunguwe ku mugaragaro na Madamu Izabiliza Jeanne Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo.
Hafunguwe ku mugaragaro na Madamu Izabiliza Jeanne Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Nk’uko Bwana Gasana Gaspard umuyobozi wa Hotel Dayenu yabisobanuye muri uyu muhango ngo kubaka iki gice cy’inyongera kuri iyi hotel byatewe ahanini n’uko akarere ka Nyanza iherereyemo gasurwa na ba mukerarugendo benshi banyuranye baza baje gusura mu Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahingwa ndetse n’Ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi.

Yagize ati: “Maze kubona uburyo akarere ka Nyanza ari igicumbi gicumbikiye umuco w’abanyarwanda nagize igitekerezo cyo kubaka ahantu ugaragarira ku buryo ushatse kuhafatira amafunguro cyangwa kuharuhukira yajya aguma muri uwo mwuka wibyo yaje gusura kugeza igihe afatiye icyemezo cyo gutaha.”

Ibi ni bimwe mu bigize igice cy'ubukerarugendo bushingiye ku muco byatashwe ku mugaragaro.
Ibi ni bimwe mu bigize igice cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco byatashwe ku mugaragaro.

Uyu muyobozi w’iyi Hotel Dayenu asobanura ko n’undi wese uretse ba mukerarugendo azafashwa n’iki gice cy’iyi hotel kumenya birushijeho bimwe mu byari bigize umuco w’abanyarwanda bo hambere.

Ati: “Abana bavuka ndetse n’abandi bazajya baza muri Dayenu Hotel bihere ijisho ibishushanyo biwugaragaza ndetse babihererwe n’ibisobanuro kuko umukiriya ni umwami mu buryo bw’imitangire ya serivisi.”

Bimwe mu byo umuntu abasha kubona ageze muri iki gice cya Hotel Dayenu cyerekana iby’ubukerarugendo bushingiye ku muco ni inzu zari zituyemo abanyarwanda bo hambere ndetse na bimwe mu bikoresho bifashishaga mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo nk’urusyo n’ingasire byifashishwaga mu gusya amasaka n’ibindi binyampeke.

Abakiriya bakorewe ubusabane bwo kuhataha.
Abakiriya bakorewe ubusabane bwo kuhataha.

Ikindi kiboneka muri iki gice cyerekana ubukerarugendo bushingiye ku muco w’abanyarwanda ni inka z’imyambo zakamwaga amata zigiye zibumbwe hirya no hino aho abantu bazajya bicira inyota bakahicira n’isari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Madamu Izabiliza Jean wari uhagarariye ubuyobozi bw’iyi Ntara yashimye intambwe ikomeje guterwa n’abikorera ku giti cyabo aho bagenda barushaho guhanga udushya ndetse bakageza naho bibutsa ababagana umuco wagiye uranga abanyarwanda bo hambere.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Mu Ntara y’Amajyepfo n’Akarere ka Nyanza turabyishimiye kuko ibi birafasha urubyiruko ndetse n’abana bavuka muri iki gihe kumenya ibijyanye n’umuco wagiye uranga abanyarwanda bo hambere.”

Usibye uyu muyobozi wagaragaje ko yishimiye ubu bukerarugendo bushingiye ku muco n’abandi bagiye bagira icyo bavuga muri uyu muhango bagaragaje ko gusigasira ibirango by’amateka ari ibintu byafasha mu gukomeza kuwubumbatira kugira ngo udacika.

Ifungurwa ry’iki gice cya Hotel Dayenu cyerekana iby’ubukerarugendo bushingiye ku muco w’abanyarwanda bo hambere cyatewe inkunga n’uruganda rwenga Inzoga zisembuye n’izidasembuye ruzi ku izina rya Bwalirwa mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira ubuyobozi bwa kigali to day kuba mwaratekereje kandi mugashyiramubikorwa iki kinyamakuru,ariko turanabasaba ko mwajya mutanga nibinyamakuru byanditse kugirango buriwese aho ari niyo yaba atabasha kubakurikiranira kumbuga nkoranya mbaga akaba yabasha kwisomera amakuru kuko turabakunda kandi murasobanutse byumwihariko umunyamakuru wanyu dukunze kwita Titi ukorera inyanza muntara yamajyepfo.

MUGIRANEZA Theogene yanditse ku itariki ya: 11-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka