Umuryango wa Bibiliya uvuga iki ku magambo agaragaramo asa n’apfobya?

Pasiteri Gasare Michael ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda avuga ko ijambo ryose ryanditse muri Bibiliya rigira ibisobanuro byo mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’Umubiri.

Imyandikire y’amagambo amwe yo muri Bibiliya rero ngo ntikwiriye guhindurwa ngo ijyanishwe n’imyumvire y’aho umuntu aba ari, n’igihe agezemo, kuko Bibiliya ifite ibyo isobanura mu buryo bwinshi kandi butandukanye.

Pasiteri Gasare Michael kandi asanga ijambo ryose riri muri Bibiliya ridakwiye gufatwa nk’irishaka gusesereza, ntirifatwe mu buryo bwa muntu gusa, kuko hari igihe riba rifite ibisobanuro byo mu buryo bw’umwuka(Roho).

Muri Bibiliya hagaragaramo amagambo atagihabwa agaciro mu mvugo nyarwanda kuko afatwa nk’apfobya abavugwa. Ayo ni nko kwita abantu ibimuga, ibirema, impumyi, n’ibindi.

Pasiteri Gasare Michael ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, abajijwe icyo batekereza kuri ayo magambo, yagize ati “Reka nguhe nk’urugero, iyo muri Bibiliya bavuze ngo umuntu ni impumyi cyangwa ikimuga, birashoboka ko waba uri impumyi ku mutima mu buryo bwa roho, n’ubw’umubiri”. Byagorana ko twabasha guhita tuyihindura, kuko tubanza kureba ubusobanuro kuri izo mpande zombi.”

Naho ku bakoresha Bibiliya bakayisobanura ku buryo bwabo bwite kubera indonke bashaka gukuramo, Pasiteri Gasare avuga ko bidakwiye kuko kwigisha bibiliya bisaba ko uba ufite ububasha bwo kumva ibyanditsemo.

Ati “Byakabaye byiza ko abigisha Bibiliya baba barize iyobokamana, kandi bashobora no kumva ibyo bagiye gusobanura”.

Yavuze kandi no ku magambo aboneka muri Bibiliya asa n’aho atari ikinyanywanda nk’ikusi n’ikasikazi. Ayo magambo ngo yari yaratiwe mu ndimi z’ahandi, ariko ubu ngo habonetse Bibiliya ifasha abanyarwanda kuyasobanukirwa neza.

Igitabo cya Bibiliya gifatwa nk’ijambo ry’Imana, kikaba kigizwe n’ibitabo 66 byakusanyirijwe hamwe. Abemera Bibiliya bavuga ko izo nyandiko nyinshi zashyizwe hamwe zanditswe n’abantu batandukanye ariko bakoreshwa n’imbaraga z’Imana ndetse n’umwuka wayo. Iki gitabo kimaze guhindurwa mu ndimi nyinshi zisaga 2,300 n’ikinyarwanda kirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murahonezamwese abakundimana Niyomugabo Emmanuel niwubasuhuje Igitekerezo Ibihetugezemo nibihebikomeye Ikinigihecyogucyenyera ukuri tugahamya Yesutwamenye Kand Nikimbaraganubwenge nigihecyoguhumuka Tukarwamurugambarwanyuma Murakoze Imana idufashemurikigihegikomeye.

Niyomugabo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

BIBILIYA NI CYI

IYAMUREMYE yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Igitangaje nuko muli Bible Abafaransa cyangwa Abongereza batazahindura amagambo "Impumyi" cyangwa "Ikimuga".Ngewe mbona biterwa na "complex" y’abantu bamugaye.Icyangombwa tugomba kureba ni Message.Kubera ko abantu bose banga kumvira amategeko y’Imana,baba abamugaye cyangwa abahumye,Imana izabarimbura ku munsi w’Imperuka nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana ireba ni "umutima gusa".Abaremaye cyangwa abahumye bumvira Imana,bose bazakira mu isi nshya nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.

gatera yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka