Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ruranenga ababyeyi batigisha abana babo Ikinyarwanda

Nubwo ururimi ari imwe mu nkingi ikomeye mu zigize umuco n’amateka by’Igihugu, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga runenga bamwe mu babyeyi kutagira ubushake bwo kwigisha abana babo Ikinyarwanda.

Kutigishwa ururimi rwabo kavukire, bituma benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko abahavukiye n’abahagiye bakiri bato, batamenya Ikinyarwanda kandi bafite amahirwe yo kugira ababyeyi bakizi, banavukiye mu Rwanda.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, mu Rwanda hizihizwaga ku nshuro ya 23 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rwagaragaje ko nubwo baba bifuza kumenya Ikinyarwanda, ariko ababyeyi babo babigiramo ubushake buke, bikabavutsa amahirwe yo kumenya ururimi n’umuco w’Igihugu cyabo cy’amavuko.

Aline Karemera w’imyaka 19 ni umwe mu Banyarwandakazi bavukiye mu Bubiligi akaba ari na ho atuye. Avuga ko Ikinyarwanda azi yakigiye iwabo mu rugo akigishijwe n’ababyeyi na bakuru be, ku buryo asanga ari ngombwa ko bagenzi be baba mu mahanga bakimenya.

Ati “Nkanjye bimfasha kumenya kuganira n’umuryango iyo ngeze mu Rwanda, nkumva ibiganiro, nkisanzura hano mu Rwanda kuko mba numva ndi umunyarwandakazi. Twebwe tuba dushaka kukimenya ariko hari abadashyiramo imbaraga nyinshi mu kukivuga no kucyiga kubera ko ababyeyi batabiha agaciro. Jye mbona bikenewe, nshaka kuzabatera imbaraga zo kukiga.”

Cyusa Noris Karara w’imyaka 17, atuye mu Bubiligi. Avuga ko akunda kuvuga Ikinyarwanda cyane, kuko ku ishuri bavuga Igifaransa cyane n’izindi ndimi zikoreshwa mu Bubiligi, bigatuma iyo ageze mu rugo yiganirira n’ababyeyi be ururimi kavukire.

Ati “Iyo tugiye ku ishuri tuvuga Igifaransa cyonyine, ntashye nshobora kuvugana na mama, tuvuga Ikinyarwanda turimo kuganira, na papa iyo atashye avuye ku kazi, birimo kumfasha kubera ko jye nkunda kuganira n’umuryango wanjye. Hano mu Bubiligi tujya tubona cyane ababyeyi batavugana Ikinyarwanda n’abana babo kuko bumva ko batakimenya, bagomba kukiga kuko ni umuco wacu, ariko jye birambabaza iyo mbona ababyeyi batigisha ngo banareke abana baze mu Rwanda bamenye umuco wabo.”

Mu rwego rwo gufasha abana baba mu mahanga kumenya Ikinyarwanda, by’umwihariko abatuye mu Bubiligi, mu 2019, i Bruxelles hatangijwe ishuri ryitwa ‘Ishuri Umuco’, rigamije gufasha Abanyarwanda bahatuye kumenya no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda hamwe n’umuco Nyarwanda.

Christopher Icyimanitegetse ni umwarimu muri iryo shuri. Avuga ko nubwo bafite abanyeshuri banditse bagera kuri 62, ariko batababonera rimwe kuko batitabira nk’uko bikwiye.

Ati “Iyo tugize amahirwe tukabona na 3/4 byabo dushima Imana. Hari igihe umubyeyi aba afite n’ubushake bwo kuzana umwana ku ishuri, ariko bigakubitana n’uko wenda habonetse isabukuru y’undi mwana, cyangwa bari bujye ku mafarasi, ugasanga ni zimwe mu mbogamizi zituma batohereza abana babo ku ishuri Umuco. Ariko iyo babashije kuza, baraza bakiga, ugasanga bafite n’umurava, barashaka kucyiga, ariko n’iyo tubigishije basubira mu rugo bakivugira Igifaransa, wa mubyeyi atarimo kunganira mwarimu kugira ngo bakimenye neza.”

Intebe y’Inteko, Prof. Robert Masozera, avuga ko umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ari umunsi wo kwisuzuma no kwiyemeza.

Ati “Twibaza ngo ese Ikinyarwanda tugikoresha dute? Tukinoza ku rugero rungana iki? Uyu munsi uje usanga mu Rwanda hari ikibazo rusange mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, ariko usanze hari n’ingamba zo kubikemura, n’umuhate ugaragara mu Banyarwanda mu kubikemura.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashimiye abantu bafata umwanya bakigisha Ikinyarwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Hari abantu bo kuri X, bigisha Ikinyarwanda, umuntu yakosa bakamugira inama, muri twe twigiramo abantu b’ibifura badakunda gukosorwa, ariko nagira ngo nsabe abantu bigisha Ikinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga, kudacika intege kuko kwigisha ni uguhozaho, hanyuma ibifura n’abadashaka kwiga burya aba yabibonye, aba yigiza nkana. Kuba umusirimu ntibisobanura kwibagirwa uwo uri we, ntibivuga gusiribanga umuco n’ururimi byawe.”

Ubushakashatsi ku mikoreshereze y’indimi zemewe mu butegetsi ahahurira abantu benshi muri Kigali bwakozwe mu 2023 n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, bwagaragaje ko Abanyakigali 73% bagaragaje ko ubusirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana, n’ubumenyi buke biri mu bituma bahitamo kuvanga indimi iyo bari kuvuga Ikinyarwanda.

Mu babajijwe muri ubu bushakashatsi, 73% bemeye ko bavuga bavanga indimi mu gihe 27% bavuze ko batazivanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka