Ubusirimu, ubunebwe n’ubuswa, zimwe mu mpamvu zizahaje ururimi rw’Ikinyarwanda

Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco, isanga kutamenya ururimi, ubusirimu ndetse n’ubunebwe bwo gushakisha amagambo, ari intandaro y’ivangandimi mu Rwanda.

Ibyo Dr Niyomugabo Cyprien,Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco, abitangaza ashingiye ku kuba muri iyi minsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda hakunze kugaragaramo ivangandimi, aho usanga abarukoresha, baruvanga n’Icyongereza, Igifaransa ndetse n’izindi ndimi zitandukanye z’amahanga.

Dr Niyomugabo anatangaza ko n’ubwo hari ababona ko nta kibazo iryo vangandimi riteye, abahanga mu ndimi bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku rurimi kuko rushobora no kuzima.

Anagaragaza ko kuri ubu,ivangandimi riri imbere mu bitera ururimi rw’Ikinyarwanda guta umwimerere wa rwo, kandi ururimi ari imwe mu nkingi za mwamba ziranga umuco w’igihugu ndetse rugafatwa nk’ingobyi y’umuco ishingirwaho n’iterambere ry’igihugu.

Dr Niyomugabo Cyprien usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’indimi n’ubugeni, asobanura impamvu nyamukuru zitera iryo vangandimi mu Kinyarwanda, ndetse agatanga n’umuti w’icyo kibazo, kugira ngo Ikinyarwanda gisubirane umwimerere wacyo.

Aragira ati ’’Abantu bakunze gukoresha Ikinyarwanda bakavangamo izindi ndimi, akenshi usanga nta rurimi na rumwe baba bazi neza, bikabatera kuvangavanga indimi kugira ngo babashe guhitisha ubutumwa bwabo”.

Indi mpamvu Dr Niyomugabo agaragaza, ni uko hakiri abafata kuvangavanga indimi zo hanze n’IKinyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubusirimu.

Avuga ko abo bakoresha izo ndimi mu Kinyarwanda kugira ngo bagaragarize abo bazibwira ko ari abasirimu bize bakaminuza, batari inkandagirabitabo cyangwa se abaturage nk’uko bikunze gukoreshwa mu mvugo z’ubu.

Ibi kandi ngo biri muri bimwe mu bimenyetso baba barasigiwe n’ubukoroni.

Dr Niyomugabo Cyprien, Intebe y'Inteko y'ururimi n'umuco. Asaba Abanyarwanda gukunda ururimi rwabo bagashishikarira kurwiga no kurubungabunga
Dr Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco. Asaba Abanyarwanda gukunda ururimi rwabo bagashishikarira kurwiga no kurubungabunga

Dr Niyomugabo agaya abantu bakunze kwitwaza ko Ikinyarwanda gikennye bigatuma bakoresha amagambo yo mu ndimi z’amanyamahanga mu Kinyarwanda.

Asobanura ko Ikinyarwanda kidakennye ahubwo bikururwa n’ubunebwe bwo gushaka amagambo yabugenewe ngo bayakoreshe.

Dr Niyomugabo anatangaza kandi ko, hari ubwo iryo vangandimi rikoreshwa ku bushake, cyane cyane ku bantu baganira bazi neza Ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi z’amahanga,bigatuma bazivangamo kuko baba baziziranyeho kandi zose bazivuga neza.

Ikindi kandi iryo vangandimi ngo rishobora gukoreshwa mu gihe abaganira bashaka kugira amakuru bahisha abantu, bigatuma bavangamo izindi ndimi bahuriyeho zo hanze, kugira ngo bagire ibyo bakinga abo badashaka ko babumvira amakuru.

Inama Intebe y’inteko itanga mu guca ivangandimi

Mu rwego rwo kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rusubirane umwimerere warwo, Dr Niyomugabo atanga inama zafasha gukumira ivangandimi ryangiza Ikinyarwanda.

Aragira ati” Abanyarwanda nibemere bige Ikinyarwanda kuko ururimi rurigwa, ntirwizana’’.

Akomeza akangurira Abanyarwanda gusoma kuko mu bitabo basangamo ubuhanga buhanitse mu mivugire ndetse n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda.

Anasaba Abanyarwanda kandi,kureka ubunebwe bwo kudashakisha amagambo akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuko ahari kandi ari meza yumvikana.
Gukoresha amagambo yabugenewe y’Ikinyarwanda ngo bituma ubutumwa butambuka ku buryo bwihuta kurusha iyo ukoresheje indimi z’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco aravuga ukuri.Nk’Abanyarwanda twese dukwiye kwihesha agaciro dukungahaza Ururimi rwacu, turusigasira,...

Sibomana yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka