U Rwanda rushobora kugaragara ku rutondo rw’umurage ndangamuco w’isi

U Rwanda rwamaze gushyikiriza ikigo mpuzamahanga cy’umurage w’isi urutonde rw’ibanze (liste indicative) rw’umurage ndangamuco. Urwo rutonde rugizwe n’inzibutso za Jenoside enye ari zo Nyamata, Bisesero, Murambi na Gisozi.

Mu mahugurwa yahuje Abakozi bafite umuco mu nshingano zabo mu turere two mu Ntara y’amajyepfo n’iy’uburengezazuba basabye ko pariki ya Nyungwe ndetse n’iy’ibirunga, inyambo ndetse n’imyubakire y’inzu ya Kinyarwanda, hiyongereyeho ibihozo, ibyivugo n’imbyino nyarwanda ari imwe mu myihariko ishobora kuzasabirwa gushyirwa mu mirage y’isi.

Aba bakozi bahawe amahugurwa y’iminsi itatu ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO ku bijyanye n’umuco basanga igihe kigeze ngo barusheho kugira uruhare mu guteza imbere ibirangamuco n’ibirangamateka y’Abanyarwanda.

Mu byo aba bakozi biyemeje gukora mu gihe kidatinze, icya mbere ni ugusura no gukora urutonde rw’ahantu nyaburanga na ndangamateka haherereye mu turere bakoreramo ndetse bakanakora imishinga yo kugira ngo hatezwe imbere.

Aba bakozi kandi biyemeje kurushaho gushishikariza urubyiruko gusura ahantu ndangamateka na nyaburanga kugira ngo babashe kubimenya no kubikundisha abandi, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho neza, batekereje ko byaba byiza ibikorwa by’umuco byongerewe ingengo y’imari mu turere bakoreramo.

Abashinzwe umuco mu turere two mu Ntara y'amajyepfo n'iy'uburengerazuba mu mahugurwa ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO ku muco.
Abashinzwe umuco mu turere two mu Ntara y’amajyepfo n’iy’uburengerazuba mu mahugurwa ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO ku muco.

Butoto Jean, umwe mu batanze amahugurwa yasobanuye akamaro bimariye abanyagihugu kugira umurage wabo ku rutonde rw’isi ati “haramutse habayeho impamvu zatuma umurage uri ku rutonde rw’isi wangirika, ufashwa kugisana”.

Na none ati “umurange w’isi uba ufite umwihariko utasanga ahandi. Uhuruza rero abantu baturutse hirya no hino ku isi, maze bigateza imbere abanyagihugu kuko bagenda mu modoka zabo, bakarara mu mahoteri yabo, ...”.

Kugeza ubu, mu mirage 981 yanditse ku rutonde ndangamuco rw’umutungo w’isi, ibarizwa muri Afurika ni 88 yonyine, ikaba ingana na 7%. U Rwanda rwo nta n’umwe rufitemo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka