Ese ni umuco Nyarwanda baba bavuga? Ese ubundi umuco ni iki? Ese guta umuco bikorwa ryari, bigakorwa nande? Ese gukura k’umuco bikuraho umwimerere wawo?
Abaganiriye na Kigali today, bagaragaje imyumvire itandukanye y’uko bumva guta cyangwa kwica umuco bivuze.
Bamwe bagaragaje bo batabona ko ari umuco Nyarwanda ababivuga baba bavuga, ko ahubwo babona ari uwa gikirisitu cyangwa uw’amadini, kuko byinshi mu byo bagenderaho bavuga ko umuntu yishe umuco biba byarazanywe n’abakoloni b’abazungu bitwaje amadini, bikaza kwitirirwa umuco Nyarwanda.
Ku rundi ruhande ariko, hari n’abemera ko n’umuco Nyarwanda wangiritse, ndetse ko hari ibyo umuntu akora ukabona ko arimo awica.
Nyiramana Donatha, ni umunyeshuri muri kaminuza imwe muri Kigali. Avuga ko we atemeranya n’abavuga ko umuco wapfuye ari umuco Nyarwanda.
Ati “Hari ababona umukobwa wambaye ‘mini jupe’ (ijipo ngufi), bati yataye umuco. Kandi tuzi ko mu muco Nyarwanda, abakobwa biyambariraga impu zihishe igitsina gusa, kenshi ntibahishe n’amabere, nyuma abakoroni bakazana imyenda. Njye numva baba bavuze uwa gikirisitu rwose”!
Manzi Boris we agira ati “Abanyarwanda baretse ibyabo noneho bisanisha n’abanyamahanga, bashaka kwitwara nka bo, bibagirwa gakondo yabo. Kenshi bitiranya umuco Nyarwanda n’uw’abanyamahanga”.
Ndagijimana Claver we yumva ko guta umuco ari uguta indangagaciro na kirazira bikwiriye inyangamugayo.
Ati “Niba uzi ko iwanyu mu gace runaka badapfumura amazuru kandi ari ho utuye, warangiza ukaripfumura uzi neza ko bizagaragara nabi ku bakureba, ukima agaciro ibizakuvugwaho, menya ko uzaba warenze ihaniro. Uzaba wataye umuco. Nyamara umwana w’inshuti yawe uzava muri Amerika yararipfumuye ntazitwa ko yataye umuco, kuko iwabo kuripfumura ari ibisanzwe”.
Ibyo bishimangirwa na Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka, akaba n’umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, aho avuga ko nta mpamvu yo gutanga urugero rw’uwishe umuco ngo uhere ku muntu utambaye, cyangwa ngo uvuge ko nta muco yishe kuko Abanyarwanda ba kera batambaraga, kuko biba bigaragaza ubivuze ko atazi umuco.
Ati “Icyo gihe uba urebye ku bigaragara gusa, wirengagije ibitagaragara. Ntabwo Abanyarwanda bigeze bafata umuco nko kwambara cyangwa kutambara, nubwo uko wambaye bikugaragaza na none bikerekana uwo uri we.
Nyir’izina yo kugira umuco no kutawugira, ntabwo byari ibyo bigaragara gusa, n’ubwo abantu babireberaho bakibwira uwo uri we. Ahanini babaga bavuga umutima”.
Muganga Rutangarwamaboko akomeza avuga ko umutima ari na ryo ryari izingiro ry’u Rwanda n’Ubunyarwanda. Noneho rero ugasanga no kwambara, Abanyarwanda baragiye bambara imyambaro ijyanye n’igihe bitewe n’uko ibihe byabaga bimeze, n’uko babaga bafite.
Avuga kandi ko mu bihe ibyo ari byo byose, bageragezaga guhisha isoni z’ubwambure bwabo, ari byo nk’imyanya bafata nk’iy’ibanga, nko ku bitsina no ku mabere, bitewe n’uko umukobwa yagendaga akura, ndetse ugasanga abagabo rimwe na rimwe agenda yambaye ubusa hejuru, ariko abakobwa bakambara vuba.
Ati “Ni wa mutima bagiraga wo kwerekana ko ubwambure bw’umugore bugomba guhishwa cyane kurusha ubw’umugabo, no mu gihe cy’amaburakindi imyambaro yabaye mikeya yaharirwaga umugore, kuko ni ba mutima w’urugo! Noneho bakazana cya kintu cy’agapfundikiye gatera amatsiko, ndetse ko umunyu wabunze witwa ivu”!
Akomeza avuga ko nta gihe mu muco Nyarwanda babagaho batambara, ku buryo wabyitwaza ngo wambare impenure, ko ahubwo Abanyarwanda bakoreshaga uko bashoboye bagashaka icyo bakinga ku bwambure bwabo, ahubwo wakwambara ibitagukwiye neza ukaba uri mu kiciro cy’abakene.
Avuga ko no mu gihe cy’impuzu, impu, ibicirane n’ibindi, habaga imyambaro uko abantu bagenda barutanwa mu bushobozi, aho wasangaga abagore b’abatware cyangwa abana babo bambara ibinyita, ibicirane n’ibindi byambarwaga n’abifite bihisha isoni zabo.
Ati “Uwambaraga neza n’ubundi yaserukaga neza, utambaye neza n’ubundi yagaragaraga nka rubanda rwo hasi rudafite n’ubushobozi. Nubwo abantu bashobora gukura ibintu ahandi, mu gihe Abanyarwanda babonaga imyambaro, ntibahisemo undi mwambaro uwo ari wo wose keretse ikizibaho!
Byaje byitwa amakanzu, n’andi mazina y’amahanga, Abanyarwanda bo bakibonye bakita ikizibaho, nk’igisobanuro cyo kuziba icyuho. Iyo ibintu wabifashe ukabigira ibyawe, ukabishyira mu buzima bwawe, ukanabyita amazina yawe, ubwo biba byabaye ibyawe”.
Muganga Rutangarwamaboko, asobanura ko iyo bavuze ko umuco wapfuye bitangirira ku kubura umutima, ukibagirwa ko amata agira gitereka, ukibagirwa ko ku ruhimbi atari nko ku karubanda, ukayoberwa ko imyanya y’ibanga yawe hari uwo igenewe, itagenewe abantu bose.
Ati “Ni ukuvuga ngo ku Banyarwanda, guta umuco ntabwo ari mu bigaragara, ahubwo biza cyane mu bitagaragara, icyakora noneho rero bigatunguka n’inyuma, bati ni mumureke! Zakuyeho uriya! Nta soni akigira! Kandi koko iyo udafite umutima biragaragara, kuko baravuga ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa.
Guta umuco ku Banyarwanda rero, ni ukuba utagiha agaciro ibigafite, wowe ukavuga ngo ibyo ni ibyanjye njyenyine, ntawundi bireba, ariko ukibagirwa ko uburenganzira bwawe burangirira aho ubw’abandi butangirira”.
Akomeza avuga ko abantu bitiranya gukura k’umuco cyangwa no gutira, bakabyitiranya no kugira ngo umuntu areke iby’iwabo afate iby’ahandi.
Ati “Buriya umuco wacu ntabwo wakuze ahubwo wasubiye inyuma. Aho umuco wapfiriye ntukure ahubwo ugasyigingira, ni uko twaretse aho twari tugereje twirukankira iby’ahandi byamaze gukorwa, turabigura tukabizana.
Kandi ubwongubwo nk’uko ba sogokuruza bamenye ko tugomba kwambara bagahanga imyambaro ikoze mu mpu n’ibindi, ntitwakomerezaho mu gihe imyenda yazaga ngo duhere ku byo dufite, abajya kwiga bagahanga imyambaro iturutse ku byo twari dufite, bakabiteza imbere”.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco isanga umuco ari isangano ry’ibimenyetso byihariye biranga umuryango runaka w’abantu bikagaragarira mu mitekerereze, imikorere, imyifatire mu bumenyi no mu mvugo by’imbaga igize uwo muryango.
Bakavuga kandi ko umuco uturuka ku bintu bitatu (3) by’ingenzi ari byo umurage, ibihangano n’ibitirano, aho basobanura ibi bikurikira:
Umurage: Ni ibyo abasekuru badusigiye kandi tugenderaho bikaturanga bikatwitirirwa.
Ibitirano: Ni ibyo tuvana mu bindi bihugu. Aha rero ni ho abenegihugu, abahuriye ku muco runaka ubaranga basabwa kuba maso bagashungura, bakagosora bakemeranya ibyo bakira bikabaranga mu muco wabo babikuye mu mico y’ahandi, kuko ibyiza by’abandi si ko buri gihe biba ari ibyiza mu muco wundi runaka.
Ibihangano: Ni ibyo abantu bahanga bigamije gusubiza ibibazo barimo, bakabyifashisha hanyuma bikaza kurangira byiswe umuco wabo.
Umuco Nyarwanda rero ni ishingiro ry’ituze mu muryango w’Abanyarwanda, kuko uhuza abanyarwanda mu mikorere, mu mihango, mu migenzo, mu mitekerereze, mu bihangano byabo kuko bawusangiye kandi ukabaranga.
Ni mu gihe urubuga rwa www.minispoc.gov.rw na rwo rugira ruti “Ijambo umuco rikomoka ku nshinga “guca”, akaba ari yo mpamvu bagira bati ‘Uyu mwana afite ingeso nziza aca kuri se cyangwa kuri nyina’. Ibi bisobanura ko umuco ari ibyo dukomora ku batubanjirije”.
Ariko kandi, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ribivuga, umuco ni uruhurirane rw’uburyo n’ubushobozi abantu bubaka, amateka y’imibereho n’imibanire byabo bahereye ku bumenyi bakomora ku bakurambere babo”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|