MIGEPROF yatunguwe no gusanga inzego z’ibanze zaradindije umugoroba w’ababyeyi

Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ubwo yasuraga intara y’Amajyaruguru, yatunguwe no gusanga gahunda y’umugoroba w’ababyeyi idakora, aho yabwiwe ko abayobozi batayibonera umwanya bitewe n’akazi kanyuranye bakora.

Guverineri Gatabazi JMV yizeje MIGEPROF ko ikibazo cy'abayobozi batitabira umugoroba w'ababyeyi kigiye gukemuka
Guverineri Gatabazi JMV yizeje MIGEPROF ko ikibazo cy’abayobozi batitabira umugoroba w’ababyeyi kigiye gukemuka

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku bibazo bibangamiye umuryango, yahuje MIGEPROF, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi b’uturere tugize iyo ntara n’ababungirije, itumirwamo kandi abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa bafite umuryango mu nshingano.

Ni inama yabereye i Musanze, tariki 27 Werurwe 2019, yafatiwemo imyanzuro inyuranye igiye gufasha abaturage gukemura ibibazo by’amakimbirane byugarije umuryango, bikadindiza iterambere ry’igihugu, aho umubare munini w’abangavu bakomeje gusambanywa bagaterwa inda,abana bata amashuri, n’ubwiyongere ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubwo yagezwagaho raporo y’imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye umwaka ushize, Minisitiri Nyirahabimana Solina, yatunguwe no gusanga mu myanzuro 11 yari yafashe, umuhigo ujyanye n’umugoroba w’ababyeyi ari wo wonyine uri mu mutuku.

Mukansanga Solange, Umukozi w’Intara Ushinzwe Imiyoborere myiza, wagaragaje iyo Raporo, yavuze ko umuhigo wa Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi uri mu mutuku, bitewe nuko udakora uko bikwiye, abayobozi akaba aribo batungwa agatoki.

Agira ati “umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu nzira yo gukemura amakimbirane mu miryango, no kurengera umwana, ntabwo washizwe mu bikorwa nk’uko byari byemejwe aho mu nama y’ubushize twari twemeranyije ko wajya ukorera umunsi umwe mu ntara,ariko iyo gahunda iza kudindira nyuma yuko icyemezo cyo gukorerwa umunsi umwe kidashobotse bitewe na gahunda ya buri turere″.

Muri iyo Raporo byagaragaje ko, abayobozi batawitabira uko bikwiye bica intege abaturage,aho bamwe mu bayobozi birengagizaga kwitabira iyo gahunda bitwaza ko mu minsi y’imibyizi baba bafite akazi kenshi, mu gihe abo uturere twabo twemeje ko ukorwa muri Weekend bagiye bitwaza impamvu zinyuranye zirimo ubukwe,abandi bakavuga ko ari wo mwanya baba babonye wo kuruhuka no gusura imiryango.

Minisitiri Nyirahabimana yanenze abayobozi bavuga ko batabona umwanya wo kwitabira umugoroba w’ababyeyi mu gihe uba rimwe mu kwezi, asaba abayobozi kugaragaza ikibazo kibitera kugira ngo icyo kibazo kibashe gukemuka.

Ati “umugoroba w’ababyeyi ni imwe muri gahunda nziza ifasha abaturage gukemura amakimbirane mu miryango, niba abayobozi batawitabira babona ari nde muturage wawitabira?, bamwe bati ku cyumweru ni ikibazo, abandi bati umunsi w’umubyizi ni ikibazo, umunsi umwe mu kwezi sinzi ko hari uwo byabangamira,abayobozi nibatubwire″.

Guverineri Gatabazi JMV, asanga abayobozi badakwiye kugira urwitwazo batanga mu gihe iyo gahunda ikorwa rimwe mu kwezi,asaba abayobozi b’uturere gusobanura impamvu yadindije iyo gahunda.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Rulindo, avuga ko icyabagoye ari ukubahiriza umwanzuro wari wafashwe wo gukorera umugoroba w’ababyeyi ku munsi umwe mu ntara,avuga ko mu karere ka Rulindo bashyizeho gahunda inoze yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ku bagabo aho bavuga ko iyo gahunda igenewe abagore gusa,mu gihe hakiri n’abayobozi bafata umugoroba w’ababyeyi nka gahunda igenewe abaturage basanzwe.

Mu karere ka Musanze aho bakora umugoroba w’ababyeyi kuwa kane w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi, ngo ubwitabire burahari n’ubwo bidahagije,ngo ukomeje kwitabirwa n’abagore gusa nk’uko bivugwa na Uwamariya Marie Claire,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, abayobozi basabwe gushyira ingufu mu kwitabira umugoroba w’ababyeyi,abayobozi bakaba aba mbere mu kubwitabira bakabishyira no muri gahunda y’akazi kandi hagashyirwaho uburyo buhamye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuva ku tugari kugeza ku rwego rw’intara.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko kutitabira umugoroba w’ababyeyi byongera amakimbirane mu miryango aho bigira ingaruka ku bana bo muri iyo miryango batiga neza, bagata amashuri abandi bakishora mu biyobyabwenge, hakaba abagwingira, abakobwa bagaterwa inda, ngo niho hari ababa inzererezi abandi bakajyanwa kugurishwa, ababyeyi bagatandukana abandi bakabana nabi.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni uko abayobozi b’amadini n’amatorero,abafatanyabikorwa guhuza imbaraga n’inzego za Leta mu kwegera abaturage mu rwego rwo kumenya ibibazo binyuranye birimo amakimbirane,abana baterwa inda n’abata ishuri hagamijwe gukumira ibyo bibazo bibangamiye umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka