Ishuri rikuru rya KIM rigiye kongera gutora Nyampinga na Rudasumbwa
Kuwa gatanu tariki 16/08/2013, mu ishuri rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) bazatora umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge, imico n’imyifatire ndetse banatore Rudasumbwa mu basore biga muri iri shuri.
Abiyamamarije umwanya wa Nyampinga ni abakobwa batanu aribo : Mukamanzi Joan, Ikirezi Emmanuella, Cyuzuzo Jennifer, Umuraza Carine n’Uwamaliya Annie.
Abasore batandatu biyamamariza kuba Rudasumbwa harimo : Gahigana Emma, Amos Karuhanga, Baguma Fred, Makombe David, Floris Rutayisire na Hakim Mbarushimana. Aba banyeshuri bose biyamamaje bari hagati y’imyaka 19 na 24 y’amavuko.
Ibi birori bizabera muri Sport View Hotel kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bikazaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo na bamwe muri ba Nyampinga b’andi mashuri makuru na za Kaminuza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
jyewe natora Uwamaliya na Baguma
jyewe natora Uwamaliya na Baguma
baguma fred na cyuzuzo nibo bakwiye ikamba kandi bazanabane.
ikirezi Emmanuella akwiye ikamba niba koko bakurikiza uburanga bugaragarira amaso
Ndumva icyakabanje ari uguteza imbere ishuri ryabo naryo rikagaragara kurutonde rwizindi.
Ndumva icyakabanje ari uguteza imbere ishuri ryabo naryo rikagaragara kurutonde rwizindi.
Mukamanzi ni mwiza, icyakora aba basore bo bambabarire; nta musore ufite akaboko kangana kuriya ukwiriye kujya kurushanwa ngo ni Rudasumbwa!
SHA BAGUMA NA CYUZUZO ARIBO BARIKWIRIYE
sha Umuraza na baguma!
nu ukuri,ndabona uwamariya na baguma bakwiye irikamba