Abagabo ngo barihohotera kubera umuco wa “kora kigabo” batojwe bakiri bato

Bisanzwe bizwi ko abagore n’abakobwa baza ku isonga mu guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko n’abagbo ubwabo bagira uruhare mu kwihohotera kubera gukurikiza migenzo mibi yo mu muco nyarwanda batojwe bakiri bato.

Nyiratunga Rita, umukozi w’umuryango uharanira ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC) asobanura ko iri hohoterwa rishingiye ku muco nyarwanda aho umwana w’umuhungu ukiri muto yigishwa kutarira n’igihe ari ngombwa ngo amarira y’umugabo atemba agana mu nda.

Ikindi, abagabo batojwe ko umugabo atavugirwa, ari we utunga urugo kandi ubu hari n’abagore bafite amikoro yo kubikora, nk’uko abivuga, iyo babuze amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo bumva batakiri abagabo bikabaviramo imyitwarire mibi nk’ubusinzi kugira ngo babyirengagize.

Umukozi wa RWAMREC, Rita Nyiratunga avuga ko ihohoterwa rishamikiye ku muco nyarwanda.
Umukozi wa RWAMREC, Rita Nyiratunga avuga ko ihohoterwa rishamikiye ku muco nyarwanda.

Yagize ati: “imyumvire ya kigabo dutozwa n’umuco, umwana w’umuhungu arasitara akarira bakamubwira ko nta mugabo urira, … umwana w’umukobwa w’imyaka 9 akubita umwana w’umuhungu w’imyaka 7 ku ishuri ati nta muhungu ukubitwa n’umukobwa. Ubwo ni ubutumwa umuha bwa “kora kigabo” buzamukuriramo akomeza azi ko nta mugore ugomba kumuhagarara imbere”.

Nyiratunga akomeza agira ari “Umugabo ni we uhahira urugo …iyo adafite ubwo bushobozi kuko umugore yatojwe ko umugabo ari we ugomba kumuhahira ejo akaza ati uri umugabo ki?... aho gutaha mu rugo uri inyuro akajya mu kabari gusinda.”

Nyiratunga yakomeje avuga ko habayeho n’impfu zitunguranye aho abagabo babaniwe gukora ibyo batojwe n’umuco nyarwanda bahitamo kwiyahura ngo aho kuba umugabo mbwa yaba igituro.

Iyo myitwarire ya kigabo itari myiza ituma bahohotera abo bari kumwe nabo ubwabo bakihohotera. Icyakora ngo hari intambwe imaze guterwa kubera inyigisho bahabwa ariko inzira iracyari ndende.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ariko na bibiriya yatandukanije umugabo numugore ivuga ko abagore ari inzabya zoroshye ,nizere ko bisobanutse nta kwibeshya kurimwo.

kamanutsi yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

ariko abagore bibasiye abagabo nubwo abagabo barira ariko ntibyumvikana,sinzi niba bizasaba kurwanira kwibohoza

sebondo yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Rwose ntabwo ndi kumwe na Rita uvuga ko umuco nyarwanda utuma abagabo bihohotera! ntaho bihuriye rwose ibyo avuga! none se niba umwana w’umuhungu aguye akibuka ko agomba guhaguruka nta rire! ibyo ikibazo kiri he! ikindi agomba kumenya: Umugabo ni ugwa ntahere hasi! ahubwo umugabo ni ugwa agahaguruka agakomeza urugendo! ndumva njyewe ari ubutwari! ntaho bihuriye no kwihohotera! ikindi niba atabashije guhahira urugo kandi ari umugabo! ni ipfunwe ryo kuba atabashije kuzuza inshingano ze nk’umugabo! aho uvuga ngo yaba yabuze ibyo azana mu rugo yarangiza akajya mu kabari gute se! none se mu kabari si amafaranga ahajyana!!! none se waba wabuze ibyo ujyana mu rugo warangiza ukajyana amafaranga mu kabari! ahubwo njyewe ndabona iby’ubutwari abana b’abahungu batozwa babitoze n’abakobwa! naho kuvugako ari intandaro yo kwihohotera ntabwo ndi guhuza na Rita. Plz igitekerezo cyanjye gitangwe: murakoze

peace yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ariko abagore mwagiye mureka gusuzugura abagabo? None uyu Nyiratunga avuze iki aha koko? Njye nta butumwa nkuyemo, ahubwo nkuyemo ko ashimangiye ihame ryo gutesha abagabo agaciro.
None se niba umugabo adafite Fr yo guhahira cg kwita ku rugo bamutuka bamucyurira ko nta mugabo urimo agahitamo kwigira mu kabari ngo asange BA NOUVELLES RICHES / NEW RICHES bubu (igitsinagore cyashyizwe imbere) basinziriye ngo amahoro atahe, yihohoteye ate ko aba akwepa gutukwa bamwe mu bagore baryohewe n’uburinganire basigaye batuka abagabo babo, kdi ko abagabo banatinya gukora ku bagore (sinshyigikiye abakubita abagore) ngo batabadanangira, Nyiratunga ari kuvugako abo bagabo bagombye kwemera bakaguma mu rugo bakabakubita nk’ingoma?
Nubundi ngo mu minsi y’imperuka abantu bazaba bategekwa n’abagore, ariko ikizavamo tuzagifatisha amaboko 2.
Njye nemera ko umugore atari umukozi wo mu rugo, ahubwo nawe ari inkingi ya mwamba y’urugo, atagomba gukubitwa cg gutukwa cg guhohoterwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose, kandi nawe agomba kugira icyo amarira urugo hanze yo kubyara no gukora imirimo isanzwe yo mu rugo iyo ari ngombwa nkuko n’umugabo ayikora, ariko ntagomba kuririra ko igitsinagore cyashyizwe imbere ngo akandamize kandi ateshe agaciro umugabo.

Jojo yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka