Nyanza: Mu mahoteli indyo gakondo ntiyibagiranye

Umujyi wa Nyanza ni imwe mu mujyi isurwa n’abantu banyuranye barimo Abanyarwanda bo hagati mu gihugu na bamukerarugendo baturuka impande zose, bituma witwa igicumbi cy’umuco Nyarwanda ku ngeri zose.

Abo bose bakururwa no gusura ingoro y’Umurage y’Amateka y’u Rwanda rwo hambere iri mu Rukari n’ingoro y’Umurage y’Ubugeni iri ku Rwesero ahubatswe inzu nshya y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, agatanga atayituyemo.

Kubera aha hantu ndangamateka hamaze kubakwa amahoteri abiri kandi yose niko ushobora kuyasangamo indyo gakondo benshi bakunze kwita indyo zigeretse.

Izo ndyo zigeretse ahanini usanga ari imyumbati, amateke y’amabungubungu, ibihaza, ibijumba, ibirayi, ibishyimbo, ibikoro, isogi n’intagarasoryo n’ibindi.

Hari abazishimira bakumva nta kindi bafata nk’amafunguro izo ndyo gakondo zitabonetse, nk’u bitangazwa na Muyango Tharcisse, uyobora imwe mu mahoteli akorera muri aka karere yitwa Dayenu Hotel.

Muyango avuga ko hari n’abanyamahanga baza bafitiye amatsiko izo ndyo zigeretse bakishimira kuza bazibaririra kuruta uko babaza amafiriti, macaroni n’ibindi by’indyo ya kizungu.

Akomeza avuga ko izo ndyo zigeretse abenshi bazikundira ko nta mavuta zitekanwa ku buryo nk’abo umuganga yayabujije bishimira cyane kuzirya kuko nta ngaruka zabateza.

Ikindi gituma indyo gakondo bayishimira ngo ni uko ikize mu bivumbikisho ndwanyandwara. Abantu bakuze bavuga ko nta kindi cyatumaga baramba usibye kurya indyo ya Kinyarwanda nk’umutsima w’amasaka, uburo n’ingano bagasomeza amata.

Icyakora n’ubwo indyo gakondo ivugwaho ibyiza byinshi n’abantu bakuru ndetse n’amwe mu mahoteri agikomeje kuyiteka, si henshi wayisanga mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka