Iri rushanwa rihuriza hamwe abasizi bakiri bato mu ntego yo kwimakaza uyu mwuga utanga ubutumwa mu ijwi rigamije impinduka mu muryango w’abantu.
Dr Adrea Grieder, uyobora Trans-Poesis, avuga ko ubusizi bufasha nyirabwo kuvuga ibimuri ku mutima, ariko bukaba n’inkingi ikomeye mu iterambere ryose, kuko burema impinduka zihereye imbere mu muntu.
Yagize ati “Ntekereza ko ubusizi ari inkingi ikomeye mu iterambere. Iyo ushaka guhindura sosiyete uhera ku muntu, kuko ugomba guhindura umuntu w’imbere kugira ngo ushobore guhindura ubuzima bwe n’umuryango we.”
Uyu Musuwisikazi umaze imyaka 11 mu Rwanda akora ibijyanye n’uburezi ariko akaba yibanda ku busizi, avuga ko imbaraga z’ijambo ry’ubusizi zikomeye cyane mu buryo butuma agera ku ndoto ze.
Agira ati “Nizera ko ubusizi ari inzira yo gusohoza inzozi zawe kuko binyuze mu mbaraga z’ijambo, uvuga ibyo utekereza, uvuga inzozi zawe, uvuga aho ushaka kugana. Ni muri ubwo buryo ubusizi buvuga ikiri mu muntu ariko bukubaka n’iterambere ry’umuryango.”
Abahungu n’abakobwa 12 batoranyijwe ni bo bazahurira i Kigali bavuga imivugo ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Intego ikaba ari uguhuza ubusizi bwo ha mbere n’ubw’iki gihe.
Umusizi Tuyisenge Olivier, witabiriye iri rushwanwa ku nshuro ya mbere, avuga ko rigira umumaro wo guha urubuga abasizi kugira ngo bagaragaze impano yabo.
Trans Poesis ni umuryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, ukaba ufite intego yo gukura ukagera no mu bindi bihugu.
Mu irushwanwa ngarukagihembwe ry’amezi atatu, “Kigali Itatswe n’Ubusizi”, barushwanwa mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Aba mbere bahabwa igikombe kiri mu ishusho ya Nyirarumaga. Uyu yabaye Umugabekazi w’u Rwanda ku ngoma ya Ruganzu II Ndori kandi afatwa nka Nyirakuruza w’abasizi mu Rwanda kuko ari we watangije ubusizi nk’umwuga mu myaka isaga 500 ishize.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndamushimira cyane Dr. Andrea Grieder yatumye abasizi tugira ijambo iyaba habaga benshi bakora nkawe imbaga nyamwinshi yahinduka ikaba nziza ku ngufu z’ubusizi kuko ubusizi ni nk’umuti uvura rubanda.