I Nyanza habaye iserukiramuco ryo kumurika Inyambo
Inka z’Inyambo zaturutse hirya no hino mu Rwanda, tariki 23 Werurwe 2024 zahurijwe i Nyanza mu iserukiramuco. Iri serukiramuco ryahurijwemo Inyambo zaturutse i Nyagatare, Kirehe, Gicumbi, Gasabo na Bugesera. Hari n’izisanzwe mu Ngoro y’Amateka y’Abami iherereye mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko iri serukiramuco barikoze ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Yagize ati "Inyambo zaje mu Rukari muri 2011. Icyo gihe abantu bahasuraga ari benshi ariko ubu bariyongereye kuko bavuye ku bihumbi 14 ubu bakaba bageze ku bihumbi 50 ku mwaka. Iki gikorwa nikiba ngarukamwaka urumva ko bizarushaho kongera abahasura."
Yunzemo ati "Abantu basura za Pariki zo mu Rwanda nk’iy’Ibirunga, bikagirira akamaro abazituriye. Turashaka ko n’ubukerarugendo bushingiye ku nka n’Inyambo bwateza imbere Nyanza."
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimye abateguye iserukiramuco, ashima n’ababungabunga Inyambo ngo zidacika.
Yakomeje agira ati "Kumurika Inyambo ntabwo ari ibirori gusa, ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza iterambere dukomora ku mateka n’umuco. Bigaragaza ibisubizo Abanyarwanda bagiye bishakamo ngo bakemure ibibazo byabaga bibugarije. Ni ingenzi gukomera ku muco wacu no kuwukundisha abana bacu tutibagiwe n’abanyamahanga."
Abitabiriye iri serukiramuco ryo kumurika Inyambo banejejwe n’ibirori byabaye. Muri bo harimo Umufaransa uvuga ko yitwa Paul, akaba aza mu Rwanda buri mezi atatu.
Yagize ati "Nzabaririza itariki y’iserukiramuco ry’ubutaha kugira ngo nzabe mpari. Nzaribwira n’abandi bazaze kwirebera Inyambo kuko ibyo nabonye biboneka gakeya."
Xaverine Nyiramahingura w’i Rwamagana na we witabiriye ibirori, akaba no mu bazi kuririmbira inka we yagize ati "Aha hari ibwami. Nashimishijwe n’uko Inyambo zagaruwe ku gicumbi. Icyo nakwifuza ni uko zakwira hose, n’abana bavutse uyu munsi bakazazibona."
Ibirori byo kumurika Inyambo byabaye kuri uyu wa 23 Werurwe 2024 byabimburiwe n’igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 22. Abacyitabiriye bafashe umwanya wo gutarama n’uwo gusobanurirwa akamaro k’inka mu muco n’ubukungu bw’Igihugu.
Ni ubwa mbere kuva mu mwaka wa 1954 hongeye kubaho kumurika Inyambo mu Rwanda. Byasabye ko habaho kongera kuzegeranya nyuma y’uko Abanyarwanda bazororaga bari bahunze mu mwaka wa 1959, bakajyana na zo, ari na bo bagarukanye na zo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega byiza !!! Icyo nakunze cyane,ni Inyambo zikora akarasisi,Rutangarwamaboko n’umugore we hamwe n’Intore. INKA,kimwe n’andi matungo yose,tujye twibuka ko twabihawe n’imana yaturemye idukunda.Niyo iduha oxygen duhumeka,ibiryo,abana,etc...
Nubwo benshi batabizi,nayo hali ibyo idusaba.Uretse kwirinda gukora ibyo itubuza,idusaba no kutibera gusa mu gushaka iby’isi,tukayishaka cyane.Abumvira iyo nama,nibo izaha ubuzima bw’iteka,ndetse ikazabazura ku munsi wa nyuma ushobora kuba utali kure.