Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 iyi ngoro ihereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro ntizongera kwerekana ibyasizwe n’amateka ya Habyarimana ndetse na Perezida Bizimungu na we wayibayemo.
Iyo nzu ihinduwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wari ukeneye ahantu hamurikirwa amateka y’ubugeni n’ubuhanzi, nk’uko byatangajwe na Alice Eudoxie Uwimana ushinzwe itangazamakuru mu Kigo gishinzwe inzu ndangamateka z’u Rwanda.
Yagize ati “Tuzaharekera imurikamateka ry’ubugeni n’ubuhanzi ndetse hazajya hanabera andi mamurikabikorwa azajya amara igihe gito nk’amezi atatu gusa.”
Yatanze urugero ko iyo nzu ishobora gutegura imurika ry’ubugeni bukoresha amarangi ry’amezi atatu cyangwa igakoresha iy’imiziki.
Yanavuze ko bazaha umwanya abashyitsi bakajya bahitamo icyo bari bubamurikire, bitewe n’icyo bifuza. Zimwe mu ngero yatanze ni imurika ry’imbyino cyangwa imikino gakondo.
Ubuyobozi bw’iyo ngoro bwanatangiye gushyiraho gahunda izajya igenderwaho mu gutegura ibikorwa.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza none ni yogusa yarafite?
Ese Iyonzu Guhindurwa Nibyo? Ese Birakwiye? Ese Bisobanuyiki? Aha......
nibyiza kubona aho abahanzi bahabwa agaciro
hahaha ntimukansetse, iyo ni tekinike ubwo bagirango umuryango wa Habyara udakomeza kuvugwa. Kuko iyo usuye iriya nzu, abagutembereza hari igihe bavuga ubuhangange bw’umuryango wa Habyara.
NIBA USHAKA GUKOMEZA KUMVA AHO AVUGWA SE WAZAMUSANZE AHO ARI?