Bifuza ko ukwigisha abana iby’umuco mu biruhuko byakongererwa igihe

Ababyeyi bafite abana bajya bohereza gutozwa iby’umuco nyarwanda ku Ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, bifuza ko igihe cyo kubatoza cyakongerwa aho kuba iminsi 10 gusa.

Abana bigishizwe iby'umuco wa Kinyarwanda harimo no kubyina
Abana bigishizwe iby’umuco wa Kinyarwanda harimo no kubyina

Ibi banabigarutseho tariki 22 Ukuboza 2018, ubwo hasozwaga iyi gahunda yiswe “Twige, Tumenye umuco wacu”.

Iyi gahunda yaranzwe no gutembereza aba bana mu ngoro, abana bagasobanurirwa ibyo bahasanze bakanabareka bagakora ku bikoresho bihamuritse, n’ubwo abahasura ubusanzwe batajya babyemererwa.

Ibi ngo ni “Ukugira ngo abana babashe kumva neza ibyaranze amateka y’Abanyarwanda, bityo ntibazabyibagirwe” nk’uko bivugwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera.

Iyi gahunda yaranzwe kandi no kuganiriza abana ku muco nyarwanda kandi batozwa gutereka amata no kuyacunda, kubyina, kwivuga, kurwanisha inkoni nk’uko Abanyarwanda ba kera babikoraga (kunyabanwa) no gusimbuka urukiramende.

Abahungu nabo bigishijwe gucuranga inanga
Abahungu nabo bigishijwe gucuranga inanga

Banatojwe gukora ibintu bitandukanye mu ibumba, kuboha ibiseke, gukora imitako bifashishije amasaro ndetse no gukora udukarita two koherereza inshuti (cartes postales) bifashishije impapuro zikomeye n’utuntu bomekaho dukoze mu birere no mu bitenge.

Bwa mbere kandi, abana batojwe gucuranga inanga no kuririmba, kandi babigeraho.

Ibi byose, ni byo ababyeyi batekereza ko biramutse byigishijwe mu gihe kirenze iminsi 10 nk’uko ingoro z’umurage w’u Rwanda zibigenza, byaba byiza kurushaho.

Nka Callixte Ndayisaba umaze kuhohereza abana be babiri ubugira kabiri agira ati “Uko tugenda twohereza abana ni ko ugenda ubona bajijuka, bamenya byinshi. Usanga kandi umwana abona ibyo ahugiramo. Uroye n’igihe cyanabaye gitoya. Bazacyongere, nibiba na ngombwa natwe ababyeyi twajya tugiramo uruhare.

“Uyu mubyeyi yanifuje ko ibyo abana batozwa n’Ingoro z’umurage w’u Rwanda byashyirwa mu majwi no mu mashusho. Ati “twazajya tubigura, bazaba bakuru bakazajya babireba. Byazatuma aho bamariye gukura barushaho gukunda iby’umuco wacu.”

Amb. Masozera avuga ko baziga uko igihe cyo kwigisha abana iby'umuco mu biruhuko cyakongerwa
Amb. Masozera avuga ko baziga uko igihe cyo kwigisha abana iby’umuco mu biruhuko cyakongerwa

Amb. Masozera avuga ko ibi byifuzo by’ababyeyi bazareba uko byashyirwa mu bikorwa kuko na bo babona ari ingenzi. Nko ku kijyanye no kongera iminsi yo gutoza abana, agira ati “Tuzabisuzuma neza dufatanyije n’ababyeyi n’abatoza, kuko n’abana basoza ubona bagishaka kumenya.”

Ugutoza abana umuco nyarwanda mu biruhuko, ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyabitangije mu 2012. Icyo gihe ngo hitabiraga abana batarenga 100, ariko ubungubu n’ubwo hari hitezwe kwakira 150, hitabiriye 258 handi abakobwa ni 69%.

Abana banigishijwe gukora ibijyanye n'ubugeni
Abana banigishijwe gukora ibijyanye n’ubugeni
Abandi bigishwa uko bakora imitako mu masaro
Abandi bigishwa uko bakora imitako mu masaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka