Bifuza ko i Kiruri muri Karama ka Huye hazubakwa urugo rw’Abasizi

Abasizi n’abakunda ubusizi nyarwanda bifuza ko i Kiruri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hashyirwa urugo rw’abasizi, rwazaba intebe y’ubusizi ndetse n’igicumbi cy’umuhamirizo nyarwanda.

Abasizi buriraga uyu musozi wa Kiruri bakajya guhimba, utashye atarangije igisigo cye ntagire n'uwo asuhuza, akazavugisha abantu ari uko yagishoje, hanyuma akazacyigisha n'abana be
Abasizi buriraga uyu musozi wa Kiruri bakajya guhimba, utashye atarangije igisigo cye ntagire n’uwo asuhuza, akazavugisha abantu ari uko yagishoje, hanyuma akazacyigisha n’abana be

Iki cyifuzo cyagaragajwe tariki 21 Werurwe 2019, ubwo hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubusizi.

Ibi birori byagaragayemo umukino wo gusimbuka urukiramende rwa metero zigera kuri eshatu hifashishijwe ikibando, hanyuma n’abasizi bakiri batoya ndetse n’abakuze bafata umwanya wo kugaragaza inganzo zabo.

Umusizi ukiri muto witwa Innocent Bahati, mu gisigo yise Gihanga, mu mvugo ivugitse neza ariko itajimije cyane yagaragaje bimwe mu byo agaya by’iki gihe.

Innocent Bahati ati 'ubu umwana na nyina basangira ikiriri, umusore na se basangira udukingirizo'
Innocent Bahati ati ’ubu umwana na nyina basangira ikiriri, umusore na se basangira udukingirizo’

Hari aho yagize ati “Ubu umwana na nyina basangira ikiriri, umusore na se basangira udukingirizo, bagurizanya impongano zo guhongera indaya, inda ibabyara ikica u Rwanda, u Rwanda kandi rwa Gihanga... Kugera ubwo umwana afata ikirere akajya kuboneza urubyaro atanazi niba arugira? Igihugu kiri aha wowe urakizi?”

Abantu bakuru na bo bavuze ibisigo bya kera bagiye basigirwa n’ababyeyi babo, bigiye birimo imvugo zijimije umuntu wese atapfa kumva.

Ibi birori byabereye ahitegeye agasozi ka Kiruri, abasizi bajyaga kwicaraho bagahimba ibisigo, harimo uwitwa Nzabonariba n’uwitwa Bagorozi.

Ngo iyo umusizi yatahaga igisigo atakirangije nta muntu yavugishaga, bwacya agasubirayo. Yongeraga kuvugisha abandi bantu, yemwe n’abo mu rugo, ari uko yakirangije.

Bifuje rero ko aha i Kiruri hazubakwa urugo rw’abasizi, aho abasizi bakiriho bazajya bahurira bakibukiranya ibisigo, bakigisha n’abakiri batoya.

Jean Pierre Kanyandekwe ati “Nibura tukagira nk’igihe tubahuriza hamwe bakamarana icyumweru cyangwa bibiri. Umusizi Ndatsikira aba mu Bugesera, Uwitwa Ruvuzandekwe uwakubwira inganzo agiye kudutahana. Igikenewe ni ukubona uko bahurizwa hamwe, hanyuma inganzo bakongera bakayityaza ku yindi.”

Aha ngo ni na ho hazajya habera amarushanwa y’abasizi ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga. Bikubitiyeho ko n’umuhamirizo w’intore wahimbiwe i Nyaruguru, ahitwa i Coko, hatari kure cyane y’i Kiruri, ngo iyi ntebe y’abasizi yaba n’igicumbi cy’umuhamirizo.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'u Rwanda ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, avuga ko biteguye na bo gufatanya n'abashaka ko habaho urugo rw'abasizi i Kiruri.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, avuga ko biteguye na bo gufatanya n’abashaka ko habaho urugo rw’abasizi i Kiruri.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, avuga ko biteguye na bo gufatanya n’abashaka ko habaho urugo rw’abasizi i Kiruri.

Agira ati “UNESCO iteza imbere umuco. Turabishyigikiye, kandi tuzaba turi kumwe n’abandi bose ngo dufatanye, urugo rw’abasizi rwifuzwa rushyirweho. Rwazatuma n’ubukerarugendo burushaho gutera imbere.”

Mu gihe uru rugo rugitekerezwaho (inyigo no gushaka abarwubaka), ababyeyi ngo bafite umukoro wo gukora ku buryo abana babo bazavamo abasizi bo mu gihe kizaza, nk’uko bivugwa na Modeste Nsanzabaganwa, umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC).

Agira ati “Bazaba abasizi nitubatoza kuvugana ikinyabupfura no kuvuga imvugo iboneye itavanzemo indimi z’amahanga. Umwana nakubwira ngo umutica (teacher) yambwiye, umubwire ko bavuga mwarimu. Navuga ngo yatahanye homuwaka (home work), umubwire ko yatahanye umukoro.”

Ni ku nshuro ya 20 umunsi mpuzamahanga w’ubusizi wizihizwa ku isi yose, ariko mu Rwanda ho watangiye kwizihizwa muri 2014.

Abasizi b'i Nyaruguru baserutse baririmba amahamba
Abasizi b’i Nyaruguru baserutse baririmba amahamba
Umuhamirizo watangiwe n'itorero ry'i Nyaruguru, i Coko ahitwa i Gitara ukwira mu rwanda hose. Ni yo mpamvu hifuzwa ko i Kiruri hazajya habera n'amarushanwa y'intore
Umuhamirizo watangiwe n’itorero ry’i Nyaruguru, i Coko ahitwa i Gitara ukwira mu rwanda hose. Ni yo mpamvu hifuzwa ko i Kiruri hazajya habera n’amarushanwa y’intore
Modeste Nsanzabaganwa, umuyobozi w'Ishami ry'Ururimi mu nteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco yasabye ababyeyi gutoza abana imvugo y'ikinyabupfura n'imvugo iboneye
Modeste Nsanzabaganwa, umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yasabye ababyeyi gutoza abana imvugo y’ikinyabupfura n’imvugo iboneye
Habaye n'umukino wo gusimbuka urukiramende rwa metero eshatu
Habaye n’umukino wo gusimbuka urukiramende rwa metero eshatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka