Ibitangaje ku nka z’Inyambo ziboneka i Nyanza

Inyambo ni inka zigaragaza umubyimba munini n’amahembe manini kandi maremare zaranze amateka y’u Rwanda, ziboneka i Nyanza ku gicumbi cy’umuco.

Abatoza b'inyambo baziha amabwiriza kandi zikayakurikiza
Abatoza b’inyambo baziha amabwiriza kandi zikayakurikiza

Ni inka zikunze kugaragara cyane mu birori ziyerekana mu buryo zatojwe. Ku batazizi ntibiyumvisha uburyo zitozwa kwiyerekana (Defile) mu bwiza zifite, zikamenya inzira zicamo kandi zikagaragaza ibyishimo ku bazireba.

Iyo ukigera i Nyanza mu Rukari ubona ishyo ry’inka, akenshi ziba zitamirije inkindi ku mahebe no ku rwakanakana.

Ukihagera ziza zigusanga, ugatangazwa n’uburyo zigira imico myiza kuko ubwazo zikwakirana urugwiro.

N’ubwo waba utinya gukora ku nka ntibikugora kuyikoraho ukayagaza ukayikora mu mahembe, ukifotozanya nayo n’ubwo waba uri umwana muto.

Inyambo zigira umubyimba utuma, ziyerekana mu buryo butangaje
Inyambo zigira umubyimba utuma, ziyerekana mu buryo butangaje

Izi nka ziba zaratojwe ku buryo butangaje, buri nka iba izi izina ryayo, abatahira bazo barazihamagara zikitaba mu buryo butangaje. Ni inka zatojwe gutambagira mu birori no kugira imico myiza.

Umwe mu batahira b’izo nyambo Uhagaze Venuste, avuga ko inka zitozwa nk’umuntu zikagira imico myiza kandi zikamenya gusabana n’abantu.

Agira ati “Zigishwa nk’abantu iyo ngiye kwinikiza ndayihamagara ikagenda itora iryo zina ndetse n’inyana yayo ikaba izi izina rya nyina ku buryo iyo nyikeneye ntibinsaba kujya kuyizana ndayihamagara ubwayo ikizana.”

Uhagaze avuga ibindi bintu bitangaje ku Nyambo, nko kuba amata yazo adatekwa, kandi ko nta wundi muntu wabaga wemerewe gutunga inyambo uretse umwami n’umugaragu w’umutoni.

Ati “Inyambo zabaga mu rugo rw’umwami zikagomagira zitambagira mu birori by’umwami nta wundi wabaga yemerewe kugira inyambo keretse wenda nk’umugaragu w’umutoni.

I Nyanza ni ho honyine usanga ishyo ry'Inyambo zatojwe ariko hirya no hintu mu gihugu ushobora kuhasanga inzuri zororerwamo
I Nyanza ni ho honyine usanga ishyo ry’Inyambo zatojwe ariko hirya no hintu mu gihugu ushobora kuhasanga inzuri zororerwamo

“Ikindi ntabwo amata y’inyambo atekwa, urakama ugahita winywera, izi ni inka tuba dukurikirana n’imfizi yazo ntaho twayitiza ku buryo ntaho zakura uburwayi.”

Inyambo ziri mu Rukari ngo zisigaye zitumirwa mu birori bitandukanye, kugira ngo zibisusurutse zikerekana intambuko idasanzwe n’umubyimba udasangana izindi nka zisanzwe.

Dore uko Abanyarwanda babanguriraga inka kugeza ziswe inyambo.

Bafataga imfizi y’inyambo ikimya inkuku bikabyara inka z’ibigarama. Ibigarama bikimywa n’imfizi n’inyambo bikabyara Inkerakibumbiro. Inkerakibumbiro bakayibangurira ku mfizi y’inyambo, ikabyara imirizo.

Imirizo nayo bakayibangurira ku mfizi y’inyambo ikabyara Ingegene, ari nayo nyambo yuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kucyi muuhora mupinga ibyiwanyu kandi abobishinzwe ntako babatagize ubwo muzagezahe kunenga

arisa yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ese mbere yo kwemeza ko nta nyambo tukigira, waba warakoze ubushakashatsi? Nonese izo uvuga tutakigira zari zimeze gute? izo dufite ubu zimeze gute?

Paul yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ntago ziba mu rukali gusa no muri za RAB zibamo

Rwanda yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

mwiriwe. nge simeranya. naberekana ziriyanka. bavungako. arinyambo. ntanyambo. tukigira mugihungu. kuko. inyambo sikuriya. zasanga. niba. arukutazimenya. sinamenya. iyobavunga. ko arinyambo. kandi atarizo. jye, birambabaza. rwose,,abantu bakurumuriho. ntimuzi. inyambo koko .birababaje

ngirente nasson yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Kuba inka zagira imico nk’iy’abantu biratangaje koko, nyamara kuba abantu benshi barushwa imico myiza n’inka birababaje n’ubwo ntawe bigitangaza.

Maburakindi yanditse ku itariki ya: 19-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka