Niyomugabo Cyprien, Umwe mu ntiti zakoze ubushakashatsi, yatangaje ko mu babajijwe baragaragaje ko ababyeyi bajya mu biciro bakosha abakobwa babo, bakageza ku mafaranga umusore adashobora kubona.
Avuga ko igiciro cy’inkwano kiri hagati y’ibihumbi 50Frw na Miliyoni 5Frw, akagenwa bitewe n’agace umukobwa akomokamo n’amashuri yize.
Yagize ati "Mu byiciro twaganiriye na byo, hari abemeza ko bagumiwe kubera inkwano ihanitse."
Gakuba Etienne, umwe mu bantu bakuze bitabiriye imurika ry’ubu bushakashatsi, asanga kujya mu biciro by’inkwano ari uguta indangagaciro z’ubukwe bwa Kinyarwanda, kuko hagaragaramo kwifuza, mu gihe ubusanzwe inkwano yagakwiye kuba ishimwe ry’umubyeyi wareze umukobwa.
Ati “Kera inkwano yabaga ari inka imwe. niyo bakuzaniraga nyinshi, wahitagamo imwe izindi zikazasubiranayo n’umugeni. Ariko ubu barasaba ibyo umuntu adafite. Barifuza gusaba Miliyoni nyinshi, ugasanga abashyingiwe basigaye mu bibazo ari nabyo bibateranya bigatuma batandukana.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko gutanga inkwano atari itegeko, ahubwo umusore agomba gukwa akurikije ubushobozi bwe.
Ati “Mu itegeko ry’umuryango ikwano itabonetse, ntabwo ibuza abantu gusezerana. Ibyo by’ibiciro nta uzi aho byavuye.”
Si inkwano yonyine ihenze, ahubwo n’imyiteguro ngo usanga ihanitse kandi abakora ubukwe baba bashaka kwisanisha n’ubundi bukwe bwabaye.
Minisitiri y’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, atangaza ko ubukwe bw’ubu busigaye bushingiye ku butunzi, bigatuma hari abatabwibonamo n’abasenyerwa n’uko bahereye ku bukene batewe n’imyenda.
Ati “Ikiguzi cy’ubukwe ntikigomba kuba umuzigo kuko ubukwe bwose ntabwo bugomba gusa. Uko bugenda, ababuzamo, ubikora aba agomba kubigena akurikije ubushobozi bwe.
“Ibi byose byitaweho byagabanya ibibazo by’inkwano z’umurengera, byavanaho ibyo gutwerera abantu benshi basigaye binubira kuko birirwa bakwishyuza nk’aho gutwerera ari agahato.”
Inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri Leta, zasabwe kwibutsa ababyeyi kwirinda kubona inkwano nk’ikiguzi, ahubwo bagashyigikira umubano w’abana babo.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Inama ntabwo yari iyo kumurika ibyavuye mu ubushakashatsi. Yari igamije kuganira ku ruhare rw’indangagaciro z’ubukwe nyarwanda n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango.
Ubwo ubushakashatsi bwari agace gato cyane k’ibyaganiriweho. Mwakosora inkuru mugatangaza ibiri byo.
Murakoze
Ubwo gushaka ndabiretse.