Rubavu: Inzu ‘Rwanda My Heart’ ije ari igisubizo ku banyabugeni baburaga aho bagaragariza ibihangano

Inzu yitwa ‘Rwanda My Heart’ yashyizweho mu Karere ka Rubavu kugira ngo ifashe abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo.

Bamwe mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda bamaze gushyiramo ibihangano
Bamwe mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda bamaze gushyiramo ibihangano

Iyo nzu yashyizweho na Evelina Merlo na Giustina Perniola yatangiye gukora kuva tariki ya 23 Werurwe 2019 kugira ngo ifashe abanyabugeni mu Karere ka Rubavu na Goma, ahakunze kubarizwa abahanzi ariko badafite aho bagaragariza ibihangano byabo.

Giustina Perniola, umuhanga mu by’ubugeni n’amashusho, avuga ko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2005 agakunda igihugu cy’u Rwanda ariko akababazwa no gusanga nta shuri ryigisha ubugeni kuko ishuri rya Nyundo ryabikoraga ryari ryarafunze.

Avuga ko yagize uruhare mu kuritangiza ndetse aryigishamo, ariko ubu asanga abarangiza kwiga ubugeni batabona aho bagaragariza ibihangano byabo n’aho bahurira n’abandi banyabugeni.

Ati “Ku Nyundo hari abanyabugeni babyiga, ariko bakenera guhura n’abafite ubunararibonye babikora, aho bagaragariza ibihangano byabo ndetse bakagira ‘naho babiganiriraho, u Rwanda ruragenda rukura umunsi ku munsi, birakwiye ko n’abanyabugeni bafashwa guteza imbere ibyo bakora.”

Ba nyiri ibihangano bazafashwa kongera ubumenyi
Ba nyiri ibihangano bazafashwa kongera ubumenyi

Giustina avuga ko abanyabugeni bazajya bahazana ibihangano bazajya bagirwa inama ku bihangano bakora, iyi nzu ikaba n’umwanya mwiza ku banyabugeni mu kugurisha ibihano byabo.

Evelina Merlo, umuyobozi ukuriye inama y’ubutegetsi bw’ishuri ‘Isoko’, avuga ko asanzwe akora ubugeni ariko akababazwa n’uko abanyabugeni badatezwa imbere n’ibyo bakora.

Yagize ati “Giustina Perniola tuziranye kubera ubugeni, gusa twifuje gushyira hamwe kugira ngo dufashe abanyabugeni guteza imbere umwuga wabo, harimo abakoresha ubwenge ariko bakabura abafite inararibonye babagira inama ku buryo ibihangano byabo birenga imbibi z’u Rwanda bikagera ku rwego mpuzamahanga.”

Giustina Perniola avuga ko kumurika ibihangano bizafasha ba nyirabyo gutera imbere
Giustina Perniola avuga ko kumurika ibihangano bizafasha ba nyirabyo gutera imbere

Umulisa ukora ubugeni mu Karere ka Rubavu avuga ko iyi nzu izafasha abanyabugeni kubona aho bamurika ibihangano byabo bakareka gukorera mu rugo.

Ati “Ni amahirwe ku bakora ubugeni kuko bizatuma ibihangano byacu bimenyekana ndetse tukava mu gukorera mu ngo, nk’ubu benshi mu bakora ubugeni ntibagira aho babarizwa. Ikindi ntibafite aho bashyira ibihangano byabo, ariko inzu igiye ibyakira, haba hariho uwakoze igihangano cyakundwa bikamufasha gucuruza ibindi.”

Rwanda My Heart ni inzu izajya yakira ibihangano by’ubugeni birimo amafoto yashushanyijwe n’ayafashwe hamwe n’ibihangano bibaje. Ubuyobozi bwayo buvuga ko buzajya butanga inama ku bakora ubugeni kandi habe n’umwanya wo guhuza abanyabugeni babigize umwuga n’abatangizi mu kungurana ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka