Hamuritswe igitabo ku kwishakira ibisubizo kw’Abanyarwanda

Abanditsi babiri aribo Prof Tharcisse Gatwa na Prof Deo Mbonyinkebe, bamuritse igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bishakiye ibisubizo kugira ngo igihugu gitere imbere, ngo bikaba byabera urugero abandi.

Hafatwa ifoto y'urwibutso
Hafatwa ifoto y’urwibutso

Icyo gitabo cyiswe ‘Home-Grown Solutions’, bakimuritse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki 19 Nyakanga 2019, kikaba kirimo indangaciro zinyuranye z’Abanyarwanda, zituma bagira ubumwe, bagakorera hamwe bityo bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu, ngo bikaba ari ibintu byo gukomeza guha agaciro.

Prof Gatwa yavuze ko kwandika icyo gitabo kwari ukugira ngo bagaragaze imbaraga Abanyarwanda bakoresheje bishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu cyari gifite kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.

Yagize ati “Twahereye ku bitekerezo byavuye mu mishyikirano yo mu Rugwiro mu 1998-1999, aho yari igamije kureba uko Abanyarwanda bakongera bakicarana nk’abavandimwe bakareba icyakorwa ngo bubake igihugu gifite ahazaza heza. Byagenderaga rero ku bitekerezo by’abaturage bifuzaga kubona ibisubizo”.

Abanditsi bombi basinya mu bitabo by'ababiguze
Abanditsi bombi basinya mu bitabo by’ababiguze

Ati “Aha mu gitabo twavuzemo gacaca, ubudehe, umuganda, girinka, imihigo, itorero, ndi Umunyarwnada, umushyikirano n’ibindi. Twagendeye rero ku byo Perezida wa Repuburika akunda kuvuga ngo abantu bishakire ibisubizo, tubona ko hari icyo byagezeho twakwishimira, ni ko kubyandika ngo bizabere urugero abandi”.

Prof Gatwa yavuze ko afashe urugero nko kuri gacaca, ko ari uburyo bwiza Abanyarwanda bakoresheje, butuma mu gihe gito hacibwa imanza zisaga miliyoni ebyiri zijyanye n’ibyaha byakozwe muri Jenoside, ngo ni ngombwa rero ko izo ndangagaciro zikomeza kwitabwaho.

Prof Deo Mbonyinkebe yavuze ko ibyo banditse bikangurira Abanyarwanda gukomeza gukora ubushakashatsi ngo havumburwe ibindi byazamura ubukungu bw’igihugu ngo gikomeze inzira yo kwibohora ubukene.

Ati “Dukeneye ubusesenguzi, ubushake n’ubushobozi kugira ngo tudakomeza gutegereza ibiva ahandi kuko ukurusha ubushobozi agutegeka n’uko utekereza. Turagomba rero kwiyubakira ubukungu nubwo ari intambara ikomeye, kuko iyo utigenga mu bukungu uba uri nk’umucakara, gusa tubona u Rwanda ruri mu nzira nziza”.

Abanditse icyo gitabo ni abarimu muri kaminuza ya PIASS yo mu karere ka Huye, bakavuga ko hari na bagenzi babo 23 bashyizemo ibitekerezo byabo, kuko ngo icyo gitabo kigizwe n’ibice byinshi.

Dr Marie Christine Gasingirwa ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko icyo gitabo gifitiye Abanyarwanda akamaro kuko cyerekana ko bagomba guhera ku byo bafite ngo bikemurire ibibazo.

Ati “Ibi ni byiza kuko bidukangurira guhera ku byo twifitiye hafi yacu kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo dufite, nk’uko baca umugani ngo ‘utaragira icumu rye ntahorera se’. Tugomba guhera ku byo dufite, bigatuma noneho tureba kure bityo tukabona uko twubaka ejo heza hazaza, cyane ko nk’ubu turimo kwihatira guhanga udushya”.

Yakomeje avuga kandi ko ari ngombwa no kubitoza urubyiruko rw’ubu n’urw’ahazaza kuko ngo ari bwo buryo bwiza bwo gutera imbere.

Igitabo Home-Grown Solutions, a legacy to generations in Africa, ubu ngo kiri ku isoko, ugikeneye akaba yakigura ibihumbi 15Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations to PIASS Scientific Community!
Thanks to our Government to support research activities.

Cyakora haracyakenewe gushyigikira (gutera inkunga faranga)ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashakashatsi b’abenegihugu muri kaminuza n’izigenga zirimo!

Abel yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka