Perezida Kagame yasabye itangazamakuru kunoza Ikinyarwanda

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 17 Kamena 2024, yagarutse ku kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, asaba itangazamakuru kukinoza aho bishoboka bagashyiraho gahunda y’Ikinyarwanda mu biganiro bitambuka cyane cyane kuri televiziyo na Radiyo.

Perezida Kagame yitanzeho urugero rw’uko ikinyarwanda yakigishijwe n’ababyeyi be ndetse hari n’ikiganiro cya ‘Waruzi ko” cyatambukaga kuri Radio Rwanda yakundaga gukurikira akiri muto kikamufasha kunoza ururimi ndetse akacyungukiramo ubwenge kuko ninaho yamenyeye ko icyatsi bita Inyabarasanya cyomora igikomere cy’umuntu wakomeretse aza ku gikoresha yivura ubwo yari yakomeretse.

Ati“Urubyiruko rwacu abakuru n’abato bavuga ikinyarwanda kivanze n’icyongereza, n’igifaransa, n’ikinyekongo, muzashyireho gahunda ( Programme) kuri Radiyo na Televiziyo kugira ngo abakivuga nabi babashe kukinoza”.

Perezida Kagame yasabye ko Itangazamakuru ryari rikwiye kwigisha abana bato batabizi ku buryo bufite ishingiro bakabimenya uko bivugwa neza.

Perezida Kagame avuga ko abantu bakuru cyane cyane abanyamakuru n’abandi bagombye kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda Ikinyarwanda kizima, ariko uvuga ururimi rw’amahanga akaruvuga ariko ntavangire Ikinyarwanda.

Ati "Abantu bakwishyura kandi ubwo bituma abafite Radiyo na televiziyo bashobora kubona amafaranga ariko sinakwishyura umuntu ngo atagoreka ururimi."

Umuyobozi wa RBA yamubajije niba igihe itangazamkuru riramutse ryitabiriye gushyiraho gahunda zihugura ururimi rw’ikinyarwanda hari ubufasha bw’inkunga y’amafaranga bahabwa Perezida Kagame yamusubije ko Radio na Televisiyo bishyizeho iyo gahunda, inkunga bayihabwa. Perezida Kagame amusubiza ko igihe byashyizwe mu bikorwa inkunga yaboneka ariko imivugire y’ikinyarwanda igakosoka.

Aha ni ho yahereye asaba abanyamakuru n’ibitangazamakuru ubwabyo kubanza gukosora imikoreshereze y’Ikinyarwanda muri gahunda zabyo mbere yo kwaka inkunga, kuko nta muntu wakwaka inkunga kugira ngo akunde akoreshe neza Ikinyarwanda.

Yagize ati “Abantu bica urwo rurimi ni abanyamakuru ubwabo. Arashaka ko bamwishyura kugira ngo avuge ururimi ruzima?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo Prezida wacu avuga ni ukuri kutagabanyije .Usanga Ikinyarwanda bagikerensa.Abana badashaka kukiga ngo ni ubusirimu Mama kuvuga Icyongereza.Ese ntazivuga neza ativanzevanze.Kumenya Ikinyarwanda nta gisebo kirimo kucyanga ni ukutimenya ubwawe.Yego,hari impamvu zituruka ku mateka y’abantu ku bandi ariko se ko twiga izo ndimi :Icyongereza,Igifaransa,Igiswayire....Ni gute Ikinyarwanda twakibagirwa. Icyo nsaba nuko twashishikariza urubyiruko rwacu tutarambirwa akamaro k’indimi mu rusange.Abahanzi bagahanga mu Kinyarwanda,ndetse byaba byagoranye agashyira mu dukubo aho urwo rurimi rukomoka.Nigisha Ikinyarwanda ariko ndira.

Nsengimana Marc yanditse ku itariki ya: 18-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka