Intambara y’ingoma: U Rwanda rwahaye inkwenene umujinya w’u Burundi watewe n’ingoma

Ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019, itsinda ry’impunzi z’Abarundi zituye mu Rwanda zaserutse mu irushanwa ryo kwerekana impano muri Kenya (East Africa’s Got Talent) maze rishimisha benshi cyane.

Iri tsinda ryasobanuriye neza abakemurampaka ko rigizwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu 2015, maze berekana impano yabo itangarirwa na benshi.

Kugeza ubu, ibihumbi by’abareba iki kiganiro cyerekanwa muri Kenya, U Rwanda, Tanzania na Uganda bashimye cyane umuco werekanywe n’aba bakaraza, benshi bagaha amahirwe iri tsinda yo kwegukana igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa kingana n’ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika (50,000$).

Nubwo ibihumbi byashimye ibyakozwe n’iri tsinda, hari abarabyishimiye barangajwe imbere na Guverinoma y’U Burundi.

Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa perezida Pierre Nkurunziza, tariki 19 Kanama 2019 yashyize ubutumwa kuri youtube, kuri video y’izi ngoma azinenga kubura umwimerere.

Yagize ati “Ntabwo ari umwimerere ntabwo ari igihangano cyabo na gato. Aba bantu bakwiye guterwa ipfunwe no gutesha agaciro umwimerere w’ingoma z’u Burundi mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwakuruye ibisobizo byinshi byiganjemo iby’abashyigikira Guverinoma y’u Burundi, bavuga ko ingoma z’u Burundi zanditswe mu murage wa INESCO mu kiswe “Intangible Cultural Heritage of Humanity”, ubwo hari mu 2003.

Benshi mu Banyarwanda batunguwe no kubona ingoma zihindutse ikibazo hagati y’ibihugu bibiri bitabanye neza kuva mu 2015. Gusa u Rwanda rwabyimye amatwi.

Mu 2015, Guverinoma ya Nkurunziza yatunze agatoki u Rwanda, ivuga ko rushyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije gukura ku butegetsi umuyobozi w’icyo gihugu muri icyo gihe warimo ashakisha manda ya gatatu. Uku gushaka gukomeza ubuyobozi byazanye imyigaragambyo ikomeye mu Burundi, bituma igihugu kijya mu bihe bya politike bitoroshye.

U Rwanda rwateye utwatsi ibyo birego byo gushyigikira no kuba inyuma ya coup d’Etat yabaye muri icyo gihigu. Guverinoma y’u Burundi yahise itangira ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Mu bindi byakozwe, u Burundi bwabujije ibiribwa kwinjira mu Rwanda, ahantu bari bafite isoko rinini, ndetse inabangamira cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi. Impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75 zinjiye mu Rwanda zituzwa mu nkambi zitandukanye z’igihugu, abantu batura mu mijyi.

Imyigaragambyo yamagana guverinoma y’u Rwanda mu murwa mukuru w’u Burundi yarateguwe kandi igirwa itegeko, amagana y’Abanyarwanda ndetse n’ubucuruzi bwabo baribasirwa ariko u Rwanda rukomeza kubigendera kure.

U Rwanda rwahisemo kudaha agaciro ibirego bya Guverinoma ya Nkurunziza, cyane ko u Burundi ari bwo bwahombaga cyane kuko bwari bufite isoko rinini mu Rwanda kurusha uko u Rwanda rwari rurifiteyo, bityo bikaba byaragaragaraga ko ubucuruzi bw’u Burundi bwari bwishingikirije cyane ku isoko bwari bufite mu Rwanda.

Hagati ya 2017 na 2019, habaye igisa n’ituze hagati y’ibihugu byombi. Uretse gusa ukutumvikana cyane cyane mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba, nta kinti kinini cyabaye hagati y’umubano w’ibihugu byombi.

Mu gihe perezida Paul Kagame yakomeje akazi ke mu gihugu, mu karere, ku mugabane ndetse no kuruhando mpuzamahanga, mugenzi we w’u Burundi yaheze mu gihugu, ahagarika ingendo zose cyangwa se akazi kose kamusaba kuva mu gihugu, atinya kuba yakurwa ku butegetsi nkuko bamwe mu bo hafi ye babitangaje.

Nkuko bamwe mu batanga ibitekerezo ku mpuga nkoranyambaga bakomeje kubivuga, u Burundi bwabaye nka wa mwana w’intamenyekana mu karere ka Afurika y’ Uburasirazuba.

Ntibyatangaje benshi ubwo abateguye irushanwa EAGT batangazaga ko Burundi butarimo, ku mpamvu bavuze ko ari iz’ubucuruzi zidafite aho zihuriye na Politiki.

Icyo gihe, Lee Ndayisaba, ushinzwe ibikorwa muri iri rushanwa, yatangaje ko n’u Rwanda rutari mu bagomba kwitabira, gusa ngo nyuma yo kuvugana n’abaritegura no kubereka amahirwe ahari mu kuzanamo Abanyarwanda, rubona kongerwamo.
Muri uku kwezi kwa kanama 2019, iri rushanwa ry’impano nibwo ryongeye kuba intandaro y’umwuka mubi, gusa kuri iyi nshuro, u Rwanda rwagendeye kure iby’intambara y’amagambo, uretse ubutumwa bwa twitter busa n’ubusetsa bw’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ufite mu nshingano umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Olivier Nduhungirehe wanditse abwira u Burundi ko bashobora kuba bafite ibibazo biremereye kurusha ibyo barimo bakwiye kuba bahanganye nabyo.

Igihe u Burundi bwavugaga ko butakunze iseruka ry’itsinda Himbaza mu irushanwa East Africa’s Got Talent (EAGT), nta wibwiraga ko byagera aho biba ikibazo gihangayikishije igihugu, cyane ko abakaraza bari basobanuye neza ko bakomoka mu Burundi ariko batuye mu Rwanda nk’impunzi.

Mu kwezi kwa Mata 2019, ishima ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHC), yatangaje ko hakiri impunzi zigera ku 71,900 z’Abarundi mu Rwanda, benshi muri bo banze gusubira mu Burundi, kubera umutekano wabo bavuga ko utizewe mu gihe bagitegereje ko ibintu bisubira mu buryo.

Rapid Blue, umuyobozi mu gitangazamakuru Clouds Media cya EAGT yashyize hanze itangazo rivuga ko abo bakaraza bakiriye ari bamwe mu mpunzi z’abarundi zirenga 1,000 zituye muri Kigali. Yavuze kandi ko bakiriye ibyatangajwe n’u Burundi, gusa basobanura ko impunzi z’Abarundi zari zifite uburenganzira bwo kwitabira irushanwa bitewe n’uko batuye mu Rwanda.

Ryagiraga riti “Kwinjira mu irushanwa byari byemewe kuri buri wese utuye byemewe n’amategeko muri Kenya, Uganda, U Rwanda na Tanzania hatarebwe ubwenegihugu bwe. Aba bantu batuye byemewe n’amategeko mu Rwanda bityo rero bakaba bemerewe kwitabira irushanwa”.

Rikomeza rigira riti “abarushanwa bariyandikisha. Turemeza ko nta tsinda ryigeze ryandikishwa na leta iyo ari yo yose nk’abahagarariye igihugu.” Abategura bakaba baravuze ibi basubiza itangazo rya minisitiri w’u Burundi ufite mu nshingano Umuco na Siporo Pelate Niyonkuru.

Uyu muyobozi w’u Burundi yaregaga u Rwanda kwiyitirira ingoma z’u Burundi, kandi ari umuco n’umurage by’icyo gihugu. Ryavugaga kandi ko iri tsinda ryatumwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Kuwa gatandatu ushize, amagana y’abakaraza bigaragambirije mu Bujumbura, bamagana ibyo bitaga ko ari u Rwanda rwakoresheje ingoma zabo.

Ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bihuje byinshi mu mico harimo n’umuco wo kuvuza ingoma. Guverinoma y’u Burundi yavuze ko izakurikirana icyo kintu.
Ingoma zavugijwe I Bujumbura muri weekend ishize zari zanditseho amagambo ashinja u Rwanda kwiba ingoma zabo. Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga nk’igihugu.

Cyakora Minisitiri Nduhungirehe yabaye nk’utanga igitekerezo cye kuri twitter, asubiza ubutumwa ku myigaragambyo yo kuwa gatandatu ushize, asa nk’unenga agira ati “igihe umuntu afite imitekerereze iri hasi kandi agakomeza kuyuhira, nta kindi yakora kitari ugukomeza kujya hasi.”

Undi muntu nawe yanenze iby’iyi myigaragambyo maze asa nk’utebya avuga ko abanya Jamaica nabo bakwiye kwigaragambya bamagana u Burundi kuko imiziki ya Reggae icurangwa cyane mu tubari tw’u Burundi, ndetse ko n’Abanyecongo nabo bagenza batyo, babaziza umuziki wa Rumba ukunzwe cyane mu Bujumbura.

Amb. Nduhungirehe yasubije avuga ko aba bantu bavuga atari abanyamahanga ahubwo ari Abarundi bahungiye mu Rwanda bari kuzizwa gusa ko bahungiye mu Rwanda.

Yagize ati “Aba bantu nta n’ubwo ari abanyamahanga bavugije ingoma ahubwo ni urubyiruko rw’Abarundi. Ikosa ryabo? Kuba ari impunzi mu Rwanda.”

Ubwo twageragezaga kuvugisha abagize Himbaza Club ntibyakunze kuko telefone zabo zari zifunze.

Amagana y’abantu ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga u Burundi bwagize ikibazo ibitari ikibazo, kuko uru rubyiruko rwari rwasobanuye ko ari Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

Keron Muteti wo muri Kenya yavuze ko abanga ibi ari abanzi b’iterambere naho Flavia N. Kugonza wo muri Uganda agira ati “ariko bivugiye neza ko baturuka mu Rwanda ariko bakomoka mu Burundi. Keretse niba batumva icyongereza”.

Uwitwa Godfrey Marigu, yavugiye kuri facebook ko yigeze kubona Umunya – Tanzania yegukana umudari muri America Got Talent, kandi atari Umunyamerika aboneraho kubaza ati “ariko ninde waroze Afurika?”

Iri rushanwa rizasozwa mu Kwakira uyu mwaka, maze azatware ibihembo byinshi birongojwe imbere n’amadolari ya Amerika 50,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka