Ubusirimu ku isonga mu kwangiza Ikinyarwanda

Abahanga mu by’indimi bemeza ko Ikinyarwanda ari ururimi rwihagije nubwo hatabura gutira amagambo amwe n’amwe, ariko ngo abashaka kugaragaza ko ari abasirimu ni bo baruvangira amagambo y’indimi z’amahanga ngo berekane ko bize.

Byavugiwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2019, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu itangazamkuru”, cyatambutse ku bitangazamukuru binyuranye birimo Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, KT Radio n’izindi, kiyoborwa Cleophace Barore.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’impuguke mu ndimi, by’umwihariko Ikinyarwanda, cyitabiriwe kandi n’abanyamakuru benshi, abanyeshuri n’abandi bantu batandukanye.

Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Uwiringiyimana Claude, avuga ko Ikinyarwanda ari umutungo w’igihugu, ko kigomba gusigasirwa nubwo cyatira, ariko nticyangizwe n’ubusirimu.

Agira ati “Hari abibwira ko kuvukira mu rurimi runaka uba uruzi, mbese ko ari akimeza nk’amenyo y’umwana. Ururimi rurigwa, by’umwihariko Ikinyarwanda ni umutungo w’igihugu nk’uko biri mu Itegeko nshinga, abanyamakuru bagiye babanza gutekereza ku Kinyarwanda bagiye kuvuga ntibacyica”.

Cleophas Barore wayoboye ikiganiro
Cleophas Barore wayoboye ikiganiro

Ati “Hari ibyo by’ubusirimu byateye, iyo ugiye kuvuga Icyongereza cyangwa igifaransa ubitekerezaho cyane ngo udakosa bakavuga ko utize. Ukagira utya ukavuga ijambo runaka uti sinzi uko babivuga mu Kinyarwanda kandi gihari! Ubwo busirimu rero busiribanga umutungo w’igihugu nta busirimu burimo”.

Abanyamakuru na bo bemera ko hari benshi bakora amakoza mu mivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda, kubavuga bo ngo akenshi bakakivanga n’izindi ndimi, nk’uko bigarukwaho na Jean Lambert Gatare.

Ati “Ndemera ko dufite amakosa mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda cyane cyane mu bavuga, aho bavangavanga indimi, ndetse n’izo ndimi z’amahanga ugasanga tutanazizi. Uretse n’ibyo hagize n’abareba ibyo twandika ubanza badukuraho icyizere, mbipfa na bagenzi banjye kenshi”.

Sandrine Isheja wa Kiss FM we avuga ko hari ibiganiro bivangwamo indi bitewe n’amagambo aba atarabona Ikinyarwanda cyangwa bigaterwa n’abo icyo kiganiro kigenewe.

Abayobozi barimo Peacemaker Mbungiramihigo ukuriye MHC (hagati), Gerard Mbanda ufite mu nshingano ze itangazamakuru muri RGB (Ibumoso) n'abandi. )
Abayobozi barimo Peacemaker Mbungiramihigo ukuriye MHC (hagati), Gerard Mbanda ufite mu nshingano ze itangazamakuru muri RGB (Ibumoso) n’abandi. )

Ati “Kuvangavanga indimi nanjye mbona atari byo, gusa hari amagambo nka ‘smart phone, application, amayinite n’ibindi ntabona uko mbivuga. Erega ni na bwo urubyiruko tuba dushaka ko rukurikira icyo kiganiro rubyumva vuba, akenshi ni aho bipfira, ntitwibagirwe n’uko hari abumva ko iyo uvuze ururimi rw’amahanga, uba wubanshwe cyangwa ukomeye”.

Ikinyarwanda ngo ntigikennye

Nsanzabaganwa Modeste wo mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), ntiyemeranya n’abavuga ko Ikinyarwanda gikennye kuko ngo kera cyakoreshwaga kitavangiwe.

Ati “Ikinyarwanda ntigikennye na mba! Usubiye inyuma gato mu myaka nka 60, abantu ibintu byose babivugaga mu Kinyarwanda nta mbogamizi. Hakwaduka ikintu bakacyita izina, nk’uko hari ibyo bitaga ‘Rujukundi”. Ikinyarwanda rero cyifitemo ubushobozi, gusa hari igihe hazira rimwe nk’ibikoresho bishya, bikatugora guhita tubibonera amagambo”.

Rutindukanamurego Roger Marc, umunyamakuru wa Kigali Today, na we ntanyuranya na Nsanzabaganwa, gusa we agaruka ku bunebwe mu banyamakuru butuma badashakisha.

Ati “Hari abafite ubuswa mu Kinyarwanda bityo bagashakishiriza ahandi, ariko hari n’ubunebwe mu banyamakuru butuma badafata umwanya ngo bashakishe amagambo y’Ikinyarwanda aboneye. Ibyo nibabigabanya, nta kizabuza ko babona amagambo aberanye n’ibiganiro byabo”.

Mbabazi Dorothée wa Radio na TV One, na we yemera ko Ikinyarwanda cyihagije ariko akagira icyo yisabira.

Ati “Nanjye ndemeranya n’abavuga ko Ikinyarwanda kidakennye, ntikibuze amagambo. Ikibura ni abantu bagishakira ya magambo aboneye, RALC ihagurutse ikajya idushakira amagambo yo kwita ibintu bishya nk’uko Internet yabaye ‘murandasi’, tukabona n’andi twanoza ibyo tuvuga n’ubwo ntahakana ko gutira bibaho”.

Bamwe mu banyamakuru ngo ntibategura ibyo bari buvuge

Ubusanzwe umunyamakuru ategura mu buryo bwanditse ibyo ari buvuge kuri Radiyo cyangwa televiziyo, gusa ngo hari benshi batabikora ari byo bituma bavanga indimi, nk’uko byagarutsweho na Solange Ayanone, umwe mu bamaze igihe kinini mu itangazamakuru.

Ati “Hari abanyamakuru bazinduka mu gitondo bakajya ku kazi, cyane cyane abavuga, benshi muri bo ntibategura ibyo baza kuvuga. Kera twebwe twabyitaga ‘guporomoka’, hari abakibikora uyu munsi cyane cyane mu myidagaduro, mu gususurutsa ababumva n’ibindi, ni ikibazo rero kuri ya mivugire myiza y’Ikinyarwanda”.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamakuru bigenga (Pax Press), Abert Bauduin Twizeyimana akaba n’umutokozi w’inkuru (editor), avuga ko imyandikire y’Ikinyarwanda ikiri hasi, agasaba amahugurwa.

Ati “Jyewe ndabona hakenewe ingengo y’imari yo kuzamura ururimi rw’Ikinyarwanda mu itangazamuku, RALC ikabijyamo ikaboneka bityo hagaherwa ku batokozi b’inkuru na bo bagafasha abandi kuko imyandikire y’Ikinyarwanda ikiri hasi, bikavuna abatokozi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko guhugura abanyamakuru bikorwa kandi bizakomeza, ndetse hakazibandwa cyane ku rurimi n’umuco, bityo bakomeze batere imbere mu ikoreshwa rinoze ry’Ikinyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkirabuheri nizo zishobora kwangiza ururimi rwazo.

Mbaguta yanditse ku itariki ya: 26-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka