Rulindo: Ngo hari amagambo akwiye guhinduka kubera amateka yaranze abayakoreshaga

Ubwo hatangizwaga itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo, abitabiriye itorero beretswe filme irimo na bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda ndetse baranasobanurirwa bihagije.

Nyuma yo kureba iyi filme urubyiruko rwasabye ko hari ibyo rusanze muri iyo filme nabo bakunze gukoresha bityo ngo bakaba bumva byakagombye guhindurwa bagashaka ibindi byabisimbura.

Urugero batanze ni nk’aho muri iyo filmi usanga abantu babaga bari muri mitingi bakundaga gukoresha ijambo ahoooo, cyane cyane iyo umuyobozi yabaga amaze kuvuga ibyo bateganya gukora mu bugizi bwa nabi bateguraga.

Urubyiruko ruri mu itorero mu karere ka Rulindo rwavuze ko narwo rukunze gukoresha iyo mvugo iyo ruri hamwe mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo babwiwe ari byo cyangwa se babishyigikiye.

Akaba ari muri urwo rwego uru rubyiruko rwasabye abayobozi ko iyi nyikirizo yahindurwa wenda hagashakwa indi iyisimbura mu rwego rwo gukomeza guhindura ibyaranze amateka mabi.

Manirarora Jean Damascene wo mu murenge wa Masoro yavuze ko nyuma yo kubona iyo filme akumva ukuntu abitabiraga mitingi bikirizaga abayobozi ngo “ahoooo” babishyizemo imbaraga, yumva ku bwe nabo batakagombye kuyikoresha.

Yagize ati “niba twiyemeje guhindura amateka mabi tukayahindura meza ni byiza ko duhindura imvugo zakoreshwaga mu gihe cya Jenoside tugashaka izacu kuko usanga bitumvikana ukuntu ijambo ahooooo twarihuriraho kandi tudahuje ibikorwa”.

Ministre muri Prezidance, Tugireyezu Venancie, wari waje kwifatanya n’uru rubyiruko yababwiye ko kuba iri jambo rikoreshwa muri iki gihe abona nta cyo bitwaye cyane cyane ko rikoreshwa muri gahunda nziza, bitandukanye n’igihe ryakoreshwaga na bamwe mu bashakaga gushimangira ko bashyigikiye ibibi byategurwaga.

Yagize ati “kuba iyi nyikirizo ya ahooooooooooo ikoreshwa kuri iki gihe ndasanga nta cyo bitwaye, icyangombwa ni uburyo ikoreshejwe. Kuri ubu tuyikoresha biri positively tugaragaza ko dushyikiye ibyiza byimirijwe imbere mu gihe muri kiriya gihe bayikoreshaga negatively bagamije kugaragaza ko bashyigikiye gukora ikibi.”

Urubyiruko ruri mu itorero mu karere ka Rulindo rwiyemeje ko nyuma y’inyigisho bahabwa hari byinshi bazahindura mu mateka yaranze u Rwanda rwo ha mbere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka