Ku itariki ya 18 Ukwakira 2017 nibwo ayo matsinda yiswe “Urubohero” yatangijwe na Miss Ashimwe Phiona Doreen, wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017.
Ubwo yatangizaga Urubohero mu ishuri ry’imyuga rya SOS riri i Kagugu mu Mujyi wa Kigali, Miss Phiona yavuze ko ruzagera no mu midugudu.
Avuga ko ikigamijwe ari uguhuza abangavu mu mashuri no ku midugudu bakigishwa inshingano bafite muri sosiyete, bakamenya uko bitwara ntawe ubashutse.
Agira ati “Ba Nyampinga dukwiye kuganirizwa ku buzima bwacu bw’imyorokerere, ntidukomeze gutwara inda zitateguwe. Umukobwa akamenya uko yitwara, (kuko hari ubwo) usanga umukobwa atazi kumesa cyangwa atazi gusasa uburiri araraho.”
Akomeza agira ati “Ababyeyi bakwiye kuganiriza ba Nyampinga ko turi mu isi y’iterambere. Hari imigenzo ya kera nyamara twe turi mu isi y’iterambere, sinzashyira imbere ibyo kwigisha guca imyeyo, uwabishaka yabikora cyangwa ntabikore.”
Urubohero rwahoze mu Rwanda rwo hambere aho abakobwa b’abangavu bahuraga bakaganira bakora imirimo yo mu rugo nko kuboha, kuvoma, kumesa cyagwa gukubura.
Abangavu bo mu ishuri ry’imyuga rya SOS Kagugu bavuga ko Urubohero ruzabafasha cyane kuko bazabona umwanya wo guhura bakaganira ku buzima bwabo.
Umwe yagize ati “Urubohero twari turukeneye rwose hariho abantu batabonaga umwanya ngo baganire, bagirane inama ku buzima bwabo, ndetse tukigishanya bimwe,tugakemurirana ibibazo.”
Mugenzi we agira ati “Mu rubohero tuzahungukira indangagaciro z’umukobwa, tuzamenya kuboha nibwo tuzafata umwanya tumenye kubaha abaturuta. Tuzahigira byinshi akenshi bishuka abo tungana.”
Yungamo ati “Gusa bakwiye no kuzatubwira ibyo guca imyeyo kuko kuba ba mama na ba nyogokuru barabikoze si uko bari injiji.”
Kanyange Gaudiose , umukozi mu Nteko y’ururimi n’umuco asanga urubohero ruzafasha abato kumenya umurongo bagomba gukomeza. Gusa yavuze ko urubohero rutavuga buri gihe guca imyeyo.
Agira ati “Hari byinshi abakobwa bungukiraga mu rubohero kandi bazagumya kubyungukiramo. Bazakuramo ibitekerezo byinshi, imirimo myinshi, na ho guca imyeyo kera byari itegeko naho ubu ubishaka yabikora cyangwa ntabikore biterwa n’imyumvire y’umuntu.”
Mu mushinga w’urubohero, Miss Phiona awufashwamo n’umuryango SFH Rwanda n’inteko y’ururimi n’umuco.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|