Mbe bagore beza, ngo mwaciye umuco?

Mu mateka y’umuco w’Abanyarwanda nta mugore wakamaga inka, nta mugore wuriraga inzu ngo ajye gusakara, nta mugore wavuzaga ingoma mu guhamiriza kw’Intore kuko iyo mirimo yari iy’abagabo gusa.

Kimwe n’indi miziro irimo kuvuga amazina y’inka, kuvuga imisango, hari n’ibyo bari babujijwe kurya nk’ihene ngo bamera ubwanwa cyangwa kurya inyama y’ururimi ngo batazaba injajwa.

Nyamara amateka ibyo byose abikura ku myemerere yariho icyo gihe, cyangwa ubushobozi bw’umugore mu gukora iyo mirimo cyangwa umwanya wabaga uhari wo kubikora, n’imiterere y’umugore ku buryo iyo ukurikiranye neza nta kirazira irimo.

Nko kubaka inzu, abagore bashoboraga gufasha abagabo gucinyira urugo (kurutera imbariro no gushinga ibiti, ariko ntibari bemerewe kurira inzu atari uko batabishobora, ahubwo kuko batambaraga, barindwaga kurira inzu ngo bajye gusakara kubera ko bashoboraga kugaragaza ubwambure bwabo kubera imiterere ya kigore, n’uko bashoboraga kurungurukwa ubwambure hejuru y’inzu.

Naho nko gukama inka, amateka agaragaza ko umugore wa Gihanga wa Mbere Ngoma Ijana witwaga Nyirarucyaba, ari we wazanye inka mu Rwanda azana n’amata, ubwo yajyaga mu ishyamba agasanga igikoko kiri kwikamira hasi akenda ikivomesho yari yitwaje agatega amata y’’icyo gikoko (Inka), agakora ku mabere amata agakomeza kuza aba abaye umukamyi wa mbere mu Rwanda, akajya abikora kenshi kugeza ubwo yigiraga inama yo gucyura icyo gikoko mu rugo akajya akomeza kugikama.

Nyuma yaho byaje guhinduka kuko n’ubundi imiterere y’umugore wambaye ubusa yateraga isoni abamukikije, kuko bashoboraga kumubona ubwambure, igihe asutamye munsi y’icebe ry’inka yinikije, izo nshingano nazo abagore bazikurwaho gutyo ziharirwa abagabo.

Izo ngero abyiri zo kurira inzu no gukama inka ni uko zambuwe abagore, zikowa n’abagabo igihe kirekire biza kugera aho bihinduka umuco, ku buryo unyuranyije nabyo yabaga akoze ikizira.

Naho ku kuba nta mugore wavuzaga ingoma, byo bifitanye isano n’umuco wa kera wo kuba Ingoma yarabaga mu itorero, ari naho habarizwaga ingabo hanabarizwa byose bijyanye n’imyidagaduro byakorwaga n’abagabo kuko nibo bajyaga mu itorero, bakiga no guhamiriza no gusimbuka, kuvuga inka amahamba, n’ibindi byivugo ku buryo ntaho umugore yari kuba yahurira nabyo.

Byaje guhinduka gute?

Uko iminsi yashiraga indi igataha, intambara zikaba mu Rwanda, abagabo baje kuba bakeya ndetse ugasanga hari n’ubwo habuze abajya kubakura ku rugamba (Kubasimbura) ku rugerero.

Umunsi umwe umugabo wari ku rugamba wari warabyaye umukobwa, yabuze ujya kumukura maze umukobwa we witwaga Ndabaga amaze gukura amenya ayo makuru, niko guhimba amayeri y’uko yajya gucungura se nawe akajya gufata akaruhuko.

Ndabaga bivugwa ko yatangiye kwimenyereza gusimbuka, no gukora imirimo ya kigabo maze uko agenda akura aza kumera amabere, yashoboraga kumubera imbogamizi, kuko yashakaga kuzajya ku rugamba kandi nta mugore wajyaga ku rugamba.

Yacishije ayo mabere maze yitega amasunzu ya kigabo ajya gukura se, maze umukobwa ararwana kandi akajya acyura insinzi zitabarika kurusha n’abagabo, kera kabaye ariko yagiye imugongo maze abamucungiraga hafi barabimenya, inkuru iza kugera ku mwami ko hari ingabo ngore, nibwo umwami yabikurikiranye aza gusanga byaratewe n’uko se wa Ndabaga yari yarabuze ujya kumukura, nibwo umwami yacyuraga ingabo haduka n’umugani uvuga ngo "Ibintu byageze iwa Ndabaga".

Kuva ubwo kugeza magingo aya ubu ingabo zirimo n’abagore zirahari kandi zishoboye akazi, mu Rwanda no mu mahanga.

Imirimo y’ubwubatsi no gukama inka nayo abagore barayikoraga igihe abagabo babo babaga badahari, ariko hagakorwa imigenzo irimo nko gukikiza umwana w’umuhungu nyina igihe agiye gukama inka, ubwo ako gahungu kakaba karaziruye, nyina akinikiza, dore ko n’ibyo kwambara byari bitangiye kuboneka.

Uyu munsi bihagaze bite?

Uko iterambere ryagiye rizamuka, imyambaro yarabonetse abagore barambara barikwiza, ndetse bambara n’imyenda ya kigabo n’ubwo nabyo byabanje gusa nk’ibigamije guca umuco, ariko ntibyatinze kumvikana ko Umunyarwandakazi yambara ipantaro cyangwa ikabutura akajya mu nzira akagenda.

Ubu abagore barubaka inzu ndetse babyiga no mu mashuri, kandi ntibikiri uguca umuco kuko bituma iterambere ry’Igihugu ryihuta kuko abagore banagize umubare munini w’Abanyarwanda, barajya mu ngabo z’Igihugu, baravuga imisango yemwe barimo n’abakaraza (Abavuza ingoma) n’Intore zihamiriza.

Padiri Rutakisha Jean Paul uyobora Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, na JADF Isangano ahamya ko imirimo y’abagabo isigaye ikorwa n’abagore ari umusanzu ukomeye ku Gihugu kandi ko atari uguca umuco kuko, ahanini kirazira ziba zishingiye ku muco gakondo kandi zicika uko ukura.

Agira ati, "Gukura k’umuco birasanzwe niyo mpamvu abagore bashobora gukama inka kuko nabo basigaye borora, abagore bubaka inzu kuko noneho barikwije kandi bafite imbaraga baranabyiga mummashuri nk’akazi, nsanga rero umwuga wose utuma umugore yinjiriza Umuryango akwiye guhabwa ubwo burenganzira akawukora".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka