Sobanukirwa icyitwaga ‘Inzoga y’Ihenero’ mu muco nyarwanda

Ikiganiro urukumbuzi gikunzwe na benshi gihita kuri KT Radio buri wa gatandatu kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, cyibanda ku buzima bunyuranye bw’ibihe byahise.

Mu kiganiro cyahise tariki 09 Gicurasi 2020 abari mu kiganiro baganiraga ku magambo anyuranye y’ubuhanga n’ikinyarwanda kinoze gikoreshwa mu ndirimbo zo ha mbere zizwi ku nyito ya Karahanyuze.

Muri icyo kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru witwa Anne Marie Niwemwiza, ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Sinamenye’ ya Nkurunziza François, yageze ku gitero cyayo cya gatatu abenshi mu bakurikiye icyo kiganiro bagira amatsiko ku magambo akubiye muri iyo ndirimbo.

Muri iyo ndirimbo, muri icyo gitero harimo amagambo agira ati “Ugasasirwa butware ukozwa bucuke, inzoga y’ihenero igahora imusego,…, iyo ngo uri mu rwawe, ariko sinamenye ko uzabiheruka”.

Muri iyo ndirimbo abakurikiye ikiganiro, bifuje kumenya byinshi ku ijambo rijimije riri muri iyo ndirimbo ryitwa ‘Inzoga y’ihenero’.

Mu gushaka kumara amatsiko abajyaga bibaza inkomoko y’iryo Jambo ‘Inzoga y’ihenero’ n’icyo bisobanuye, Kigali Today yegereye inararibonye mu muco gakondo, akaba n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, atanga ibisobanuro birambuye kuri iryo Jambo.

Nsanzabera Jean de Dieu
Nsanzabera Jean de Dieu

Yatangiye agira ati “Inzoga y’ihenero” ni agacuma kabaga ku musego, umugabo yabaga aryamye icyaka cyamwica akabyuka agasomaho. Akenshi na kenshi, yabaga ari inzoga umugabo n’umugore banywera mu cyumba cyabo bararamo biganirira”.

Uwo mugabo, yavuze ko iyo nzoga yabaga ifite akamaro gakomeye, kuko yafashaga abashakanye gusabana no kubongerera ibyishimo mu gihe cyo gutera akabariro.

Agira ati “Iyo nzoga ntabwo yabaga igenewe umugabo gusa, n’umugore yasomagaho. Ni cya gihe abantu biheta ngo bagiye kuryama, bakagenda ibiganiro batabicoceye neza mu ruganiriro bakagenda bakakanywerayo mbere y’igikorwa cyo kubaka urugo”.

Avuga ko abantu bitiranya inzoga, aho bumva ko inzoga ari iya bitoki gusa. Avuga ko iyo nzoga yabaga muri ako gacuma, byaterwaga n’icyo benze ngo ishobora kuba urwagwa, amarwa, inturire n’izindi.

Agira ati “Ikintu abantu bakunda kwitiranya ni kimwe, bazi ko inzoga ari urwagwa gusa kandi si byo. Ibinyobwa byose by’Abanyarwanda byitwaga inzoga, gusa byatandukaniraga mu buremere, bakavuga ngo iyi nzoga ni iy’abana, iyi ni iy’abantu bakuru, ni iy’abagore, ni iy’abagabo, ariko byose byitwaga inzoga”.

Arongera ati “Iyo bavuga ngo ni agacuma k’ihenero byaterwaga n’ibyo benze, habagamo inzoga y’urwagwa, habagamo inturire, amarwa cyangwa inkangaza”.

Avuga ko akenshi buri muryango wabaga ufite inzoga kuko bengaga buri munsi, aho mu muco wa Kinyarwanda kunywa amazi byabaga ari ibintu bizira. Ngo iyo batanywaga amata, ngo banywaga inzoga, akenshi rero inzoga y’ihenero ngo yabaga iri mu gacuma gahoraho, umugore akakamenya ngo umugabo atanywa amazi.

Ngo ako gacuma akenshi kabaga gafite ingano ijyanye n’ubushobozi bw’umuryango ati “Byaterwaga n’uko bifite, kuko bagiraga za mugerwa zitandukanye. Akenshi cyabaga ari igicuma cy’amacupa atanu”.

Nsanzabera avuga ko iyo nzoga y’ihenero yafashaga abashakanye kuganira iby’urugo rwabo, mu rwego rwo kuzuzanya aho agira ati “Nta makimbirane, ahubwo yatumaga umugabo n’umugore bahuza urugwiro kuko bayihuriragaho nimugoroba bamaze gusangira n’abana.

Bakagenda bakayicaraho bakayinywa, cyangwa se hari n’ubwo no ku manywa bagendaga mu cyumba bakayicaraho bakayinywa abana bagiye gukina cyangwa bahugiye mu tundi turimo. Ni inzoga yafashaga abashakanye gusabana no kubana neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka