Agaseke gafite imishumi nk’iy’igikapu koroshya ubuzima (Amafoto)
Umubyeyi witwa Ndacyayisenga Clementine utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagari k’Akanzu, avuga ubwiza bw’agaseke kariho udushumi yaguze ku mafaranga ibihumbi bitandatu(6000Frw), kuri we ngo hari ubwo kamurutira amasakoshi asanzwe.
Yagize ati “Nari nagiye mu Majyaruguru i Musanze, aho nari nagiye, hari umuntu udukora, mbona ni keza, ndavuga nti reka nkishyure, nkazane njye nkikoreshereza, nkagura 6000Frw. Kuko igiseke cyonyine kigura nka 4000Frw bitewe n’uko kingana, kandi kiriya giseke ni kinini kijyamo ibintu byinshi”.
Ndacyayisenga avuga ibyiza by’ako gaseke gashyirwaho udushumi, ko uretse kuba ashobora no kugashyira mu nzu iwe kakaba nk’umutako, kanatwarika neza ku rugendo, kurusha uko umuntu yatwara n’isakoshi isanzwe.
Ikindi ngo karakomeye, kuko gakozwe mu bikoresho bikomeye by’umwimerere bya hano mu Rwanda, kuko ubu ngo akamaranye imyaka itatu kandi karacyakomeye, ndetse karacyasa neza.
Yagize ati “Kameze neza, wagahanaguye, n’iyo wagashyira mu ruganiriro (salon), wabona ari nk’akantu k’agatako kibereye aho. No ku rugendo wakoroherwa, urabona kwa kundi tugenda dukikiye, biratuvuna, ariko aka washyira mu ntoki cyangwa ku rutugu uko ubishaka, kagabanya imvune ni ko navuga”.
Avuga ku bantu badakunze guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, Ndacyayisenga yavuze ko bidakwiye, kuko asanga ikintu cyose umuntu atakora mu munota umwe ngo akirangize, yagombye kugiha agaciro.
Yagize ati “Kuboha igiseke, wenda uri umuntu uzi kuboha, ntiwabura kukiboha ukwezi nabwo wicara gusa”.
Ndacyayisenga avuga ko aho anyuze atwaye ako gaseke ke kariho imishumi, usanga abantu bagatangarira, bamubaza aho yagakuye, ngo na bo babe bakagura. Uburyo gatwarika ngo bituma abasha kugatwaramo ibintu by’ubwoko butandukanye, kandi akagenda mu nzira afite umutekano ko bitapfa kumeneka.
Ohereza igitekerezo
|
Akogaseke nikeza muturangire ahobugurirwa natwe tugure