Abagabo ngo barihohotera kubera umuco wa “kora kigabo” batojwe bakiri bato

Bisanzwe bizwi ko abagore n’abakobwa baza ku isonga mu guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko n’abagbo ubwabo bagira uruhare mu kwihohotera kubera gukurikiza migenzo mibi yo mu muco nyarwanda batojwe bakiri bato.

Nyiratunga Rita, umukozi w’umuryango uharanira ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC) asobanura ko iri hohoterwa rishingiye ku muco nyarwanda aho umwana w’umuhungu ukiri muto yigishwa kutarira n’igihe ari ngombwa ngo amarira y’umugabo atemba agana mu nda.

Ikindi, abagabo batojwe ko umugabo atavugirwa, ari we utunga urugo kandi ubu hari n’abagore bafite amikoro yo kubikora, nk’uko abivuga, iyo babuze amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo bumva batakiri abagabo bikabaviramo imyitwarire mibi nk’ubusinzi kugira ngo babyirengagize.

Umukozi wa RWAMREC, Rita Nyiratunga avuga ko ihohoterwa rishamikiye ku muco nyarwanda.
Umukozi wa RWAMREC, Rita Nyiratunga avuga ko ihohoterwa rishamikiye ku muco nyarwanda.

Yagize ati: “imyumvire ya kigabo dutozwa n’umuco, umwana w’umuhungu arasitara akarira bakamubwira ko nta mugabo urira, … umwana w’umukobwa w’imyaka 9 akubita umwana w’umuhungu w’imyaka 7 ku ishuri ati nta muhungu ukubitwa n’umukobwa. Ubwo ni ubutumwa umuha bwa “kora kigabo” buzamukuriramo akomeza azi ko nta mugore ugomba kumuhagarara imbere”.

Nyiratunga akomeza agira ari “Umugabo ni we uhahira urugo …iyo adafite ubwo bushobozi kuko umugore yatojwe ko umugabo ari we ugomba kumuhahira ejo akaza ati uri umugabo ki?... aho gutaha mu rugo uri inyuro akajya mu kabari gusinda.”

Nyiratunga yakomeje avuga ko habayeho n’impfu zitunguranye aho abagabo babaniwe gukora ibyo batojwe n’umuco nyarwanda bahitamo kwiyahura ngo aho kuba umugabo mbwa yaba igituro.

Iyo myitwarire ya kigabo itari myiza ituma bahohotera abo bari kumwe nabo ubwabo bakihohotera. Icyakora ngo hari intambwe imaze guterwa kubera inyigisho bahabwa ariko inzira iracyari ndende.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ubwose iyo amaze gusasira umugabo we bagiye kuryama aherereza umugabo ivure! Aka ni akumiro. Ubwo rero abagore bakeka ko bazagira na resistance nk’iy’abagabo!!! Erega ntitunateye kimwe! Umugabo afite imitsi ku maboko imana yamuhaye imbaraga zo gukora! Umugore imuha ubworohere bunezeza umugabo! None se niba umugore yarakuwe mu mugabo(urubavu rumwe), ubwo mu mugabo havamo abagore bangahe di! Mubare imbavu umugabo afite,rumwe rumwe havamo umugore! Ibindi bice bisigaye se, harimo n’umutwe ko ari nabyo by’ingenzi! Musigeho di!!

JOMA yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

nimumureke

doooo yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza.
Bagabo bagenzi banjye nimusigeho gusarana umunyarwandakazi mwene ako kageni. Mu byo yavuze harimo ukuri nubwo atari kose. Ahubwo namwe nimuvuge ibyo muzi ku bagore ubundi muryumeho kuko ushobora gusanga we avuga ibyo yahuye nabyo. Cheerz

Alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

uyu mugore arambabaje cyane.....ngo abagabo bagira uruhare mu kwihohotera??? mbese nta na rimwe bo bajya bahohoterwa? bahohotera abagore bakagera n’aho nabo bihohotera!!!!!! kuri we abagabo nta n’ubwenge bagira...abantu banihohotera!!!!! Hahahahahahaaaaa!!!!! ndatangaye ndagakubitwa n’inkuba!!!!

ramires yanditse ku itariki ya: 6-01-2014  →  Musubize

Rita wababaje abagabo ariko ntujye ukina kubuzima bw’abantu kuko iyo wifuzako abantu basenya Imana izabikubaza.

Yves yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

Nanjye nti ntyo,nta somo narimwe riri muri biriya yavuze!!! ubu se aragirango umwana w’umuhungu nk’umuntu uzavamo umugabo ajye ananirwa kwihangana,yirirwe arizwa n’ubusa nk’abakobwa n’abagore bagize amarira intwaro ndetse akenshi ari uburyarya no kubeshya?....ahubwo niba hari forme yo guhohotera abagabo nayo nivugweho nayo irwanywe aho kuvuga ngo "barihotera"....mbese uubwo ni ukuvuga ngo abagore barahohoterwa naho abagabo bakihohotera,...mbega kwikunda kw’abagore!!!!!!!!!

Tuvuge yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

MUREKE AKOMEZE ASHUKE ABAGORE IYO UMUGORE AFITE CASH ABA IGISHEGABO AGASUZUGURA UMUGABO.ARIKO NTACYO NIBAKOMEZE IKIBORORA KIRAHARI.IGIHE KIZAGERA BABONE KO BIBESHYE GUSUZUGURA ABAGABO BADAFITE CASH.KANI NDASHIMA BYIMAZEYO ABAGORE BAFITE CASH BUBAHA BA BWANA

ukuri yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ibyo muvuga bitajyanye n’inshingano zatanzwe n’iyaturemye nibyo bituzanira imivumo mu miryango bikaba bituma hariho guhohoterana mu miryango myinshi, kwicana ndetse na Devorce za hato na hato. soma Intang 3:16-17; simvuze ko umugore atakora munyumve neza ariko umugabo wiringira ko urugo ruzatungwa n’umugore, niho hazavamo gusuzugurana kandi mwibuke ko uko Imana yaremye umugabo n’uko yaremye umugore n’aho mwahinduye inshingano ariko imiterere yabo ntimwayihinduye iracyari yayindi. njye kuzuzanya ndabyemera 100% ariko uburinganire bwo kubera kubwumva nabi abagabo baraharenganiye, aho abagabo benshi basigaye bahukana!!! igitekerezo cyanjye ntimukinyonge

Alias RAFIKI yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

nibyo kabisa

jojo yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

nyiratunga sigaho gukomeza gusuzugura abagabo .kuko ntaho byabaye ko umugore atnga urugo .abagore babishobora numwe ku ijana .atamucyuriye ko ariwe umubeshejeho.ahubwo nimuhugure abagore bagire uburere.naho banyakwipfira abagabo mubareke .kandi gutunga urugo ni tegeko ry’imana si wowe ubikuraho rero .murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

ariko rita uyu ibyavuga nibyabantu baba kwisi cyangwa agatinyuka agatinyuka akavuga ,Yagize ati: “imyumvire ya kigabo dutozwa n’umuco, umwana w’umuhungu arasitara akarira bakamubwira ko nta mugabo urira, please stop analyzing false information niba unayobora wabanza ukamenya indanga gaciro zabanyarwanda numuco wabo harabaye ntihakabe .

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ariko Nyiratunga koko nkuyu Rita ariko mujye mwitondera aba bagore bavuga amagambo nkaya abenshi usanga arabapfakazi baratandukanye n’abagabo harinabafashe umwanzuro wo kudashaka. Ntibifuriza amahoro abubatse nagato. Uretse abantu inyamaswazo iyo ubonye ingabo ubona umeze nkingore? Nanjye mfite umugore sindamutuka kumukubita byo sinabikora ariko aranyubaha nkishima bigatuma mukunda kuburyo ntatekereza abandi bagore. Abagore mwitonde mutabura abagabo Banyu mubareba.

Yves yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka